UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Gashyantare 2017
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 3-30 Mata 2017.
Umugambi wa Yehova uzasohora
Ni uwuhe mugambi Imana yari ifite igihe yaremaga isi n’abantu? Ni iki kitagenze neza? Kuki igitabo cya Yesu ari cyo kizatuma umugambi w’Imana usohora?
Incungu ni ‘impano itunganye’ ituruka kuri Data
Incungu yatanzwe n’Imana yatumye tubona imigisha ihebuje, kandi yakemuye ibibazo bireba abari mu ijuru n’abari ku isi.
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Twiboneye ubuntu butagereranywa bw’Imana
Douglas na Mary Guest igihe bari abapayiniya muri Kanada n’igihe bari abamisiyonari muri Burezili no muri Porutugali.
Yehova ayobora ubwoko bwe
Kera Yehova yakoreshaga abantu kugira ngo bayobore ubwoko bwe. Ni iki kigaragaza ko yashyigikiraga abo bantu?
Ni nde uyobora ubwoko bw’Imana muri iki gihe?
Yesu yasezeranyije abigishwa be ko yari kuzabana na bo kugeza ku mperuka. Ayobora ate ubwoko bw’Imana muri iki gihe?
Ibibazo by’abasomyi
Intumwa Pawulo yanditse ko Imana ‘itazabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira.’ Ese ibyo bisobanura ko ibanza kugenzura ibigeragezo bizatugeraho?
UBUBIKO BWACU
‘Nta muhanda ubabera muremure cyane cyangwa ngo ubabere mubi’
Mu ntangiriro z’imyaka ya 1920 no mu ntangiriro z’imyaka ya 1930, abapayiniya biyemeje kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana muri Ositaraliya rwagati.