Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Turi aba Yehova

Turi aba Yehova

“Hahirwa ishyanga rifite Yehova ho Imana yaryo, kimwe n’abantu yatoranyije akabagira umurage we.”​—ZAB 33:12.

INDIRIMBO: 40, 50

1. Kuki twavuga ko ibintu byose ari ibya Yehova? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

IBINTU byose ni ibya Yehova. Bibiliya igira iti: “Ijuru ni irye, ndetse ijuru risumba ayandi, n’isi n’ibiyirimo byose ni ibye” (Guteg 10:14; Ibyah 4:11). Abantu bose na bo ni aba Yehova kubera ko ari we wabaremye (Zab 100:3). Icyakora, igihe cyose hari abantu Imana yagiye itoranya ikabagira ubwoko bwayo bwihariye.

2. Ni ba nde Bibiliya ivuga ko ari umutungo wihariye wa Yehova?

2 Urugero, Zaburi ya 135 igaragaza ko Abisirayeli ba kera basengaga Yehova mu budahemuka, bari “umutungo we wihariye” (Zab 135:4). Nanone umuhanuzi Hoseya yahanuye ko hari abantu batari Abisirayeli bari kuzaba ubwoko bwa Yehova (Hos 2:23). Ubwo buhanuzi bwa Hoseya bwasohoye igihe Yehova yatangiraga gutoranya abatari Abisirayeli kugira ngo bazategeke hamwe na Kristo (Ibyak 10:45; Rom 9:23-26). Iryo ‘shyanga ryera’ ni umutungo wa Yehova wihariye, kubera ko abarigize basutsweho umwuka wera, kandi bakaba baratoranyirijwe kuba mu ijuru (1 Pet 2:9, 10). Ariko se bite ku bandi Bakristo b’indahemuka bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose? Na bo Yehova abita ‘abantu be’ cyangwa ‘abo yatoranyije.’—Yes 65:22.

3. (a) Ni ba nde muri iki gihe bafitanye na Yehova ubucuti bwihariye? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Muri iki gihe, abagize ‘umukumbi muto’ bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, n’abagize “izindi ntama” bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bose bagize “umukumbi umwe,” kandi Yehova abona ko ari ubwoko bwe (Luka 12:32; Yoh 10:16). Twifuza rwose kugaragaza ko dushimira Yehova, kubera ko yemeye ko tugirana na we ubucuti bwihariye. Muri iki gice, turi busuzume uko twagaragaza ko dushimira Yehova, kubera ko yatugize ubwoko bwe.

TWIYEGURIRA YEHOVA

4. Twakora iki ngo tugaragaze ko dushimira Yehova ko yemeye ko tugirana na we ubucuti bwihariye? Yesu yakoze ibintu nk’ibyo ate?

4 Iyo twiyeguriye Yehova kandi tukabatizwa, tuba tugaragaje ko tumushimira. Icyo gihe abantu bose babona ko turi aba Yehova kandi ko twiteguye kumwumvira (Heb 12:9). Yesu na we yakoze ibintu nk’ibyo igihe yabatizwaga. Ni nk’aho yabwiye Yehova ati: “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka” (Zab 40:7, 8). Nubwo Yesu yari yaravukiye mu ishyanga ryari ryariyeguriye Imana, we ubwe yarayiyeguriye kugira ngo akore ibyo ishaka.

5, 6. (a) Igihe Yesu yabatizwaga, Yehova yabyakiriye ate? (b) Tanga urugero rugaragaza uko Yehova yiyumva iyo tumwiyeguriye nubwo dusanzwe turi abe.

5 Igihe Yesu yabatizwaga, Yehova yabyakiriye ate? Bibiliya igira iti: “Yesu amaze kubatizwa yahise yuburuka mu mazi, nuko ijuru rirakinguka, abona umwuka w’Imana umumanukiyeho umeze nk’inuma. Nanone humvikanye ijwi rivuye mu ijuru rivuga riti ‘uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera’” (Mat 3:16, 17). Nubwo Yesu yari asanzwe ari Umwana w’Imana, Se Yehova yishimiye cyane kubona yiyemeza kumwiyegurira kugira ngo akore ibyo ashaka. Natwe iyo tumwiyeguriye arishima kandi akaduha imigisha.—Zab 149:4.

6 Reka dufate urugero rw’umubyeyi uzaniye umwana we umugati. Uwo mwana afasheho agace amuhaho kugira ngo basangire. Ese uwo mugati si umubyeyi we wawumuhaye? Ese byari ngombwa ko amuhaho kandi n’ubundi ari we wawumuzaniye? Umubyeyi urangwa n’urukundo ntiyirirwa yibaza ibibazo nk’ibyo. Ahubwo yishimira ko uwo mwana amuhayeho kuko bigaragaza ko amukunda. Aha agaciro ako gace k’umugati umwana we amuhaye nubwo ari we wamuhaye uwo mugati wose. Natwe iyo twiyemeje kwiyegurira Yehova, biramushimisha cyane.—Kuva 34:14.

