UBUBIKO BWACU
‘Nta muhanda ubabera muremure cyane cyangwa ngo ubabere mubi’
KU ITARIKI ya 26 Werurwe 1937, Arthur Willis na Bill Newlands bageze i Sydney muri Ositaraliya banegekajwe n’urugendo, n’imodoka yabo yuzuye ivumbi. Bari bamaze umwaka bavuye muri uwo mugi, kandi bari barakoze urugendo rw’ibirometero bisaga 19.300, mu turere turimo imihanda mibi. Ntibari ba mukerarugendo, ahubwo bari abapayiniya barangwa n’ishyaka, bari bariyemeje kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu turere twa Ositaraliya rwagati.
Mu mpera z’imyaka ya 1920, itsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya * bo muri Ositaraliya bari barabwirije mu migi hafi ya yose yo ku nkombe za Ositaraliya no hafi yaho. Iyo uvuye ku nkombe, ugera mu karere kanini cyane gakakaye, karimo abantu batuye batatanye. Icyakora abavandimwe bari bazi ko abigishwa ba Yesu bagombaga kumuhamya “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi,” hakubiyemo n’uturere twitaruye two muri Ositaraliya rwagati (Ibyak 1:8). Ariko se bari gukora bate uwo murimo utoroshye? Biringiraga ko Yehova yari kubaha umugisha kandi bari bariyemeje gukora ibyo bashoboye byose.
ABAPAYINIYA BATANGIRA KUHABWIRIZA
Mu mwaka wa 1929, amatorero yo mu ntara ya Queensland no mu ntara y’Uburengerazuba yashatse imodoka, ashyiramo ibyangombwa byose kugira ngo abapayiniya bazazikoreshe babwiriza mu turere two muri Ositaraliya rwagati. Izo modoka zahawe abapayiniya b’inkorokoro bari bashoboye guhangana n’imihanda mibi no kuzikora mu gihe zapfuye, kandi bagiye mu turere twinshi tutari twarigeze tubwirizwamo.
Abapayiniya batashoboraga kubona imodoka, babwirizaga bakoresheje amagare. Urugero, mu mwaka wa 1932, umupayiniya w’imyaka 23 witwaga Bennett Brickell yavuye i Rockhampton mu ntara ya Queensland, ajya kubwiriza mu majyaruguru amarayo amezi atanu. Igare rye ryari ripakiye ibiringiti, imyenda, ibyokurya n’ibitabo byinshi. Igihe amapine y’igare yasazaga, yakomeje urugendo yiringiye ko Yehova yari kumuyobora. Yasunitse iryo gare ibirometero 320, anyura ahantu abandi bagenzi bari barasize agatwe bazize inyota. Mu myaka
isaga 30 yakurikiyeho, umuvandimwe Brickell yakoze ingendo z’ibirometero bibarirwa mu bihumbi ku igare, moto n’imodoka. Yatangije umurimo wo kubwiriza mu basangwabutaka kandi agira uruhare mu gushinga amatorero mashya, aba umupayiniya w’ikimenyabose kandi wubahwa muri utwo turere.BATSINZE INZITIZI
Ositaraliya ni cyo gihugu kidatuwe cyane ku isi, cyane cyane mu turere two mu gihugu rwagati, ahari abaturage bake batuye batatanye. Bityo, abagaragu ba Yehova bashyizeho imihati ikomeye kugira ngo bashakishe abantu mu turere twitaruye.
Stuart Keltie na William Torrington bari abapayiniya, bashyizeho imihati idasanzwe. Mu mwaka wa 1933, bambutse ubutayu bunini bwa Simpson, bajya kubwiriza mu mugi wa Alice Springs. Igihe imodoka yabo yapfaga, umuvandimwe Keltie wagenderaga ku nsimburangingo y’igiti, yakomeje kubwiriza akoresheje ingamiya! Abo bapayiniya bagize icyo bageraho igihe bahuraga n’umugabo wari ufite ihoteli mu mugi witaruye wa William Creek. Uwo mugabo witwaga Charles Bernhardt yemeye ukuri, agurisha ihoteli ye, amara imyaka 15 akorera umurimo w’ubupayiniya mu turere twitaruye kandi dukakaye kurusha utundi.
Abapayiniya ba mbere bagombaga kugira ubutwari kugira ngo bashobore gutsinda inzitizi bahuraga na zo. Arthur Willis na Bill Newlands, twavuze tugitangira, bigeze kumara ibyumweru bibiri byose bambuka ahantu h’ibirometero 32 bitewe n’uko imvura yari yatumye ubutayu buhinduka isayo. Hari igihe bagendaga basunika imodoka mu birundo binini by’umusenyi icyuya cyabarenze, izuba ribamena agahanga, bakanyura mu bihanamanga no mu migezi yakamye. Iyo imodoka yabo yapfaga, dore ko yapfaga kenshi, bamaraga iminsi myinshi bagenda n’amaguru cyangwa ku igare bakagera mu mugi uri hafi, bakamara ibyumweru byinshi bategereje ko ibyuma batumije byo gukora imodoka bibageraho. Icyakora ibyo ntibyababuzaga gukomeza kurangwa n’icyizere. Arthur Willis yasubiyemo amagambo yasohotse muri Nimukanguke! aravuga ati “nta muhanda ubera Abahamya ba Yehova muremure cyane cyangwa ngo ubabere mubi.”
Umupayiniya wamaze imyaka myinshi muri uwo murimo witwaga Charles Harris, yavuze ko irungu n’ibigeragezo yanyuzemo igihe yabwirizaga muri utwo turere, byatumye arushaho kwegera Yehova. Yongeyeho ati “ubuzima burushaho koroha iyo umuntu atunze ibintu bike. Niba Yesu yari yiteguye kurara ku gasozi iyo byabaga ari ngombwa, natwe twagombye kubyishimira niba aho dukorera umurimo ari byo hadusaba.” Ibyo ni byo abapayiniya benshi bakoze. Imihati bakoranye umurimo yatumye ubutumwa bwiza bugera mu turere twose two mu gihugu rwagati, bituma abantu batabarika bashyigikira Ubwami bw’Imana.