Bibiliya ni igitabo kivuga ukuri
Kuva kera, abantu benshi biboneye ko Bibiliya ivuga ukuri. Muri iki gihe abantu babarirwa muri za miriyoni bakurikiza ibyo ivuga. Ariko hari abandi babona ko Bibiliya ivuga ibintu bidahuje n’igihe cyangwa bitabayeho. Wowe se ubibona ute? Ese koko ibyo Bibiliya ivuga ni ukuri?
IMPAMVU UKWIRIYE KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA
Ni iki cyakwemeza ko Bibiliya ivuga ukuri? Reka dufate urugero: niba buri gihe ibyo inshuti yawe ikubwira biba ari ukuri, uzayiringira. Ese Bibiliya na yo buri gihe ivuga ukuri ku buryo twayiringira? Reka dusuzume ingero nke.
Abayanditse bavugishije ukuri
Abanditse Bibiliya bavugishaga ukuri ku buryo banditse n’amakosa yabo. Urugero, umuhanuzi Yona yavuze ukuntu yanze kumvira Imana (Yona 1:1-3). Uwo muhanuzi yashoje igitabo yanditse avuga ukuntu Imana yamukosoye, ariko ntiyishimagije ngo avuge uko yaje kumvira Imana akikosora (Yona 4:1, 4, 10, 11). Kuba abanditse Bibiliya batarahishe amakosa yabo, bigaragaza ko bifuzaga kuvugisha ukuri.
Itanga inama zihuje n’ukuri
Ese Bibiliya yaba itanga inama zadufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi? Cyane rwose. Urugero, Bibiliya itubwira uko twabana neza n’abandi. Muri Matayo 7:12 hagira hati: “Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.” Nanone mu Migani 15:1 hagira hati: “Gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.” Inama Bibiliya itanga ziracyafite akamaro nk’uko byari bimeze igihe yandikwaga.
Irimo amateka ahuje n’ukuri
Ibintu byinshi byataburuwe mu matongo bigaragaza ko abantu bavugwa muri Bibiliya n’ahantu havugwamo byabayeho kandi ko n’inkuru zivugwamo ari ukuri. Reka dufate urugero: Bibiliya ivuga ko mu gihe cya Nehemiya, abantu b’i Tiro, nanone bitwaga Abanyafoyinike b’i Tiro, babaga i Yerusalemu, “bazanaga muri Yerusalemu amafi n’ibicuruzwa by’ubwoko bwose.”—Nehemiya 13:16.
Ese hari ikitwemeza ko ibivugwa muri uwo murongo byabayeho koko? Yego. Abahanga mu byataburuwe mu matongo bavumbuye ibicuruzwa by’Abanyafoyinike muri Isirayeli, bikaba bigaragaza ko ibyo bihugu byombi byari bifitanye ubuhahirane. Nanone mu mugi wa Yerusalemu, havumbuwe ibisigazwa by’amafi yo mu nyanja ya Mediterane. Abahanga mu byataburuwe mu matongo bavuga ko ayo mafi yazanywe n’abacuruzi bayavanaga mu kindi gihugu. Hari umuhanga wasuzumye ibyo bintu byose maze avuga ko ibivugwa muri Nehemiya 13:16 bishobora kuba byarabayeho.
Ivuga ukuri ku birebana na siyansi
Bibiliya yibanda ku bintu bituma tumenya Imana n’amateka y’ibyabaye. Ariko iyo igize icyo ivuga kuri siyansi, ibyo ivuga biba bihuje n’ukuri. Reka dufate urugero.
Hashize imyaka 3.500 Bibiliya ivuze ko isi itendetse “hejuru y’ubusa” (Yobu 26:7). Ibyo bihabanye n’inkuru z’impimbano zavugaga ko isi ireremba hejuru y’amazi cyangwa ko iteretse ku kanyamasyo kanini. Nyuma y’imyaka 1.100 igitabo cya Yobu cyanditswe, abantu bari bakemera ko isi iteretse ku kintu runaka. Mu mwaka wa 1687, ubu hakaba hashize imyaka isaga magana atatu, ni bwo umuhanga mu bya siyansi witwa Isaac Newton yagaragaje ubushakashatsi yakoze buvuga iby’imbaraga rukuruzi z’isi kandi asobanura ko isi iri mu kirere ifashwe n’imbaraga tutabonesha amaso. Ibyo yagezeho, bigaragaza ko ibyo Bibiliya yari yaravuze mu myaka irenga 3.000 mbere yaho, byari ukuri.
Ivuga ubuhanuzi buhuje n’ukuri
Ese koko ubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya buba buhuje n’ukuri? Reka dufate urugero: umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Babuloni yari kurimbuka.
Ubuhanuzi: Mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, umwanditsi wa Bibiliya witwaga Yesaya yahanuye ko Babuloni yari kuzarimburwa kandi ntiyongere guturwa. Ibyo byari kubaho igihe yari kuba ari umurwa mukuru w’ubutegetsi bw’igihangange (Yesaya 13:17-20). Uwo muhanuzi yavuze n’izina ry’uwari kuyirimbura. Yavuze ko ari Kuro. Nanone yavuze amayeri Kuro yari gukoresha, avuga ko yari ‘gukamya’ inzuzi. Yanavuze ko amarembo y’uwo mugi atari gukingwa.—Yesaya 44:27–45:1.
Uko ubwo buhanuzi bwasohoye: Hashize imyaka igera kuri 200 Yesaya abihanuye, hari umwami w’Umuperesi wateye Babuloni. Uwo yari nde? Yari Kuro. Icyakora Kuro ntiyashoboraga kwinjira muri Babuloni kuko yari irinzwe cyane. Ni yo mpamvu ingabo ze zayobeje uruzi rwa Ufurate rwanyuraga muri uwo murwa. Amazi y’urwo ruzi yabaye make, ku buryo ingabo za Kuro zayanyuzemo zikagera ku nkuta z’uwo murwa. Igitangaje, ni uko Abanyababuloni bari bibagiwe gukinga amarembo ya Babuloni, yari hafi y’urwo ruzi. Ingabo za Kuro zahise zinjira muri Babuloni, zirayifata.
Hari ikindi kintu dukeneye kumenya. Ese koko Babuloni ntiyongeye guturwa? Abantu bakomeje kuhatura mu myaka ibarirwa mu magana. Ariko nyuma yaho Babuloni yaje kuba amatongo. Muri iki gihe, amatongo yayo ari hafi y’umugi wa Bagidadi muri Iraki, agaragaza ko ubwo buhanuzi bwasohoye. Ibyo bigaragaza ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buri gihe busohora.