Ibibazo by’abasomyi
Kwegeranya inkoni ebyiri bivugwa muri Ezekiyeli igice cya 37 bisobanura iki?
Yehova yahaye Ezekiyeli ubutumwa bw’ibyiringiro bugaragaza ko ishyanga rya Isirayeli ryari kunga ubumwe rimaze gusubira mu Gihugu cy’Isezerano. Nanone ubwo butumwa bugaragaza ukuntu abagize ubwoko bw’Imana bari kunga ubumwe mu minsi y’imperuka.
Yehova yabwiye umuhanuzi Ezekiyeli kwandika ku nkoni ebyiri. Yagombaga kwandika ku nkoni imwe ngo “ni iya Yuda, n’iy’Abisirayeli bagenzi be,” ku yindi akandikaho ngo “ni iya Yozefu, inkoni ya Efurayimu n’iya bagenzi be bose bagize inzu ya Isirayeli.” Ezekiyeli yagombaga kwegeranya izo nkoni, zikaba “inkoni imwe” mu kuboko kwe.—Ezek 37:15-17.
Guteg 33:13, 17; 1 Abami 11:26). Uwo muryango wakomokaga kuri Efurayimu, umuhungu wa Yozefu (Kub 1:32, 33). Yozefu yari yarahawe umugisha wihariye na se Yakobo. Bityo rero, byari bikwiriye ko inkoni igereranya ubwami bugizwe n’imiryango icumi, yitwa “inkoni ya Efurayimu.” Igihe Ezekiyeli yandikaga ubuhanuzi buvuga iby’izo nkoni ebyiri, ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bwari bumaze igihe bwigaruriwe n’Abashuri kuva mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu (2 Abami 17:6). Bityo rero, abenshi muri abo Bisirayeli bari baratataniye hirya no hino mu bwami bwa Babuloni, bwari bwarasimbuye Ubwami bwa Ashuri.
“Efurayimu” agereranya iki? Yerobowamu umwami wa mbere w’ubwami bw’amajyaruguru bwari bugizwe n’imiryango icumi, yakomokaga mu muryango w’Abefurayimu, ari na wo wari ugizwe n’abantu benshi (Mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, abantu bo mu bwami bw’amajyepfo bwari bugizwe n’imiryango ibiri, wenda n’abandi bake bo mu bwami bw’amajyaruguru bari barasigaye, bajyanywe mu bunyage i Babuloni. Abami bo mu muryango wa Yuda ni bo bayoboraga iyo miryango ibiri. Abatambyi na bo babaga mu Buyuda, kuko bakoraga mu rusengero i Yerusalemu (2 Ngoma 11:13, 14; 34:30). Ku bw’ibyo, byari bikwiriye ko inkoni igereranya ubwami bwari bugizwe n’imiryango ibiri yitwa inkoni ‘ya Yuda.’
Ni ryari izo nkoni ebyiri z’ikigereranyo zegeranyijwe? Zegeranyijwe igihe Abisirayeli basubiraga i Yerusalemu bakongera kubaka urusengero mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu. Abakomokaga mu bwami bwari bugizwe n’imiryango ibiri n’abakomokaga mu bwami bwari bugizwe n’imiryango icumi, bose bagarutse bari kumwe bavuye mu bunyage. Abisirayeli ntibongeye kwicamo ibice (Ezek 37:21, 22). Bongeye kuyoboka Yehova bunze ubumwe. Nanone ubwo bwiyunge bwari bwarahanuwe n’umuhanuzi Yesaya na Yeremiya.—Yes 11:12, 13; Yer 31:1, 6, 31.
Ni ukuhe kuri kw’ingenzi cyane guhereranye n’ugusenga k’ukuri kwavuzwe muri ubwo buhanuzi? Ni uko Yehova yari gutuma abamusenga ‘baba umwe’ (Ezek 37:18, 19). Ese iryo sezerano ry’ubumwe ryarashohojwe muri iki gihe? Yego rwose. Mbere na mbere, ubwo buhanuzi bwatangiye gusohora mu mwaka wa 1919, igihe abagize ubwoko bw’Imana bezwaga, imikorere yabo ikanonosorwa kandi bakunga ubumwe. Umugambi wa Satani wo kubacamo ibice wakomwe mu nkokora.
Icyo gihe, abenshi muri bo bari bafite ibyiringiro byo kuzategeka hamwe na Yesu mu ijuru ari abami n’abatambyi (Ibyah 20:6). Mu buryo bw’ikigereranyo, bari bameze nk’inkoni ya Yuda. Icyakora uko igihe cyagendaga gihita, abandi benshi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi batangiye kwiyunga n’abo Bayahudi bo mu buryo bw’umwuka (Zek 8:23). Bari bameze nk’inkoni ya Yozefu, kandi ntibari bafite ibyiringiro byo gutegeka hamwe na Kristo.
Muri iki gihe, ayo matsinda abiri akorera hamwe agize ubwoko bwa Yehova buyobowe n’Umwami umwe Yesu Kristo, ari na we muri ubu buhanuzi witwa “umugaragu wanjye Dawidi” (Ezek 37:24, 25). Yesu yasenze asabira abigishwa be agira ati “bose babe umwe, nk’uko nawe Data, wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe” * (Yoh 17:20, 21). Nanone Yesu yahanuye ko umukumbi muto ugizwe n’abigishwa be basutsweho umwuka wari kwiyunga n’abagize “izindi ntama” bakaba “umukumbi umwe,” kandi bakagira “umwungeri umwe” (Yoh 10:16). Ayo magambo ya Yesu agaragaza neza impamvu abagize ubwoko bwa Yehova, baba abafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru n’abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bose bunze ubumwe muri iki gihe.
^ par. 6 Igihe Yesu yavugaga ikimenyetso cyari kuranga iminsi y’imperuka, yaciriye abigishwa be imigani myinshi. Yabanje kuvuga ko itsinda rito ry’abavandimwe basutsweho umwuka rigize ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ ryari kuyobora abagize ubwoko bw’Imana (Mat 24:45-47). Yakurikijeho imigani yerekeza mbere na mbere ku bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru (Mat 25:1-30). Hanyuma yavuze ko abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bari gushyigikira abavandimwe ba Kristo (Mat 25:31-46). Mu buryo nk’ubwo, isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli muri iki gihe, ryerekeza mbere na mbere ku bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru. Nubwo ubusanzwe ubwami bw’imiryango icumi butagereranya abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ubumwe buvugwa muri ubwo buhanuzi butwibutsa ubumwe burangwa mu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi n’abasutsweho umwuka.