INGINGO Y’IBANZE
Ikibazo cy’indimi cyarakemutse—Uko duhindura mu zindi ndimi
“Nta murimo ukomera nko guhindura mu rundi rurimi.”
—“The Cambridge Encyclopedia of Language.”
MBERE y’uko ibitabo by’Abahamya bitangira guhindurwa, ababishinzwe babanza gutegura umwandiko, bagakora ubushakashatsi bwitondewe, barangiza bakawandika. Icyo gihe, ni bwo abakora mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi rukorera ku cyicaro gikuru kiri i New York, bagenzura bitonze ko ibivugwa muri uwo mwandiko ari ukuri, kandi ko harimo imvugo ihuje n’igihe tugezemo. *
Iyo ibyo birangiye, Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rwoherereza uwo mwandiko amakipi y’abahinduzi abarirwa mu magana akorera hirya no hino ku isi, abenshi mu bahinduzi bakaba bakorera aho ururimi bahinduramo ruvugwa. Bahindura mu rurimi rwabo kavukire kandi bagomba kuba bazi neza ururimi umwandiko wateguwemo n’ururimi bahinduramo.
Umurimo wo guhindura ukorwa ute?
Umuhinduzi witwa Geraint, ukorera mu Bwongereza, yagize ati “nkorana n’ikipi y’abahinduzi. Gukorana mu bumwe, ni ryo banga ryo gukora aka kazi. Iyo duhuye n’ibibazo bikomeye, dufatanya kubishakira umuti. Iyo duhindura, ntiduhindura ijambo ku rindi ahubwo tureba itsinda ry’amagambo. Dutekereza twitonze ku cyo ayo magambo asobanura n’impamvu ari mu mwandiko, ari na ko tuzirikana abo uwo mwandiko ureba.”
Iyo muhindura muba mufite iyihe ntego?
“Tuba twifuza guhindura neza umwandiko ku buryo abawusoma
mu rurimi rwacu batamenya ko wavuye mu rundi rurimi. Kugira ngo tubigereho, dukoresha imvugo y’umwimerere kandi inogeye amatwi. Ibyo bituma umusomyi ahugira mu gusoma, akamera nk’aho arimo arya ibyokurya biryoshye kandi biteguye neza.”Ni akahe kamaro ko kubana n’abantu bavuga ururimi muhinduramo?
“Biradufasha cyane kuko bituma dukoresha imvugo bamenyereye. Kubera ko dukorera aho ikigaluwa kivugwa, twumva uko kivugwa mu biganiro bisanzwe. Ikindi kandi, bituma twumva uko bavuga, bigatuma tumenya niba amagambo dukoresha ari umwimerere, yumvikana kandi ko anogeye amatwi. Ibyo bidufasha kumvikanisha neza ibitekerezo byo mu cyongereza.”
Tubwire muri make uko akazi kanyu gakorwa.
“Buri kipi ihabwa icyo igomba guhindura. Buri wese mu bagize iyo kipi abanza gusoma umwandiko w’icyongereza, kugira ngo awusobanukirwe, akamenya uwo ureba kandi agasuzuma uko wubatse. Turibaza tuti ‘iyi ngingo igamije iki? Ni iki yibandaho?’ Ibyo bibazo biradukangura tugatekereza uko tuza guhindura umwandiko.
“Nyuma yaho, abagize iyo kipi baganira kuri uwo mwandiko, bakungurana ibitekerezo. Turibaza tuti ‘ese uyu mwandiko turawusobanukiwe? Twawushyira dute mu rurimi rwacu tudatandukiriye uw’icyongereza?’ Tuba dushaka ko usomye umwandiko mu rurimi rwacu, n’uwusomye mu cyongereza, bombi bumva bameze kimwe.”
Abagize ikipi bakorana bate?
“Dusoma mu ijwi riranguruye buri paragarafu turangije guhindura, kandi tukayisubiramo kenshi. Ibyo tubikora kubera ko tuba twifuza ko niba umuntu asomye ibitabo byacu, ahita asobanukirwa ibyo asoma.
“Mu gihe ushinzwe guhindura arimo yandika paragarafu mu rurimi duhinduramo, natwe tuba tuyireba kuri orudinateri zacu. Tureba ko nta bitekerezo byatakaye cyangwa byongewemo. Nanone tureba niba bivugitse neza, niba byanditse neza kandi tukareba ko bikurikije amategeko y’ikibonezamvugo. Hanyuma umwe muri twe asoma paragarafu yose mu ijwi riranguruye. Iyo asomye maze akagira ahantu atsikira, tureba impamvu ibiteye. Iyo ingingo yose irangije guhindurwa, umwe mu
bagize ikipi ayisoma mu ijwi riranguruye, abandi na bo bakamukurikira bareba ahari ikibazo.”Ni akazi katoroshye!
“Ni byo. Bujya kwira umuntu yaguye agacuho! Ubwo rero uwo mwandiko twongera kuwugarukaho bukeye bwaho, kuko noneho umuntu aba afite amafu. Nyuma y’ibyumweru runaka, Urwego Rushinzwe Ubwanditsi rutwoherereza ibintu bya nyuma ruba rwakosoye ku mwandiko w’icyongereza. Icyo gihe na bwo, twongera gusoma wa mwandiko kuko tuba tutawuheruka, maze tukawunoza.”
None se hari porogaramu za orudinateri mukoresha?
“Nta na rimwe orudinateri ishobora gusimbura umuntu. Ariko kandi hari porogaramu Abahamya ba Yehova bakoze zidufasha mu kazi. Imwe muri zo nayigereranya n’inkoranyamagambo dushyiramo amagambo n’interuro dukunze gukoresha. Hari indi porogaramu idufasha gukora ubushakashatsi mu bintu ikipi yacu yahinduye mu rurimi rwacu, maze tukareba uko twagiye dukemura ibibazo bimwe na bimwe abahinduzi bagiye bahura na byo.”
None se wumva umeze ute iyo ukora uwo murimo?
“Ibi dukora, tubona ko ari impano igenewe abantu bose. Ubwo rero tuba twifuza kuyibapfunyikira neza ikazabageraho isa neza. Dushimishwa cyane n’uko umuntu aba ashobora gusoma ingingo yo mu igazeti cyangwa iyo ku rubuga ikamukora ku mutima, igahindura imibereho ye.”
Bifasha abantu kugira ibyiringiro by’igihe kizaza
Iyo abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi basomye ibitabo by’Abahamya ba Yehova mu ndimi zabo kavukire, bibagirira akamaro. Muri ibyo bitabo na za videwo n’ibiboneka ku rubuga rwabo rwa jw.org, harimo inama z’ingirakamaro zishingiye kuri Bibiliya. N’ubundi kandi, icyo gitabo cyahumetswe na Yehova Imana, ni cyo akoresha atubwira ubutumwa yifuza ko tugeza ku bantu bo mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose.’
^ par. 4 Umwandiko utegurwa mu cyongereza.
^ par. 25 Jya kuri www.isa4310.com/rw urebe bimwe mu bitabo, ibyo gutega amatwi na videwo mu rurimi rwawe no mu zindi ndimi zibarirwa mu magana.