Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwabatuwe binyuze ku buntu butagereranywa

Mwabatuwe binyuze ku buntu butagereranywa

‘Icyaha ntikigomba kubategeka, kuko mutwarwa n’ubuntu butagereranywa.’—ROM 6:14.

INDIRIMBO: 2, 61

1, 2. Kuki umurongo wo mu Baroma 5:12 ushishikaza Abahamya ba Yehova?

TUVUGE ko ushaka gukora urutonde rw’imirongo ya Bibiliya Abahamya ba Yehova bakunda gukoresha. Ese umurongo wo mu Baroma 5:12 waza ku mwanya wa mbere? Tekereza incuro wakoresheje uwo murongo ugira uti “nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ari na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.”

2 Uwo murongo ukoreshwa kenshi mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Ushobora kuba uwusoma mu gihe wigisha abana bawe cyangwa abandi ibyerekeye umugambi Imana ifitiye isi, incungu n’aho abapfuye bari, mu gice cya 3, icya 5 n’icya 6. Ariko se ni kangahe utekereza ku bivugwa mu Baroma 5:12 mu gihe usuzuma uko Yehova akubona, ibikorwa byawe n’imigisha utegereje yo mu gihe kizaza?

3. Ni iki twese tugomba kwemera ku birebana n’icyaha?

3 Birumvikana ko twese tugomba kwemera ko turi abanyabyaha. Dukora amakosa buri munsi. Ariko duhumurizwa n’uko Imana yibuka ko turi umukungugu, kandi ko ihora yiteguye kutubabarira (Zab 103:13, 14). Mu isengesho ntangarugero rya Yesu, yavuze ko tugomba gusaba Imana tuti “utubabarire ibyaha byacu” (Luka 11:2-4). Ku bw’ibyo, ntitugomba gukomeza guhangayikishwa n’amakosa Imana yatubabariye. Icyakora, gutekereza ukuntu yatubabariye n’uko itubabarira, bishobora kutugirira akamaro.

TWABABARIWE BINYUZE KU BUNTU BUTAGERERANYWA

4, 5. (a) Ni iki kidufasha gusobanukirwa ibivugwa mu Baroma 5:12? (b) ‘Ubuntu butagereranywa’ buvugwa mu Baroma 3:24, busobanura iki?

4 Igitabo cy’Abaroma, cyane cyane igice cya 6, kidufasha gusobanukirwa uko Yehova ashobora kutubabarira ibyaha byacu. Igice cya 3 kitubwira ko abantu “bose bakoze ibyaha.” Hanyuma Pawulo yaravuze ati “kuba babarwaho gukiranuka babiheshejwe n’ubuntu bwayo butagereranywa binyuze ku kubohorwa gushingiye ku ncungu yatanzwe na Kristo Yesu, ni nk’impano” (Rom 3:23, 24). Igihe Pawulo yavugaga ngo ‘ubuntu butagereranywa’ yashakaga kuvuga iki? Ijambo ry’ikigiriki yakoresheje, ryumvikanisha igitekerezo cyo kugirira umuntu neza nta nyiturano umusaba, nta n’iyo umwitezeho.

5 Hari intiti yavuze ko iyo Bibiliya ivuga ubuntu butagereranywa bw’Imana na Kristo, incuro nyinshi iba yerekeza ku cyo bakoze kugira ngo babature abantu ku cyaha n’urupfu. Imana yagaragaje ite ubwo buntu butagereranywa? Kandi se buhuriye he n’ibyiringiro ufite n’ubucuti ufitanye n’Imana? Nimucyo tubirebe.

6. Ubuntu butagereranywa bw’Imana bushobora kugirira abantu akamaro mu rugero rungana iki?

6 Adamu ni we “muntu umwe” watumye icyaha n’urupfu ‘byinjira mu isi.’ Bityo rero, ‘icyaha cy’umuntu umwe cyatumye urupfu rutegeka nk’umwami.’ Pawulo yongeyeho ko “ubuntu bwinshi butagereranywa” bw’Imana bwaje “binyuze ku muntu umwe, ari we Yesu Kristo” (Rom 5:12, 15, 17). Ubwo buntu butagereranywa bwagiriye abantu bose akamaro. “Kumvira k’umuntu umwe [ari we Yesu] kuzatuma benshi baba abakiranutsi.” Ubuntu butagereranywa bw’Imana bushobora gutuma abantu babona “ubuzima bw’iteka binyuze kuri Yesu Kristo.”—Rom 5:19, 21.

