Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE BIBILIYA IFITE AKAMARO MURI IKI GIHE?

Amahame areba bose kandi ahuje n’igihe—Kumenya kwifata

Amahame areba bose kandi ahuje n’igihe—Kumenya kwifata

IHAME RYA BIBILIYA: “Umupfapfa aratomboka agasuka ibiri mu mutima we byose, ariko umunyabwenge akomeza gutuza.”—Imigani 29:11.

“Ubu numva meze nk’uwazutse.”

AKAMARO KARYO: Ugiye kurondora inyungu zose zibonerwa mu kumenya kwifata, bwakwira bugacya. Imwe muri zo ni uko uwo muco utuma tugira amagara mazima. Bibiliya igira iti “umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza.” Nanone igira iti “umutima unezerewe urakiza” (Imigani 14:30; 17:22). Ibinyuranye n’ibyo, ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakunda kurakara no kugira amahane, baba bashobora guhura n’indwara zitandukanye, cyane cyane iz’umutima. Birumvikana ko kwifata bidatuma tugira ubuzima bwiza gusa.

Cassius uri mu kigero cy’imyaka 30, yaravuze ati “nakundaga gutongana no kurakara vuba, rimwe na rimwe nkarwana. Mbese nari naritesheje agaciro. Ariko igihe natangiraga gukurikiza amahame yo muri Bibiliya, byose byarahindutse. Nitoje gutegeka uburakari bwanjye, kwicisha bugufi no kubabarira, naho ubundi mba narafunzwe. Ubu numva meze nk’uwazutse.”

Cassius yitoje gutegeka uburakari bwe no kubabarira