Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ESE BYARAREMWE?

Ubuhanga bw’ikivumvuri cyo mu mase bwo kumenya aho kijya

Ubuhanga bw’ikivumvuri cyo mu mase bwo kumenya aho kijya

AMASE agirira ibivumvuri akamaro mu buryo bwinshi. Birayarya, biyateramo amagi kandi hari ibivumvuri by’ibigabo biyaha iby’ibigore kugira ngo bibireshye. Iyo amase ataruma, ibivumvuri birayarwanira. Abashakashatsi bigeze kubona ibivumvuri 16.000 birya ikirundo cy’amase y’inzovu ku buryo mu masaha abiri byari bikirangije.

Hari ubwoko bw’ibivumvuri bijya ku kirundo cy’amase, maze bikagenda bifataho bigakora utubumbe tw’amase hanyuma bikagenda biduhirika, bikadutaba ahantu hari ubutaka bworoshye. Ikivumvuri kigenda gihirika ako kabumbe umujyo umwe, kuko ibyo bigifasha kukihutana bigatuma katibwa n’ibindi.

Ariko se ikivumvuri kibigenza gite kugira ngo gisunike ako kabumbe kagende umujyo umwe aho gukora uruziga, cyane cyane nijoro?

Suzuma ibi bikurikira: Ubushakashatsi bwari bwarakozwe mbere bwagaragaje ko ibivumvuri bimenya aho bijya bibifashijwemo n’urumuri rw’izuba cyangwa ukwezi. Nyamara byaragaragaye ko bishobora kugenda umujyo umwe nijoro no mu gihe nta rumuri rw’ukwezi ruhari. Abashakashatsi bo muri Afurika y’Epfo bavumbuye ko kugira ngo ibivumvuri bibigereho bidakurikira urumuri rw’inyenyeri runaka, ahubwo ko byifashisha urumuri rutangwa n’urujeje rw’Inzira Nyamata. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “ari bwo bwa mbere hagaragajwe uruhare rw’Inzira Nyamata mu kuyobora inyamaswa.”Current Biology.

Umushakashatsi witwa Marcus Byrne yavuze ko ibivumvuri byo mu mase bifite “uburyo bwo kumenya inzira no mu gihe hari umwijima, bikoresheje ubugenge bwabyo.” Yongeyeho ati “ni yo mpamvu bishobora kuzafasha abantu gukora ibikoresho bishakisha ibintu, nubwo haba hari umwijima mwinshi.” Urugero, indege itagira umuderevu ishobora koherezwa ahantu hari inzu yasenyutse kugira ngo ishakishe abakiri bazima, yifashishije uburyo icyo kivumvuri gikoresha mu kumenya inzira.

Ubitekerezaho iki? Ese icyo kivumvuri gifite ubushobozi bwo kumenya aho kijya, cyabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa cyararemwe?

Ese wari ubizi?

Ibivumvuri bifumbira ubutaka kandi bigatuma bworoha, binyanyagiza imbuto z’ibihingwa kandi bituma isazi zitaba nyinshi birenze urugero