7. Kuki incungu ari ubuntu butagereranywa Imana yatugiriye tutabukwiriye?

7 Yehova ntiyasabwaga kohereza Umwana we ku isi ngo atange incungu. Ahubwo ubuntu bwe butagereranywa ni bwo bwatumye atanga incungu itubatura ku cyaha n’urupfu. Ibyo Imana na Yesu badukoreye, nta n’umwe muri twe wari ubikwiriye. Twagombye kubashimira ko batumye tubabarirwa ibyaha, tukagira ibyiringiro byo kubaho iteka. Nimucyo tujye duha agaciro kenshi ubuntu butagereranywa bw’Imana kandi tubigaragarize mu mibereho yacu.

JYA USHIMIRA KU BW’UBUNTU BUTAGERERANYWA BW’IMANA

8. Ni iyihe mitekerereze idakwiriye abantu bamwe bashobora kugira ku birebana n’ibyaha byabo?

8 Tubangukirwa no gukora amakosa, tugakora ibibi, tugakora ibyaha, bitewe n’uko dukomoka kuri Adamu tukaba tudatunganye. Icyakora, byaba ari ikosa rikomeye twitwaje ubuntu butagereranywa bw’Imana, maze tugatekereza tuti “nubwo nakora ikintu kibi Imana ibona ko ari icyaha, ibyo ntibigomba kumpangayikisha. Yehova azambabarira.” Ikibabaje ni uko hari Abakristo batekerezaga batyo n’igihe intumwa zari zikiriho. (Soma muri Yuda 4.) Twe ntidushobora kuvuga ibintu nk’ibyo. Icyakora ibyo bitekerezo bibi bishobora kuba byaramaze kugera mu mutima wacu, cyangwa bikaba byatuzamo bigatangira gukura.

9, 10. Ni mu buhe buryo Pawulo n’abandi Bakristo bari barabatuwe ku cyaha n’urupfu?

9 Pawulo yabwiye Abakristo ko bagombaga kwikuramo igitekerezo cy’uko bashobora gukomeza gukora ibyaha Imana ntibahane. Yavuze ko bagombaga kubyikuramo kuko bari ‘barapfuye ku byerekeye icyaha.’ (Soma mu Baroma 6:1, 2.) Ariko se Abakristo bari ‘barapfuye ku byerekeye icyaha’ bate, kandi bari bakiri ku isi?

10 Imana yababariye Pawulo n’abandi Bakristo bo mu gihe cye ishingiye ku ncungu. Yehova yarabababariye, abasukaho umwuka we, maze abagira abana be bo mu buryo bw’umwuka. Hanyuma bagize ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru. Iyo bakomeza kuba indahemuka, bari kuba mu ijuru bagafatanya na Kristo gutegeka. Icyakora Pawulo yashakaga kuvuga ko bari ‘barapfuye ku byerekeye icyaha,’ nubwo bari bagikorera Imana ku isi. Yakoresheje urugero rwa Yesu, wapfuye ari umuntu hanyuma akazurwa ari ikiremwa cy’umwuka akajya mu ijuru. Urupfu nta bubasha rwari rukimufiteho. Ni na ko byari bimeze ku Bakristo basutsweho umwuka, bumvaga ko bari ‘barapfuye ku cyaha, ariko bakaba bari bakiriho kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka binyuze kuri Kristo Yesu’ (Rom 6:9, 11). Imibereho yabo yari itandukanye n’iyo bari barahozemo. Ntibari bagitwarwa n’irari ry’icyaha. Bari barapfuye ku birebana n’imibereho yabo ya mbere.

11. Ni mu buhe buryo twe abazaba muri Paradizo twavuga ko “twapfuye ku byerekeye icyaha?”

11 Bimeze bite se kuri twe? Mbere y’uko tuba Abakristo, twacumuraga kenshi, wenda ntitunamenye ko Imana ibona ko ibyo dukora ari bibi. Twari “imbata z’ibikorwa by’umwanda n’ubwicamategeko.” Muri make twari “imbata z’ibyaha” (Rom 6:19, 20). Nyuma twaje kumenya ukuri, duhindura imibereho yacu, twiyegurira Imana maze turabatizwa. Guhera ubwo, twatangiye ‘kumvira tubikuye ku mutima’ inyigisho z’Imana n’amahame yayo. ‘Twabatuwe ku cyaha,’ tuba “imbata zo gukiranuka” (Rom 6:17, 18). Bityo rero, natwe dushobora kuvuga ko “twapfuye ku byerekeye icyaha.”

