Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ubushobozi bwo gusimbuka bw’igihore

Ubushobozi bwo gusimbuka bw’igihore

HASHIZE igihe kirekire abantu bibwira ko inshyingurane zakozwe mbere na mbere n’abantu. Inshyingurane ni utuntu two mu mashini dufite amenyo agenda yinjiranamo iyo twikaraga. Ariko byaje kugaragara ko ibyo atari ukuri kuko havumbuwe ubwoko bw’igihore gikunze kuboneka hirya no hino mu Burayi kizifite. *

Iyo icyo gihore kikiri gito gishobora gusimbuka metero 3,9 mu isegonda! Ibyo bituma kigira umuvuduko ukubye incuro zigera kuri 400 uw’imbaraga rukuruzi. Ushobora kuba ukireba, wahumbya rimwe gusa ukakibura. Kugira ngo gitaruke, utuguru twacyo tw’inyuma duhagurukana imbaraga zingana kandi tugahagurukira rimwe. Gikoresha irihe banga?

Suzuma ibi bikurikira: Abahanga muri siyansi bavumbuye ko aho utwo tuguru twacyo tw’inyuma dutereye, hari inshyingurane ebyiri zifite amenyo agenda yinjiranamo. Iyo icyo gihore gitarutse, izo nshyigurane zituma amaguru yacyo ahagurukira rimwe. Bitagenze bityo cyagenda cyihuta cyane kandi mu buryo budafite gahunda.

Kugira ngo izindi nyamaswa nini zisimbuke zibifashwamo n’urwungano rw’imyakura. Ariko icyo gihore cyo kiramutse gikoresheje imyakura, cyagendera ku muvuduko uri hasi cyane. Ni yo mpamvu cyo cyifashisha izo nshyingurane ebyiri. Umushakashatsi witwa Gregory Sutton yagize ati “twavugaga ko inshyingurane ziba mu mashini zakozwe n’abantu, bitewe n’uko nta handi twari twarazibonye.”

Ubitekerezaho iki? Ese izo nshyigurane z’igihore zabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa zararemwe?

^ par. 3 Iyo icyo gihore cyiyuburuye ziratakara.