Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Isi

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, yavuze ko ikibazo cy’abagore bahohoterwa “cyakwiriye ku isi hose ku buryo cyabaye nk’icyorezo.” Iyo raporo igaragaza ko “amaherezo, 35 ku ijana by’abagore bose bazahohoterwa n’abahoze ari abagabo babo, abo babana ubu cyangwa abandi bagabo. Icyakora abagore benshi bakunze guhohoterwa n’abagabo babana cyangwa abo bigeze kubana . . . , umubare wabo ukaba ungana na 30 ku ijana by’abagore bo ku isi hose.”

U Bwongereza

Mu iperereza ryakozwe ku bantu 64.303, abagera kuri 79 ku ijana bavuze ko “amadini ari yo nyirabayazana w’imibabaro myinshi n’amakimbirane birangwa muri iyi si.” Nanone, ibarura ryakozwe mu Bwongereza no muri Pays de Galles mu wa 2011, ryagaragaje ko abaturage bagera kuri 59 ku ijana ari bo bonyine bavuga ko ari Abakristo. Uwo mubare waragabanutse kuko mu wa 2001 bari 72 ku ijana. Muri icyo gihe, abavuga ko batagira idini bariyongereye, bava kuri 15 ku ijana bagera kuri 25 ku ijana.

U Bushinwa

Hari ibinyamakuru byavuze ko amategeko aherutse kuvugururwa, atagisaba abana bakuze gusura kenshi ababyeyi babo bageze mu za bukuru gusa, ahubwo ko anabasaba “kubitaho mu buryo bw’ibyiyumvo.” Icyakora “nta bihano biteganyirizwa abana batazubahiriza iryo tegeko.”

U Burayi

Muri iki gihe abantu basigaye bigana ibicuruzwa bikunda kugurwa buri munsi, urugero nk’amavuta n’ibindi abantu bisiga, amasabune n’ibiribwa. Umuyobozi w’ikigo gitanga inama ku birebana n’ubuziranenge bw’ibiribwa, yaravuze ati “hafi buri kintu cyose mu bigize ibyo bicuruzwa kiba gishobora kwiganwa, gipfa kuba gusa cyazanira abantu inyungu nubwo yaba iciriritse.” Hari impuguke yavuze ko 10 ku ijana by’ibiribwa bigurirwa mu bihugu byateye imbere, biba bitujuje ubuziranenge.