Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wita ku mico myiza y’abandi

Jya wita ku mico myiza y’abandi

Aho ikibazo kiri

Umuntu wikunda aba yumva ko ari we buri gihe ufite ukuri. Aba yumva ko aruta abandi kandi agasuzugura abantu bose batameze kimwe. Umuntu uwo ari we wese ashobora kugwa muri uwo mutego. Hari igitabo cyavuze ko “abantu bo mu bwoko bumwe bashobora kwibwira ko uko babayeho, ibyo barya, uko bambara, uko bitwara n’ibindi, ari byo byiza kuruta ibyo mu bundi bwoko.” Twakora iki kugira ngo twirinde iyo mitekerereze?

Ihame rya Bibiliya

“Mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta.”—ABAFILIPI 2:3.

Icyo bisobanura: Kwicisha bugufi bizadufasha kurwanya ubwibone. Iyo twicisha bugufi tubona ko hari ibyo abandi baturusha. Ibintu byiza byose si umwihariko w’abantu bo mu bwoko bumwe.

Reka turebe urugero rwa Stefan. Yakuze yanga abantu bo mu bindi bihugu. Yaravuze ati: “Nabonye ko icyagufasha kwikuramo urwango ari ukubona ko abandi bakuruta. Ukabona ko hari ibyo utazi kandi ko hari icyo buri wese wamwigiraho.”

Icyo wakora

Jya ushyira mu gaciro kandi wumve ko nawe ujya ukora amakosa. Jya uzirikana ko hari ibyo abandi bakora neza kukurusha. Ntukumve ko abantu bose bo mu bwoko runaka bahuje inenge.

Aho gufata umuntu wo mu bwoko runaka uko atari, jya wibaza uti:

Jya uzirikana ko hari imico myiza abandi bakurusha

  • “Ese ibyo nangira uyu muntu ni uko ari bibi cyangwa ni uko bitandukanye n’ibyange?”

  • “Ese nge nta kosa ngira?”

  • “Ni ibihe bintu uyu muntu andusha?”

Nusubiza ibyo bibazo utibereye uzareka kwanga uwo muntu kandi uzabona ko hari imico myiza afite.