12. Ni iki buri wese muri twe ashobora guhitamo?

12 Noneho tekereza ku magambo ya Pawulo agira ati “ntimukemere ko icyaha gikomeza gutegeka nk’umwami mu mibiri yanyu ipfa, ngo bitume mwumvira ibyo irarikira” (Rom 6:12). Turamutse dukoze ikintu cyose umubiri wacu udatunganye urarikira, twaba ‘twemeye ko icyaha gikomeza gutegeka.’ Kubera ko dushobora ‘kwemera’ cyangwa kwanga ko icyaha gitegeka, twagombye kwibaza tuti “ni iki mu by’ukuri twifuza mu mutima wacu?” Ibaze uti “ese njya nemera ko umubiri wanjye udatunganye cyangwa ubwenge bwanjye budatunganye binyobya? Ese napfuye ku bihereranye n’icyaha? Ese mbaho nkora ibyo Imana ishaka binyuze kuri Kristo Yesu?” Niba koko dushimira ubuntu butagereranywa Imana yatugiriye, tuzihatira gukora ibiyishimisha.

INTAMBARA USHOBORA GUTSINDA

13. Ni iki kitwizeza ko dushobora kureka ibyaha?

13 Abagaragu ba Yehova baretse kwera ‘imbuto beraga’ bataramenya Imana ngo bayikunde kandi ngo bayikorere. Bashobora kuba barakoraga “ibintu bibakoza isoni ubu,” byashoboraga kubateza urupfu (Rom 6:21). Ariko barahindutse. Abenshi mu bantu b’i Korinto Pawulo yandikiye na bo ni uko bari bameze. Bamwe bari barahoze basenga ibigirwamana, ari abasambanyi, abatinganyi, abajura, abasinzi, bakora n’ibindi nk’ibyo. Icyakora ‘baruhagiwe baracya,’ ndetse ‘barejejwe’ (1 Kor 6:9-11). Bamwe mu Bakristo bo mu itorero ry’i Roma na bo ni uko bari bameze. Pawulo yarahumekewe maze arabandikira ati “ntimugakomeze guha ingingo zanyu icyaha, ngo zibe intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwihe Imana mumeze nk’abariho bazuwe mu bapfuye, n’ingingo zanyu muzihe Imana zibe intwaro zo gukiranuka” (Rom 6:13). Pawulo yari yizeye ko bari gukomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka, kandi ubuntu butagereranywa bw’Imana bugakomeza kubagirira akamaro.

14, 15. Ni iki twagombye kwibaza?

14 No muri iki gihe, hari abavandimwe na bashiki bacu bari bameze nk’Abakristo b’i Korinto. Ariko igihe bamenyaga Yehova, barahindutse ‘baruhagirwa baracya.’ Twese twagize ibyo duhindura mu mibereho yacu kugira ngo tumushimishe. None ubu twifuza kugaragaza ko dushimira Imana ubuntu butagereranywa yatugiriye. Ni yo mpamvu twiyemeje kurwanya ibyifuzo bibi, tugakorera Yehova.

15 Icyakora tugomba kwirinda ibyaha bikomeye bamwe mu bantu b’i Korinto bakoraga. Ntidushobora gukomeza gukora ibintu bibi nk’ibyo, ngo twitege ko Imana izatugirira ubuntu butagereranywa ikatubabarira. Ariko se tubona dute ibyaha bamwe batekereza ko bidakomeye cyane? Ese twiyemeje kumvira Yehova muri byose?—Rom 6:14, 17.

16. Ni iki kitwemeza ko kuba Umukristo atari ukwirinda gusa ibyaha bikomeye?

16 Tekereza intumwa Pawulo. Tuzi neza ko atakoraga ibyaha bikomeye bivugwa mu 1 Abakorinto 6:9-11. Icyakora yavuze ko yari umunyabyaha. Yaranditse ati “ndi uwa kamere, nagurishirijwe gutwarwa n’icyaha, kuko ibyo nkora ntabizi. Ibyo nifuza si byo nkora, ahubwo ibyo nanga ni byo nkora” (Rom 7:14, 15). Ibyo bigaragaza ko hari ibindi bintu Pawulo yabonaga ko ari icyaha, kandi akaba yarabirwanyaga. (Soma mu Baroma 7:21-23.) Nimucyo natwe tujye dukomeza kurwana intambara nk’iyo mu gihe twihatira ‘kumvira tubikuye ku mutima.’

17. Kuki wifuza kuba inyangamugayo?

17 Reka dufate urugero mu birebana no kuba inyangamugayo. Abakristo bagomba kuba inyangamugayo. (Soma mu Migani 14:5; Abefeso 4:25.) Satani ni we “se w’ibinyoma.” Ananiya n’umugore we Safira bapfuye bazira kubeshya. Twirinda kubeshya kubera ko tutifuza kubigana (Yoh 8:44; Ibyak 5:1-11). Ariko se kuba inyangamugayo bigarukira ku kwirinda kubeshya gusa? Twagombye kugaragaza ko dushimira cyane ubuntu butagereranywa Imana yatugiriye, tuba inyangamugayo.

