Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

HIRYA NO HINO KU ISI

Ibivugwa kuri Aziya

Ibivugwa kuri Aziya

Umugabane wa Aziya ni wo utuwe cyane ku isi. U Bushinwa n’u Buhindi byonyine bituwe n’abaturage barenga kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bose. Ni ibihe bibazo ibihugu byo muri Aziya bihanganye na byo ku birebana n’uburezi no kurinda abaturage babyo?

Kwigisha abana birabarinda.

Impuguke mu by’amategeko zo mu Bushinwa zavuze ko iyo ababyeyi batigishije abana babo ibirebana n’ibitsina bakiri bato, abo bana baba bafite ibyago byo kuzahohoterwa. Mu myaka ine ishize, abashinjacyaha bo mu Bushinwa basuzumye ibirego bigera ku 8.000 birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana. Umwarimu wigisha iby’amategeko muri Kaminuza ya Beijing yavuze ko abana ari bo “bakunze kwibasirwa kubera ko batabasha kwirwanaho.” Yunzemo ati “kwigisha abana ni cyo kintu cy’ibanze kibarinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Ababyeyi b’abanyabwenge bigisha abana babo uko bakwirinda “abantu bavuga ibigoramye.”Imigani 2:1, 10-12.

Abantu bapfuye nyuma y’inkubi y’umuyaga.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ugereranyije, umubare w’abana b’abakobwa bapfuye muri Filipine mu mwaka wakurikiye inkubi y’umuyaga, ukubye incuro cumi n’eshanu uw’abishwe n’uwo muyaga ubwawo. Mu bishobora kuba byaratumye uwo mubare wiyongera, harimo ibura ry’akazi nyuma y’iyo nkubi, ikiguzi cyo gusana ibyangiritse n’uburyo abana b’abakobwa bafashwamo, hakubiyemo kubagaburira no kubavuza.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. ‘Gabana umugati wawe n’ushonje, uzane imbabare itagira aho iba uyishyire mu nzu yawe kandi nubona umuntu wambaye ubusa umuhe icyo kwambara.’Yesaya 58:7.

Muri Koreya y’Epfo abageze mu za bukuru bariyahura.

Mu mwaka wa 2011 abarenga kimwe cya kane cy’abantu bose biyahuye muri Koreya y’Epfo, bari mu kigero cy’imyaka 65 kuzamura. Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko byatewe n’ibibazo by’ubukungu n’uko abageze mu za bukuru bafatwa. Abageze mu za bukuru bagera hafi kuri 50 ku ijana bo muri Koreya y’Epfo usanga ari abakene. Abaturage batageze no kuri kimwe cya kabiri ni bo bumva ko abana bagombye kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. “Wubahe so na nyoko.”Abefeso 6:2.