7. Malaki yagaragaje ko Yehova abona ate abahitamo kumukorera?

7 Soma muri Malaki 3:16. Niba utariyegurira Yehova kandi ngo ubatizwe, byaba byiza usuzumye impamvu ukwiriye kubikora. Ni iby’ukuri ko kuva wabaho uri uwa Yehova, kuko ari we waremye abantu bose. Ariko tekereza ukuntu Yehova yakwishima cyane uramutse wemeye ko ari we mutegetsi w’ikirenga, bityo ukamwiyegurira kandi ukiyemeza gukora ibyo ashaka (Imig 23:15). Yehova azirikana abantu bose bahitamo kumukorera, kandi yandika amazina yabo mu ‘gitabo cy’urwibutso.’

8, 9. Ni iki Yehova asaba abantu yamaze kwandika mu ‘gitabo cy’urwibutso’?

8 Icyakora, kugira ngo Yehova arekere izina ryacu mu ‘gitabo cy’urwibutso,’ hari icyo dusabwa gukora. Malaki yavuze ko tugomba ‘gutinya Yehova,’ kandi ‘tugatekereza ku izina rye.’ Turamutse tugize ikindi kintu cyangwa undi muntu dusenga, Yehova yavana izina ryacu mu gitabo cy’ubuzima.—Kuva 32:33; Zab 69:28.

9 Bityo rero, gusezeranya Yehova ko tumwiyeguriye, hanyuma tukajya mu mazi tukabatizwa, ntibiba bihagije. Ibyo ni ibintu dukora rimwe bikarangira. Ariko gukorera Yehova byo, ni ibintu bigomba kuturanga mu mibereho yacu yose. Ibikorwa byacu bya buri munsi bigomba kugaragaza ko tumwumvira.—1 Pet 4:1, 2.

TWIRINDA IRARI RY’IBY’ISI

10. Abantu biyeguriye Yehova by’ukuri bagomba gukora iki?

10 Mu gice kibanziriza iki, twabonye inkuru ya Kayini, iya Salomo n’iy’Abisirayeli. Bose bavugaga ko basenga Yehova, ariko ntibamubereye indahemuka mu buryo bwuzuye. Izo ngero zigaragaza neza ko abantu biyeguriye Yehova by’ukuri bagomba kwanga ikibi urunuka, bakizirika ku kiza (Rom 12:9). Ni yo mpamvu Malaki amaze kuvuga iby’“igitabo cy’urwibutso,” yagaragaje ko Yehova avuga ko hagomba kubaho “itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha, [no] hagati y’ukorera Imana n’utayikorera.”—Mal 3:18.

11. Kuki abandi bagombye kubona ko twiyeguriye Yehova?

11 Iyo tugaragaza ko dutandukanye n’abantu badakorera Yehova, na bwo tuba tugaragaje ko tumushimira ko yatugize ubwoko bwe. Abantu bose bagombye kujya bahita babona ko turi ku ruhande rwa Yehova (1 Tim 4:15; Mat 5:16). Birakwiriye ko wibaza uti: “Ese abandi babona ko niyeguriye Yehova mu buryo bwuzuye? Ese nterwa ishema no kubwira abandi ko ndi Umuhamya wa Yehova?” Turamutse duterwa isoni no kubwira abandi ko turi Abahamya ba Yehova kandi yaradutoranyije akatugira ubwoko bwe, byamubabaza cyane.—Zab 119:46; soma muri Mariko 8:38.

Ese uko ubaho bigaragaza ko uri Umuhamya wa Yehova? (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

12, 13. Ni ibihe bintu Abahamya bamwe bakora bigatuma abandi badashobora kubatandukanya n’ab’isi?

12 Ikibabaje ni uko hari Abahamya batwawe n’“umwuka w’isi,” ku buryo utamenya niba bakorera Yehova cyangwa batamukorera (1 Kor 2:12). Uwo mwuka w’isi utuma abantu bakora ibihuje n’‘irari ry’imibiri yabo’ (Efe 2:3). Urugero, nubwo twahawe inama nyinshi ku birebana n’imyambarire no kwirimbisha, hari bamwe bacyambara imyenda idakwiriye kandi bakirimbisha mu buryo budakwiriye. Bambara imyenda ibafashe cyane cyangwa ibonerana, bagatinyuka no kuyijyana mu materaniro. Nanone hari bamwe usanga biyogoshesha cyangwa bakita ku musatsi wabo mu buryo bugaragaza umwuka w’isi (1 Tim 2:9, 10). Ibyo bituma iyo bari mu bandi utamenya niba ari Abahamya ba Yehova cyangwa ari ‘incuti z’isi.’—Yak 4:4.

13 Hari ibindi bintu Abahamya bamwe bakora, ku buryo wagira ngo baracyari ab’isi. Urugero, hari abajya mu birori, ugasanga uko babyina n’ibyo bakora, bitemewe ku Bakristo. Abandi bo bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amagambo bigaragaza ko bafite imitekerereze y’isi. Bashobora kudahabwa ibihano mu itorero kubera ko ibyo atari ibyaha bikomeye. Ariko imyitwarire yabo ishobora kugira ingaruka kuri bagenzi babo, bahatanira kugira imyifatire myiza iranga abagaragu ba Yehova.—Soma muri 1 Petero 2:11, 12.

