IKIGANIRO | DOGITERI GENE HWANG
Umuhanga mu mibare asobanura imyizerere ye
Dogiteri Gene Hwang yavukiye mu mugi wa Tainan muri Tayiwani, mu mwaka wa 1950. Ni umwarimu w’imibare muri kaminuza nkuru ya Chung Cheng muri Tayiwani, uri mu kiruhuko cy’iza bukuru. Nanone yigeze kwigisha muri kaminuza ya Cornell muri Amerika, anahakorera ubushakashatsi mu ibarurishamibare. Yamaze imyaka myinshi ari umwe mu bantu banditse ibitabo byinshi by’ibarurishamibare, kandi n’ubu aracyabyandika. Akiri umusore, yari azi ko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize, ariko nyuma yaho yaje guhindura uko yabonaga ibintu. Nimukanguke! yagiranye ikiganiro na we, imubaza ibirebana n’akazi akora n’imyizerere ye.
Ni iki wigishijwe ukiri muto?
Ku ishuri batwigishaga iby’ubwihindurize, ariko ntibadusobanuriraga neza uko ubuzima bwabayeho. Igihe nabaga najyanye n’ababyeyi gusengera mu idini rya Tawo, nategaga amatwi ibyo abarimu b’iyobokamana bigishaga, maze nkababaza ibibazo. Icyakora ibisubizo bampaga nkumva ndanyuzwe byabaga ari bike cyane.
Kuki wahisemo kwiga imibare?
Igihe nari mu mashuri abanza, nakundaga imibare cyane, kandi nakomeje kuyikunda n’igihe nari ngeze muri kaminuza. Jye mbona iyo usobanuye ibintu wifashishije imibare, ari bwo byumvikana neza cyane.
Ni iki cyagushishikarije gusuzuma witonze inyigisho z’Abahamya ba Yehova?
Mu wa 1978, Abahamya ba Yehova batangiye kwigisha Bibiliya umugore wanjye Jinghuei, rimwe na rimwe nkajya kumva ibyo bamwigisha. Icyo gihe twabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nigaga ibirebana n’ibarurishamibare muri Kaminuza ya Purdue yo muri leta ya Indiyana. Jinghuei we yari yaramaze kubona impamyabushobozi y’ikirenga muri fiziki.
Ni iki cyagushishikazaga muri Bibiliya?
Nakundaga cyane inkuru yo muri Bibiliya ivuga ukuntu isi yateguwe neza kugira ngo iturwe. Iyo nkuru yo mu Ntangiriro ivuga iby’iminsi itandatu y’irema, irumvikana kandi isobanuye neza. Mu by’ukuri, nta ho ihuriye n’ibivugwa mu migani y’imihimbano ya kera. * Nubwo byari bimeze bityo ariko, namaze imyaka runaka ntaremera ko hariho Umuremyi.
None se kuki utahise wemera ko hariho Umuremyi?
Kwemera ko hariho Umuremyi byari kugaragaza ko ntashyigikiye imyizerere yo mu idini nakuriyemo
Impamvu ntahise mbyemera ni uko byari bihabanye n’uko nari nsanzwe mbizi. Kubyemera byari kugaragaza ko ntashyigikiye imyizerere yo mu idini nari ndimo kuko ritemera ko hariho Imana cyangwa Umuremyi.
Kuki waje kwemera ko hariho Umuremyi?
Uko nagendaga ntekereza ku nkomoko y’ubuzima, ni ko nagendaga mbona ibimenyetso binyemeza ko ikinyabuzima cya mbere cyari gihambaye cyane. Urugero, kigomba kuba cyari gifite ubushobozi bwo kororoka, kandi kugira ngo ibyo bishoboke, byasabaga ko kigira amakuru arebana n’imyororokere kikagira n’uburyo bwo kuyabika. Uretse n’ibyo, ingirabuzimafatizo yoroheje kurusha izindi, na yo ubwayo iba ikeneye uturemangingo twagereranywa n’utumashini duto cyane, tuyifasha gukora izindi ngirabuzimafatizo, ikagira n’uburyo bwo kugenzura ibiyitunga. Ubwo se ibyo bintu bihambaye byari kwihuza gutya gusa bikabyara ibinyabuzima, biturutse ku kintu kitagira ubuzima? Umuntu nkanjye wize imibare, ntiyari kwemera ko ibyo bintu byapfuye kubaho gutya gusa.