18, 19. Kuki kuba inyangamugayo bikubiyemo ibirenze kutavuga ibinyoma byeruye?

18 Kubeshya ni ukuvuga ibintu bitari ukuri. Icyakora, Yehova ntasaba abagaragu be kwirinda kuvuga ibinyoma byeruye gusa. Yabwiye Abisirayeli ati “mujye muba abantu bera kuko jyewe Yehova Imana yanyu ndi uwera.” Hanyuma yatanze urugero rwo kuba uwera. Yarababwiye ati “ntimukibe kandi ntimukabeshye, kandi ntihakagire uriganya mugenzi we” (Lewi 19:2, 11). Ikibabaje ni uko umuntu ashobora kutavuga ibinyoma byeruye, ariko akariganya abandi.

Ese twiyemeje kwirinda kubeshya no kuriganya? (Reba paragarafu ya 19)

19 Urugero, umuntu ashobora kubwira umukoresha we cyangwa abo bakorana ko atazaboneka ku kazi cyangwa ko agomba gutaha kare bitewe n’uko afitanye gahunda na muganga. Ariko mu by’ukuri, iyo gahunda afitanye na muganga ishobora kuba ari uguca kuri farumasi cyangwa guca ku biro bya muganga akishyura fagitire. Ariko impamvu nyakuri, ni uko afite ahantu ashaka kujya cyangwa akaba yishakira gutemberana n’umuryango we. Kuba yavuze ko afitanye gahunda namuganga bishobora kuba birimo ukuri, ariko se ubwo twavuga ko ari inyangamugayo, cyangwa aba ariganya?Ushobora kuba uzi ingero nk’izo z’abantu bariganya abandi babigambiriye. Ibyo umuntu ashobora kubikora kugira ngo adahanwa cyangwa ashaka kurya abandi imitsi. Ariko se nubwo aba atavuze ikinyoma cyeruye, Imana ntivuga ngo “ntihakagire uriganya mugenzi we”? Nanone tekereza ku bivugwa mu Baroma 6:19, hagira hati “mutange ingingo zanyu zibe imbata zo gukiranuka kugira ngo zikore ibikorwa byera.”

20, 21. Ubuntu butagereranywa bw’Imana bwagombye gutuma dukora iki?

20 Icyo dushaka kuvuga ni uko kugaragaza ko dushimira ku bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana bikubiyemo ibirenze kwirinda ubusambanyi, ubusinzi cyangwa ibindi byaha bamwe mu Bakristo b’i Korinto bakoraga. Kwemera ubuntu butagereranywa bw’Imana ntibisobanura kwirinda ubusambanyi gusa, ahubwo nanone ni ukurwanya ikintu cyose cyatuma twishimira imyidagaduro irimo ubwiyandarike. Gutanga ingingo zacu ngo zibe imbata zo gukiranuka ntibisobanura gusa ko twirinda ubusinzi, ahubwo nanone bizatuma twirinda kunywa ku buryo twenda gusinda. Bishobora kudusaba guhatana kugira ngo turwanye iyo myifatire mibi, ariko dushobora gutsinda iyo ntambara.

21 Twagombye kwiyemeza kwirinda ibyaha bikomeye n’ibindi bisa n’aho bidakabije. Ntituzabishobora ijana ku ijana, ariko twagombye kurwana intambara nk’uko Pawulo yabigenje. Yagiriye abavandimwe be inama agira ati “ntimukemere ko icyaha gikomeza gutegeka nk’umwami mu mibiri yanyu ipfa, ngo bitume mwumvira ibyo irarikira” (Rom 6:12; 7:18-20). Iyo turwanya icyaha iyo kiva kikagera, tuba tugaragaza ko twishimira by’ukuri ubuntu butagereranywa Imana yatugiriye binyuze kuri Kristo.

22. Ni iyihe ngororano abashimira Imana ubuntu bwayo butagereranywa bazabona?

22 Ubuntu butagereranywa bw’Imana butuma tubabarirwa ibyaha byacu kandi tugakomeza kubabarirwa. Nimucyo tujye dushimira, turwanye ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma dukora ibyo abandi bashobora kubona ko ari ibyaha byoroheje. Pawulo yatsindagirije ingororano tuzabona agira ati “kubera ko mwabatuwe ku cyaha mukaba imbata z’Imana, ubu mwera imbuto zihuje no kwera, kandi iherezo ni ubuzima bw’iteka.”—Rom 6:22.