Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE USUMBIRIJWE N’AMAKUBA?

Ingorane uhanganye na zo: Ibyiyumvo bibi

Ingorane uhanganye na zo: Ibyiyumvo bibi

ESE ujya ugira ibyiyumvo bidakwiriye, urugero nk’agahinda, uburakari n’umujinya, ukananirwa kwiyumanganya? Niba bijya bikubaho, ushobora kubura imbaraga n’igihe cyo gukora ibintu by’ingenzi cyane. None se wakora iki? *

DAWIDI YADUSIGIYE URUGERO RWIZA

Umwami Dawidi yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye bikamutera agahinda cyangwa agahangayika. Ni iki cyamufashije gutuza? Byose yabishyize mu maboko y’Imana (1 Samweli 24:12, 15). Nanone ibyabaga bimuhangayikishije yarabyandikaga. Yakundaga gusenga Imana kenshi kuko yayizeraga cyane. *

NI IKI CYAFASHIJE GREGORY GUTUZA?

Nk’uko byavuzwe mu ngingo ibanza, Gregory arwaye indwara yo guhangayika birenze urugero. Yagize ati “narahangayikaga bikabije nkananirwa kwiyumanganya. Umugore wanjye n’incuti zanjye bamfasha gutuza. Nanone nagiye kwa muganga bansobanurira byinshi ku birebana n’indwara yanjye. Ikindi kandi nagize icyo mpindura kuri gahunda zanjye za buri munsi. Urugero nkora siporo kandi nkaruhuka bihagije. Nyuma yaho, aho gusazwa n’imihangayiko natangiye gutuza. Nubwo hari igihe imihangayiko ijya igaruka, mba nzi ikiyitera n’icyo nakora kugira ngo igabanuke.”

“Umutima unezerewe urakiza.”—Imigani 17:22.

ICYO WAKORA

Niba ujya uheranwa n’ibyiyumvo bibi, gerageza gukora ibi bikurikira:

  • Jya ufata umwanya wandike uko wiyumva.

  • Jya ubibwira incuti cyangwa umuvandimwe.

  • Ujye ubanza urebe niba koko ukwiriye guhangayika. Urugero, jya wibaza uti “ese hari impamvu ifatika ituma mpangayika bigeze aha?”

  • Jya wirinda kugaragaza imihangayiko, uburakari cyangwa umujinya. Gira ibindi ukora biguhuza kandi bigufitiye akamaro. *

Umwanzuro: Akenshi, ibyiyumvo bibi ntibiterwa n’ibibazo dufite, ahubwo biterwa n’uko tubona ibyo bibazo.

^ par. 3 Kugira ibyiyumvo bibi bishobora guterwa n’uburwayi, bityo ukaba wakwitabaza abaganga. Igazeti ya Nimukanguke! ntiyamamaza uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivuza. Buri wese yagombye kwifatira umwanzuro.

^ par. 5 Zaburi nyinshi zo muri Bibiliya ni amasengesho Dawidi yanditse.

^ par. 13 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Uko wahangana n’imihangayiko,” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga 2015.