None se ni iki cyatumye wemera ko bakwigisha Bibiliya?
Abahamya ba Yehova banyigishaga Bibiliya nkajya mbisubika, ubundi nkabisubukura. Mu wa 1995, igihe nasuraga igihugu cya Tayiwani, nararwaye kandi nari nkeneye kwitabwaho. Umugore wanjye wari muri Amerika yabimenyesheje Abahamya ba Yehova bo muri Tayiwani. Baje kundeba basanga ndi hanze y’ibitaro nanegekaye, kandi nta gitanda nashoboraga kubona. Umwe muri bo yanjyanye muri hoteli kugira ngo nduhuke kandi akajya aza kunsura. Nyuma yaho yagiye kumvuza.
Kuba yaranyitayeho kandi akanyereka urukundo, byankoze ku mutima. Ibyo byatumye nsubiza amaso inyuma, nibuka uko Abahamya bagiye bita ku muryango wanjye no mu bindi bihe. Rwose imyizerere yabo ituma baba abantu batandukanye n’abandi. Nyuma yaho nongeye gusubukura gahunda yo kwiga Bibiliya, maze mu mwaka wakurikiyeho ndabatizwa.
Ese ibyo wize mu ishuri bivuguruzanya na Bibiliya?
Oya rwose. Mu myaka ya vuba aha, nafashije abahanga mu bijyanye n’imikorere y’ibice byo mu ngirabuzimafatizo bigena uko ibinyabuzima bizaba biteye. Gusobanukirwa ibirebana n’ibyo bice bituma umuntu arushaho kumenya imikorere y’ibinyabuzima. Iyo umaze kubona ubwo buhanga bw’Imana bituma urushaho kuyitinya.
Ese watanga urugero rugaragaza ubwo buhanga bw’Imana?
Reka dufate urugero rw’ibirebana n’imyororokere. Bimwe mu binyabuzima bito cyane, urugero nk’icyitwa amoweba, ntibigira ikigabo cyangwa ikigore. Iyo mikorobe igizwe n’ingirabuzimafatizo imwe, ikora kopi y’amakuru arebana n’uko yororoka, nuko ikagenda yigabanyamo ibice. Biratangaje cyane kuba icyo kinyabuzima cyibaruka hatabayeho guhura kw’intanga ngore n’intanga ngabo, kuko ubusanzwe inyamaswa n’ibimera hafi ya byose byororoka ari uko intanga ngore ihuye n’intanga ngabo. Kuki kororoka habayeho guhura kw’intanga ngore n’intanga ngabo na byo ubwabyo bitangaje?
None se bishoboka bite ko ibinyabuzima bimwe byororoka byigabanyamo ibice bibiri, ibindi bikororoka habanje kubaho guhuza ibice bibiri bitandukanye, aho intanga ngore ihura n’intanga ngabo? Kugira ngo ibyo bibeho, kimwe cya kabiri cy’amakuru aba mu ntanga ngabo na kimwe cya kabiri cy’amakuru yo mu ntanga ngore birahura bikivanga. Ibyo na byo birahambaye cyane kandi byabereye ihurizo abashyigikira ubwihindurize. Jye nemeza ntashidikanya ko kororoka habayeho guhura kw’intanga ngore n’intanga ngabo, bigaragaza ubwenge bw’Imana.
^ par. 11 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’iminsi y’irema, reba agatabo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema? kanditswe n’Abahamya ba Yehova. Kaboneka no ku rubuga rwa www.isa4310.com/rw.