Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Twiboneye urukundo nyarwo”

“Twiboneye urukundo nyarwo”

KUWA gatandatu tariki ya 25 Mata 2015, umutingito ufite ubukana bwa 7,8 wibasiye igihugu cya Nepali kigizwe n’imisozi miremire, kikaba kiri mu majyaruguru y’u Buhindi. Uwo mutingito wageze ku birometero 80 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Kathmandu. Abantu basaga 8.500 bahasize ubuzima, akaba ari bwo hapfuye abantu benshi bazize ibiza. Amazu arenga 500.000 yarasenyutse. Muri icyo gihugu hari Abahamya ba Yehova barenga 2.200, kandi abenshi batuye mu gace kibasiwe n’uwo mutingito. Twababajwe no kumenya ko hari Umuhamya wapfuye hamwe n’abana be babiri.

Umuhamya witwa Michelle yaravuze ati “igihe umutingito wabaga, Abahamya bo muri ako gace hafi ya bose bari mu materaniro. Iyo baza kuba bari mu rugo, hari gupfa benshi.” Kuki abari mu materaniro nta cyo babaye? Ni uko Amazu y’Ubwami yubatse neza.

“UBU NONEHO BAMENYE AKAMARO KABYO”

Amazu y’Ubwami mashya yo muri Nepali yubatse ku buryo ashobora guhangana n’umutingito. Man Bahadur ukora mu mishinga y’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami, yaravuze ati “abantu bakundaga kutubaza impamvu twubaka fondasiyo ikomeye kandi amazu ari mato. Ubu noneho bamenye akamaro kabyo.” Nyuma y’umutingito abantu bemerewe gucumbika mu Mazu y’Ubwami. Abahamya ba Yehova n’abaturanyi babo bari muri ayo mazu bumvaga bafite umutekano.

Abahamya ba Yehova n’abaturanyi babo bahungiye mu Mazu y’Ubwami

Abasaza b’amatorero bahise batangira gushakisha Abahamya batari babonetse. Umuhamya witwa Babita yaravuze ati “abasaza b’itorero birengagije ibibazo byabo kugira ngo bite ku bagize itorero. Byadukoze ku mutima rwose.” Hashize umunsi umwe umutingito ubaye, abantu batatu bari muri komite igenzura umurimo w’Abahamya ba Yehova muri Nepali bafatanyije n’abagenzuzi basura amatorero, batangiye gusura amatorero kugira ngo barebe ibikenewe kandi bafashe abasaza bo muri ako gace.

Gary Breaux, wo ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova yasuye abibasiwe n’umutingito

Iminsi itandatu nyuma y’umutingito, umuvandimwe Gary Breaux n’umugore we Ruby bari baturutse ku cyicaro gikuru cy’Abahamya muri Amerika baje muri Nepali. Reuben, umwe mu bagize ya komite yaravuze ati “twumvaga ko umuvandimwe Breaux atari buze, kuko abantu bo mu mugi wa Kathmandu bari bahahamutse kubera umutingito. Ariko yakoze uko ashoboye araza kandi Abahamya bo muri Nepali baramwishimiye cyane.”

“TWARUSHIJEHO GUKUNDANA”

Silas ukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Nepali, yaravuze ati “igihe telefoni zongeraga gukora, nitabaga telefoni amanywa n’ijoro. Abahamya bagenzi bacu bo hirya no hino ku isi bari baduhangayikiye. Nubwo bamwe bavugaga indimi tutazi, twiboneye ko badukunda kandi ko bifuza kudufasha.”

Abaganga b’Abahamya baturutse mu Burayi bitaga ku barwayi

Iminsi mike nyuma y’umutingito, abandi Bahamya bo muri Nepali bazaniraga ibiribwa abari bacumbitse mu Mazu y’Ubwami. Nanone hashyizweho komite ishinzwe ubutabazi, maze imfashanyo zitangira kuza zisukiranya ziturutse muri Bangaladeshi, mu Buhindi no mu Buyapani. Mu minsi mike, haje abaganga baturutse mu Burayi, batangira gukorera muri imwe mu Mazu y’Ubwami. Bavuraga ibikomere byatewe n’umutingito kandi bakaduhumuriza.

Umugore witwa Uttara yagaragaje uko abenshi bumvaga bameze agira ati “uwo mutingito wari ufite ubukana bwinshi kandi uteye ubwoba. Ariko nyuma yaho twarushijeho gukundana.” Umutingito ntiwagabanyije urukundo dukunda Yehova n’urwo dukundana, ahubwo rwarushijeho gukomera.