Bibiliya ibivugaho iki?
Iyo umuntu apfuye bigenda bite?
UKO BAMWE BABIBONA. Hari abatekereza ko iyo umuntu apfuye akomeza kubaho ari mu yindi mimerere, naho abandi bakumva ko biba birangiye. Wowe se ubibona ute?
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
“Abapfuye bo nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Iyo umuntu apfuye arekeraho kubaho.
IBINDI BIBILIYA YIGISHA
Umuntu wa mbere wabayeho ari we Adamu, yasubiye mu mukungugu (Intangiriro 2:7; 3:19). Ubwo rero, iyo dupfuye dusubira mu mukungugu.—Umubwiriza 3:19, 20.
Iyo umuntu apfuye aba ababariwe ibyaha bye (Abaroma 6:7). Nta bindi bihano ahabwa nyuma yo gupfa.
Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?
WASUBIZA NGO IKI?
Yego
Oya
Birashoboka
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
“Hazabaho umuzuko”—Ibyakozwe 24:15.
IBINDI BIBILIYA YIGISHA
Bibiliya igereranya urupfu no gusinzira. (Yohana 11:11-14). Imana ishobora kuzura abapfuye, kimwe n’uko dushobora gukangura umuntu usinziriye.—Yobu 14:13-15.
Inkuru zo muri Bibiliya z’abantu bazutse, zituma twiringira tudashidikanya ko abapfuye bazazuka.—1 Abami 17:17-24; Luka 7:11-17; Yohana 11:39-44.