Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Witinya. Jye ubwanjye nzagutabara”

“Witinya. Jye ubwanjye nzagutabara”

TEKEREZA urimo ugenda mu muhanda nijoro. Ugiye kumva wumva umuntu aragukurikiye. Iyo uhagaze na we arahagarara. Wagerageza kwihuta, na we akihuta. Uhise wiruka maze ujya mu rugo rw’incuti yawe hafi aho. Irakinguye winjira mu nzu, maze uriruhutsa.

Birashoboka ko ibyo bitarakubaho, ariko hari ibindi bintu bishobora kuguhangayikisha mu buzima. Urugero, ese waba uhanganye n’intege nke wifuza kunesha, ariko zigakomeza kukurusha imbaraga? Ese waba umaze igihe uri umushomeri, kandi nta ko utagize ngo ushake akazi? Ese waba uhangayikishwa n’uko ugenda usaza, ukaba utinya ko ushobora kuzahura n’uburwayi? Haba se hari ibindi bintu biguhangayikishije?

Uko ingorane waba uhanganye na zo zaba zimeze kose, ni iby’ingenzi kugira incuti ubwira ibiguhangayikishije, kandi na yo ikaba yiteguye kugufasha. Ese ufite incuti nk’iyo? Urayifite rwose! Muri Yesaya 41:8-13 hagaragaza ko Yehova ari incuti yawe nk’uko yari incuti ya Aburahamu. Ku murongo wa 10 n’uwa 13, Yehova yaravuze ati “ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka. Kuko jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.’”

“NZAKURAMIZA UKUBOKO KWANJYE”

Ese wowe ayo magambo ntaguha icyizere? Gerageza kwiyumvisha ibyo Yehova adusezeranya. Uwo murongo ntuvuga ko ugenda iruhande rwa Yehova umufashe ukuboko. Biramutse bimeze bityo, ukuboko kwa Yehova kw’iburyo kwaba gufashe ukuboko kwawe kw’ibumoso. Ahubwo Yehova akoresha ‘ukuboko kwe kw’iburyo gukiranuka’ akagufata “ukuboko kw’iburyo” kugira ngo agukure mu ngorane. Ibyo kandi abikora ari na ko aguhumuriza ati “witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.”

Ese ubona ko Yehova ari umubyeyi wuje urukundo akaba n’incuti izakugoboka uri mu makuba? Akwitaho, agashishikazwa n’icyatuma umererwa neza kandi yiyemeje kugufasha. Iyo uhuye n’ingorane, Yehova aba yifuza ko wumva utekanye kubera ko agukunda cyane. Ni “umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.”—Zab 46:1.

KUBUZWA AMAHWEMO N’AMAKOSA WAKOZE KERA

Hari ababuzwa amahwemo n’imyifatire bagize kera, bakibaza niba koko Imana yarabababariye. Niba nawe ari uko biri, tekereza kuri Yobu wari indahemuka wababazwaga n’‘amakosa yo mu busore bwe’ (Yobu 13:26). Dawidi na we yagize ibyiyumvo nk’ibyo, maze yinginga Yehova agira ati “ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye no kwigomeka kwanjye” (Zab 25:7). Kubera ko twese tudatunganye, ‘twakoze ibyaha, maze tunanirwa kugera ku ikuzo ry’Imana.’—Rom 3:23.

Amagambo ari muri Yesaya igice cya 41, yabwiwe mbere na mbere abari bagize ubwoko bw’Imana. Bari baracumuye cyane ku buryo Yehova yabaciriye urubanza bakajyanwa mu bunyage i Babuloni (Yes 39:6, 7). Icyakora Imana yatekerezaga ukuntu yari kuzarokora abari kuzihana bakayigarukira (Yes 41:8, 9; 49:8). Muri iki gihe nabwo, Yehova agaragariza imbabazi abihana by’ukuri.—Zab 51:1.

Reka turebe ibyabaye kuri Takuya, * wageragezaga kunesha ingeso yo kureba porunogarafiya no kwikinisha. Incuro nyinshi yarongeraga agacikwa. Byatumaga yumva ameze ate? Yaravuze ati “numvaga nta gaciro mfite, ariko iyo nasengaga Yehova nkamwinginga ngo ambabarire, yarampumurizaga.” Yehova yamuhumurizaga ate? Abasaza bo mu itorero rye baramubwiye ngo ajye abahamagara igihe cyose yongeye gucikwa. Yaravuze ati “kubahamagara ntibyabaga byoroshye, ariko iyo nabikoraga barankomezaga.” Hanyuma abasaza bashyizeho gahunda kugira ngo umugenzuzi usura amatorero azasure Takuya. Uwo mugenzuzi yaramubwiye ati “sinaje hano ku bw’impanuka. Ni abasaza banyohereje. Ni bo bahisemo ko ngusura.” Takuya yaravuze ati “ni jye wakoraga icyaha, ariko Yehova yaje kumfasha binyuze ku basaza.” Takuya yagize amajyambere aba umupayiniya w’igihe cyose none ubu akora ku biro by’ishami. Nawe Yehova azagufasha nk’uko yafashije uwo muvandimwe.

