ESE BYARAREMWE?
Ikimonyo kidatinya ubushyuhe bwo mu butayu
IKIMONYO cyo mu butayu bwa Sahara kibengerana ni cyo gishobora guhangana n’ubushyuhe bwinshi bwo muri ubwo butayu kurusha izindi nyamaswa. Iyo izuba ryo ku manywa ryo mu butayu ribaye ryinshi, inyamaswa zihiga ibyo bimonyo zitangira gushakisha igicucu. Icyo gihe ni bwo ibyo bimonyo bisohoka aho byari byihishe bikajya gushaka ibyokurya. Bikunze kurya utundi dusimba twishwe n’izuba.
Suzuma ibi bikurikira: Mu bintu bigifasha harimo umubiri wacyo utwikiriwe n’ubwoya budasanzwe ahagana ku mugongo no ku mpande, n’inda itagira ubwoya. Ubwoya bwacyo bubengerana bumeze nk’uduheha duto cyane dufite ishusho ya mpandeshatu. Ku mpande ebyiri ziteganye, hari utuntu duto cyane tugerekeranye, naho ku rundi rwo hasi haranyerera. Iyo miterere yacyo igifasha mu bintu bibiri. Icya mbere utwo twoya tugabanya ubukana bw’imirase y’izuba. Icya kabiri, iyo miterere igifasha kugabanya ubushyuhe buba bwinjiye mu mubiri wacyo buturutse mu bidukikije. Igice cy’ahagana ku nda hatari ubwoya, kigabanya ubushyuhe buturuka ku butaka bwo mu butayu. *
Ibyo bintu byose bigifasha kugabanya ubukana bw’ubushyuhe, ku buryo bukigeraho buri munsi ya dogere 53,6. Abashakashatsi barimo kwifashisha imiterere y’ako gakoko gato cyane, kugira ngo bakore amakoti maremare ashobora kugabanya ubushyuhe, hadakoreshejwe ibyuma bizana ubukonje.
Ubitekerezaho iki? Ese ibyo bintu bifasha ikimonyo cyo mu butayu bwa Sahara guhangana n’ubushyuhe byararemwe, cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?
^ par. 4 Mu bindi bintu byihariye icyo kimonyo gifite, harimo poroteyine zigifasha guhangana n’ubushyuhe bukaze, amaguru maremare atuma cyegera hejuru ntigihure n’ubushyuhe buturuka mu mucanga wo mu butayu, akanagifasha kugenda cyihuta. Nanone gifite ubuhanga bwihariye butuma cyihuta iyo gisubiye mu mwobo wacyo.