Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakwiyigisha

Uko wakwiyigisha

Uko warushaho kumenya imico ya Yehova

Hari ibikoresho byinshi byadufasha gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya. Icyakora ntitugakore ubushakashatsi tugamije gusa kongera ubumenyi dufite. Ahubwo tujye dushakisha n’ibintu byatuma tumenya Yehova neza, maze tukarushaho kumukunda. Ni yo mpamvu mu gihe usoma Bibiliya, ukwiriye kwibaza uti: “Ibyo nsomye binyigishije iki kuri Yehova?”

Ushobora gukora ubushakashatsi ukamenya ukuntu Yehova yagiye agaragaza imico ye y’ingenzi, ari yo urukundo, ubwenge, ubutabera n’imbaraga. Icyakora, hari n’indi mico myinshi Yehova afite. None se ni he wakorera ubushakashatsi kugira ngo na yo uyisobanukirwe?

Ushobora kureba mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi ku ngingo ivuga ngo: “Yehova Imana,” hanyuma ukareba ku gatwe gato kavuga ngo: “Imico ya Yehova.”