IBIREBA URUBYIRUKO
9: Ibikuranga
ICYO BISOBANURA
Umuntu ntamenyekanira ku izina gusa cyangwa uko asa. Ahubwo amenyekanira ku mico ye, ibyo yemera na kamere ye. Muri make ibikuranga ni ibintu byose bigaragaza uwo uri we.
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI
Iyo ufite amahame ugenderaho, ushikama ku byo wizera kandi bagenzi bawe ntibahindure uko ubona ibintu.
“Abantu benshi bameze nka bya bipupe biba mu maduka. Ntibyihitiramo imyenda byambara, ahubwo ni abandi bayibihitiramo.”—Adrian.
“Niyemeje gukomeza gukora ibyiza no mu gihe bingoye. Abantu bubaha amahame ngenderaho, ni bo mbona ko ari inshuti nyakuri.”—Courtney.
IHAME RYA BIBILIYA: “Mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose.”—Abaroma 12:2.
ICYO WAKORA
Kugira ngo umenye uwo uri we n’uwo ushaka kuzaba we, wagombye kumenya aho ufite imbaraga n’aho ufite intege nke kandi ukaba uzi neza amahame ugenderaho. Gusubiza ibi bibazo bikurikira biragufasha kumenya uko wabigeraho.
Aho mfite imbaraga: Ni ubuhe buhanga mfite? Ni iyihe mico myiza mfite? (Ushobora kwibaza uti: “Ese nubahiriza igihe? Ese mfite umuco wo kumenya kwifata? Ese ndi umunyamwete? Ese ngira ubuntu?”) Ni ibihe bintu byiza nkora?
INAMA: Niba bikugora kumenya imico myiza ufite, ushobora kubaza umubyeyi wawe cyangwa inshuti yawe. Bazakubwira iyo mico iyo ari yo n’impamvu bemeza ko uyifite.
IHAME RYA BIBILIYA: “Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Abagalatiya 6:4.
Aho mfite intege nke: Ni ibihe bintu nkwiriye kunonosora? Ni ryari mba nshobora kugwa mu bishuko mu buryo bworoshye? Ni ryari nagombye kurushaho kugaragaza umuco wo kumenya kwifata?
IHAME RYA BIBILIYA: “Niba tuvuga tuti ‘nta cyaha dufite,’ tuba twishuka.”—1 Yohana 1:8.
Amahame ngenderaho: Ni ayahe mahame arebana n’umuco ngenderaho kandi kuki nyagenderaho? Ese nemera ko Imana ibaho? Ni iki kibinyemeza? Ni ibihe bintu mbona ko ari bibi kandi kuki? Ni ibiki nemera ko bizabaho mu gihe kizaza?
IHAME RYA BIBILIYA: “Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda, kandi ubushishozi na bwo buzakurinda.”—Imigani 2:11.