Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Icyo wakora mu gihe hagize igihinduka

Icyo wakora mu gihe hagize igihinduka

AHO IKIBAZO KIRI

  • Bibaye ngombwa ko mwimuka bitewe n’uko papa wawe yabonye akandi kazi.

  • Incuti yawe yimukiye kure.

  • Mukuru wawe agiye gushaka.

Mu gihe ibyo bibaye wabyitwaramo ute?

Iyo igiti gishobora kwigonda mu gihe gihushywe n’umuyaga, gihangana na wo ntikivunike. Kimwe n’icyo giti, mu gihe hagize ibihinduka mu mibereho yawe kandi ukaba nta cyo wabihinduraho, nawe wagombye kwitoza kubimenyera. Mbere yo gusuzuma inama zabigufashamo, reka tubanze dusuzume ibintu wagombye kumenya.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Mu buzima ibintu bihora bihinduka. Bibiliya ivuga ko ‘ibihe n’ibigwirira abantu bigera kuri bose’ (Umubwiriza 9:11). Byatinda byatebuka, ibyo bintu nawe bizakugeraho. Birumvikana ko ibintu bihinduka mu mibereho y’umuntu atari ko byose ari bibi. Hari ibintu bihinduka, mu mizo ya mbere ukabona bisa n’aho ari bibi, ariko nyuma yaho bikazakugirira akamaro. Ariko kandi, ibyo bintu bihinduka, byaba bibi cyangwa byiza, abenshi kubyakira birabagora.

Abakiri bato ni bo bahangayikishwa cyane na byo. Kubera iki? Umusore witwa Alex yagize ati “n’ubundi hari ibiba byaratangiye guhinduka mu mubiri wawe.” * Ubwo rero iyo hagize ibindi byiyongeraho, biragusaza.”

Dore indi mpamvu. Iyo abantu bakuru bahuye n’ikibazo, bashobora guhangana na cyo bakurikije uko babigenje igihe bahuraga n’ikindi gisa na cyo. Abakiri bato bo birabagora kuko baba bataraba inararibonye.

Itoze kubyakira. Ibyo bigusaba gushikama, ugahangana na byo cyangwa ukitoza kubimenyera. Nanone bigusaba guhangana n’imimerere uhuye na yo, ukamenya ingaruka zikugezeho bitewe na yo, kandi ukabikuramo isomo. Iyo abakiri bato babonye bibarenze, hari igihe bitabaza ibiyobyabwenge cyangwa inzoga.

ICYO WAKORA

Ntukitege ibitangaza. Ku bwawe, uba wumva nta cyahinduka ku buzima bwawe; ariko ibyo ntibishoboka. Incuti zawe zizimuka cyangwa zishyingirwe. Abo muvukana bazakura bave mu rugo. Ibintu bishobora guhinduka iwanyu bakimuka, maze ugasiga incuti n’abandi mwari mumenyeranye. Aho gutekereza ko bikurangiranye, byaba byiza uzirikanye ko ibyo bibaho.—Ihame rya Bibiliya: Umubwiriza 7:10.

Hanga amaso ibiri imbere. Gutekereza ku byahise, ni nko gutwara imodoka ureba muri retorovizeri gusa. Yego kuyireberamo mu gihe bikenewe bifite akamaro, ariko ubundi ugomba gutwara imodoka ureba imbere yawe. Ibyo ni na ko bimeze mu gihe hagize ibihinduka mu mibereho yawe. Jya uhanga amaso ibiri imbere (Imigani 4:25). Urugero, ni iyihe ntego wakwishyiriraho ukwezi gutaha cyangwa mu mezi atandatu ari imbere?

Jya wibanda ku byiza. Umukobwa witwa Laura yaravuze ati “gushikama bifitanye isano n’uko umuntu abona ibintu. Bityo rero, jya ugerageza kwibanda ku byiza ubona mu bintu byahindutse.” Vuga nibura ikintu kimwe wungutse, igihe imimerere warimo yahindukaga.—Ihame rya Bibiliya: Umubwiriza 6:9.

Umugore witwa Victoria akiri umwangavu, incuti ze zose zarimutse. Yavuze uko byamugendekeye agira ati “nari mfite irungu ryinshi, nkumva ibintu byasubira uko byahoze. Ariko iyo nshubije amaso inyuma, nsanga ari bwo natangiye gukura. Naje kubona ko iyo hagize ibihinduka mu mibereho y’umuntu, bituma akura. Ni na bwo nabonye ko nshobora gushaka izindi ncuti mu bantu twabaga turi kumwe.” —Ihame rya Bibiliya: Imigani 27:10.

Gutekereza ku byahise, ni nko gutwara imodoka ureba muri retorovizeri gusa

Jya ufasha abandi. Bibiliya igira iti ‘ntimukite ku nyungu zanyu bwite, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi (Abafilipi 2:4). Ni byiza gufasha abandi mu gihe bafite ibibazo, kuko bigufasha guhangana n’ibyawe. Ana ufite imyaka 17 yagize ati “maze gukura, naje kubona ko gufasha abandi babaga bafite ibibazo nk’ibyanjye cyangwa bikomeye kuruta ibyanjye, byangiriraga akamaro.”

^ par. 11 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.