Ntukemere ko abatari ku ruhande rwa Yehova mu buryo bwuzuye bakugiraho ingaruka

14. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tubungabunge ubucuti bwihariye dufitanye na Yehova?

14 Isi iteza imbere ‘irari ry’umubiri, irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze’ (1 Yoh 2:16). Ariko kubera ko turi aba Yehova, tugirwa inama yo “kuzibukira kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi” no “kubaho muri iyi si tugaragaza ubwenge no gukiranuka no kwiyegurira Imana” (Tito 2:12). Imibereho yacu yose, hakubiyemo uko tuvuga, uko turya cyangwa uko tunywa, uko twambara n’uko twirimbisha, cyangwa igihe turi mu kazi, yagombye kugaragariza abandi ko twiyeguriye Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo.—Soma mu 1 Abakorinto 10:31, 32.

‘DUKUNDANA URUKUNDO RWINSHI’

15. Kuki tugomba kugaragariza ineza abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabakunda?

15 Niba koko duha agaciro ubucuti dufitanye na Yehova, bizagaragazwa n’uko dufata abavandimwe na bashiki bacu. Na bo ni aba Yehova kimwe natwe. Nitubizirikana, buri gihe tuzabagaragariza ineza kandi tubakunde (1 Tes 5:15). Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yoh 13:35.

16. Ni ibihe bintu bivugwa mu Mategeko ya Mose bigaragaza uko Yehova abona abagize ubwoko bwe?

16 Hari ibintu bivugwa mu Mategeko ya Mose byadufasha kumenya uko tugomba gufata bagenzi bacu mu itorero. Ayo mategeko yagaragazaga uko Abalewi bagombaga kwita ku bikoresho byabaga mu rusengero rwa Yehova, byari byarejejwe, kugira ngo bige bikoreshwa gusa mu murimo wera wa Yehova. Uwayarengagaho yaricwaga (Kub 1:50, 51). None se niba Yehova yaritaga ku kuntu abantu bafataga ibikoresho bidafite ubuzima byakoreshwaga mu murimo we, urumva atita cyane ku kuntu abantu bafata abagaragu be b’indahemuka bamwiyeguriye? Yehova yavuze ibirebana n’abagize ubwoko bwe ati: “Ubakozeho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye.”—Zek 2:8.

17. Ni iki Yehova abona?

17 Malaki yavuze ko iyo abagize ubwoko bwa Yehova baganira, Yehova ‘abatega amatwi akumva ibyo bavuga’ (Mal 3:16). Yehova “azi abe” (2 Tim 2:19). Amenya ibintu byose dukora n’ibyo tuvuga (Heb 4:13). Iyo tugiriye nabi abavandimwe na bashiki bacu, arabibona. Ariko nanone, tugomba kwiringira tudashidikanya ko iyo tubakira, tukabagirira ubuntu, tukabababarira, kandi tukabagirira neza, na byo abibona.—Heb 13:16; 1 Pet 4:8, 9.

‘YEHOVA NTAZAREKA UBWOKO BWE’

18. Twagaragaza dute ko dushimira Yehova ko yadutoranyije akatugira ubwoko bwe?

18 Twifuza gushimira Yehova ko yemeye ko tuba mu bagize ubwoko bwe. Tuzi ko igihe twamwiyeguriraga twari duhisemo neza. Nubwo tubana n’abantu b’“iki gihe cyononekaye kandi kigoramye,” dushobora gukomeza kuba ‘abantu batariho umugayo kandi baboneye, tukamurika tumeze nk’imuri mu isi’ (Fili 2:15). Ni yo mpamvu twirinda ikintu cyose Yehova yanga (Yak 4:7). Nanone dukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabubaha, kubera ko na bo ari aba Yehova.—Rom 12:10.

19. Yehova agororera ate abagize ubwoko bwe?

19 Bibiliya itanga isezerano rigira riti: ‘Yehova ntazareka ubwoko bwe’ (Zab 94:14). Iryo ni isezerano ridakuka. Uko byagenda kose, Yehova ntazatureka. N’iyo twapfa, ntazatwibagirwa (Rom 8:38, 39). Bibiliya igira iti: “Niba turiho, turiho ku bwa Yehova, kandi niba dupfa, dupfa ku bwa Yehova. Ku bw’ibyo rero, niba turiho cyangwa niba dupfa, turi aba Yehova” (Rom 14:8). Koko rero, dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova azazura abantu bose bari inshuti ze bapfuye (Mat 22:32). Icyakora no muri iki gihe aduha imigisha myinshi. Nk’uko Bibiliya ibivuga, “hahirwa ishyanga rifite Yehova ho Imana yaryo, kimwe n’abantu yatoranyije akabagira umurage we.”—Zab 33:12.