GUHANGAYIKISHWA N’UBUSHOMERI

Ubushomeri buhangayikisha abantu benshi. Bamwe batakaza akazi, kubona ibibatunga bikabagora. Tekereza uko wakumva umeze mu gihe ushakisha akazi, aho ugeze hose bakakakwima. Ibyo bituma bamwe bitakariza icyizere. Yehova yagufasha ate? Wenda ntazahita aguha akazi wifuza, ariko ashobora gutuma wibuka amagambo y’Umwami Dawidi, agira ati “nabaye umusore none ndashaje, nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa burundu, cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize ibyokurya” (Zab 37:25). Koko rero, Yehova abona ko uri uw’agaciro kandi ashobora gukoresha ‘ukuboko kwe kw’iburyo gukiranuka,’ akagufasha kubona ibyo ukeneye kugira ngo ukomeze kumukorera.

Yehova yagufasha ate uramutse utakaje akazi?

Sara wo muri Kolombiya, yiboneye ukuntu Yehova afite imbaraga zo gukiza. Yari afite akazi gahemba neza mu kigo gikomeye, ariko kamutwaraga igihe kinini. Icyakora yifuzaga gukorera byinshi Yehova, maze areka ako kazi atangira umurimo w’ubupayiniya. Ariko kubona akandi kazi yari kujya akora iminsi mike byaramugoye. Yagerageje gucuruza utuntu tworoheje, ariko yaje guhomba. Sara yagize ati “ibyo bibazo nabimazemo imyaka itatu yose, ariko Yehova yamfashije kwihangana.” Sara yamenye gutandukanya ibyo twifuza n’ibyo dukeneye kandi yitoje kudahangayikishwa n’iby’umunsi w’ejo (Mat 6:33, 34). Nyuma yaho wa mukoresha we yaramuhamagaye amusaba kugaruka mu kazi mu mwanya yahozemo mbere. Yamushubije ko kugira ngo abyemere ari uko yagombaga gukora iminsi mike, akabona n’umwanya wo gukora gahunda ze z’iby’umwuka. Nubwo Sara atagikorera amafaranga menshi nka mbere, aracyari umupayiniya. Muri ibyo bihe byose yanyuzemo yagize ati “niboneye ukuboko kwa Yehova.”

GUHANGAYIKISHWA N’IZA BUKURU

Ikindi kintu gihangayikisha abantu ni ugusaza. Abantu benshi iyo bageze mu kiruhuko cy’iza bukuru, batangira kwibaza niba bazabona amafaranga ahagije azabatunga mu masaziro. Nanone bahangayikishwa n’uko bashobora kuzahura n’uburwayi. Birashoboka cyane ko Dawidi ari we winginze Yehova agira ati “ntunte ngeze mu za bukuru, ntuntererane imbaraga zanjye zibaye nke.”—Zab 71:9, 18.

None se, abagaragu ba Yehova bageze mu za bukuru bakora iki kugira ngo bumve batekanye? Bagomba gukomeza kwizera Imana, bakiringira ko izabaha ibyo bakeneye. Birumvikana ko niba bari bamenyereye ubuzima buhenze, bagomba koroshya ubuzima bakanyurwa n’ibintu bike. Bashobora kubona ko kurya “isahane y’imboga” ari byo byiza kurusha kugaburirwa “ikimasa cy’umushishe,” kandi birashoboka ko imboga ari na zo nziza ku buzima bwabo (Imig 15:17). Nukomeza gushimisha Yehova, azakwitaho no mu gihe uzaba ugeze mu za bukuru.

José na Rose bari kumwe na Tony na Wendy

Reka dufate urugero rwa José na Rose bamaze imyaka isaga 65 bakorera Yehova umurimo w’igihe cyose. Mu gihe cy’imyaka myinshi, bitaga kuri papa wa Rose wakeneraga kwitabwaho amanywa n’ijoro. Nanone José yari arwaye kanseri agomba kubagwa no gukomeza gufata imiti. Ese Yehova yaba yarakoresheje ukuboko kwe kw’iburyo akaramira uwo muryango wizerwa? Yarawuramiye rwose. Yakoresheje umugabo n’umugore we bo mu itorero ryabo bitwa Tony na Wendy, babaha inzu yo kubamo. Tony na Wendy bifuzaga guha abapayiniya b’igihe cyose iyo nzu ngo bayibemo ku buntu. Igihe Tony yigaga mu mashuri yisumbuye, yahoraga abona José na Rose bagiye kubwiriza. Yabakundiraga ko bagiraga ishyaka, kandi ibyo byamukoze ku mutima cyane. Tony na Wendy babonye ukuntu uwo musaza n’uwo mukecuru bakoreye Yehova ubuzima bwabo bwose, bumva bifuje kubacumbikira. Mu myaka 15 ishize bakomeje gufasha José na Rose, ubu bafite imyaka isaga 80. José na Rose babona ko Yehova yabafashije akoresheje uwo mugabo n’umugore we bakiri bato.

Nawe Imana yifuza kukuramiza ‘ukuboko kwayo kw’iburyo.’ Ese uzabyemera maze uhereze ukuboko ugusezeranya ati “witinya. Jye ubwanjye nzagutabara”?

^ par. 11 Amazina amwe yarahinduwe.