Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Imyakura y’inzige ituma zitagongana

Imyakura y’inzige ituma zitagongana

INZIGE zimuka ziri mu marumbo agizwe n’“inzige miriyoni 80 ku buso bwa kilometero kare imwe.” Nyamara ntizishobora kugongana. Zikoresha irihe banga?

Suzuma ibi bikurikira: Inzige zifite amaso abiri ashobora kureba mu merekezo hafi ya yose. Ayo maso akorana n’imyakura ifite ubushobozi buhambaye bwo gutahura ibintu biyega. Iyo zibonye ko zigiye kugongana, iyo myakura yoherereza ubutumwa amababa n’amaguru, maze uruzige rugahita rugira icyo rukora rudatindiganyije. Ibyo rubikora ku muvuduko ukubye gatanu uwo guhumbya ijisho.

Abahanga mu bya siyansi bahereye kuri ayo maso y’inzige n’imyakura yazo, bakoze robo zifite porogaramu ya orudinateri izifasha kumenya ibintu biri hafi yazo mu gihe zigenda no kubihunga ngo zitabigonga. Ibyo byose zibikora bitabaye ngombwa ko zifashisha radari zihambaye cyangwa ubundi buryo bukoresha imirase y’urumuri. Abashakashatsi barimo barifashisha iryo koranabuhanga mu gukora imodoka zigendera ku muvuduko uhambaye, ariko zifite uburyo butuma zitahura ko zigiye kugongana n’izindi, ibyo bikaba byagabanya impanuka. Porofeseri Shigang Yue wigisha muri Kaminuza ya Lincoln yo mu Bwongereza, yaravuze ati “nubwo inzige ari udukoko tworoheje, hari byinshi dushobora kuzigiraho.”

Ubitekerezaho iki? Ese izo nzige zifite imyakura ituma zitagongana, zabayeho binyuze ku bwihindurize? Cyangwa zararemwe?