Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE UGIZE IBYAGO?

Gutakaza ibyo wari utunze

Gutakaza ibyo wari utunze

Kuwa gatanu tariki ya 11 Werurwe 2011, umutingito wari ufite ubukana buri ku gipimo cya 9 wibasiye u Buyapani, uhitana abantu barenga 15.000, kandi wangiza ibintu bifite agaciro ka miriyari 200 z’amadolari y’Amanyamerika. Kei ufite imyaka 32 amaze kumenya ko hagiye kubaho tsunami, yahungiye ahantu hirengeye. Yaravuze ati “bukeye bwaho, nasubiye mu rugo kugira ngo ndebe ko hari icyo naramura. Ariko nasanze amazi yaroshye ibintu byose mu nyanja, harimo n’inzu yanjye. Hari hasigaye fondasiyo gusa.

“Kugira ngo nemere ko natakaje byose, hakubiyemo n’aho nari ntuye, byamfashe umwanya. Nta na kimwe nari nsigaranye. Nari natakaje imodoka yanjye, za orudinateri nakoreshaga mu kazi, intebe n’ameza, piyano, gitari n’umwirongi, ibikoresho nakoreshaga nsiga amarangi, amakaramu y’amabara atandukanye hamwe n’ibishushanyo byanjye.”

UKO WAHANGANA N’AYO MAKUBA

Gerageza kwibanda ku byo ugifite, aho kwibanda ku byo watakaje. Bibiliya igira iti “niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). Kei avuga ibyamubayeho agira ati “nabanje gukora urutonde rw’ibyo nifuzaga, ariko nta kindi byamariye uretse kunyibutsa ibyo nari natakaje byose. Niyemeje gukora urutonde rw’ibyo nari nkeneye by’ukuri, ibyo mbonye nkabivana kuri urwo rutonde. Ibyo byamfashije kugarura agatege.”

Aho guheranwa n’agahinda, jya uhumuriza abandi uhereye ku byakubayeho. Kei yaravuze ati “nabonye imfashanyo nyinshi nahawe na leta hamwe n’incuti zanjye. Ariko uko nagendaga menyera guhabwa, ni ko nagendaga ndushaho kumva ko nta cyo maze. Naje kwibuka amagambo yo muri Bibiliya ari mu Byakozwe 20:35, agira ati ‘gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.’ Kubera ko nta bintu nari mfite natanga, niyemeje guhumuriza abandi bantu bagwiririwe n’ayo makuba, kandi ibyo byaramfashije cyane.”

Jya usenga Imana uyisaba ubwenge bwo guhangana n’ingorane wahuye na zo. Kei yiringira isezerano riboneka muri Bibiliya rivuga ko Imana ‘yumva isengesho ry’abacujwe byose’ (Zaburi 102:17). Nawe ushobora kubigenza utyo.

Ese wari ubizi? Bibiliya ivuga ko hari igihe abantu bazaba batagihangayikishwa no gutakaza ibyabo bitewe n’ibiza. *Yesaya 65:21-23.

^ par. 9 Niba wifuza kumenya umugambi Imana ifitiye isi, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.