Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Aziya yo mu majyepfo y’uburasirazuba

Raporo y’ikigo cyita ku bidukikije (WWF) ivuga ko hagati y’umwaka wa 1997 na 2011, havumbuwe amoko menshi y’inyamaswa n’ibimera, muri yo hakaba harimo inzoka yo mu bwoko bw’impiri ifite amaso atukura (Trimeresurus rubeus). Ayo moko yabonetse mu karere kegereye uruzi rwa Mekong, gahuriweho n’igihugu cya Kamboje, Lawosi, Miyanimari, Tayilande, Viyetinamu no mu ntara ya Yunnan yo mu Bushinwa. Mu moko yavumbuwe mu wa 2011 honyine, harimo 82 y’ibimera, 21 y’ibikururanda, 13 y’amafi, 5 y’intubutubu n’atanu y’inyamabere.

U Burayi

Hari raporo y’ikinyamakuru yavuze ko ikibazo cyo gucuruza abantu gihangayikishije cyane “ibihugu byose bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi” (The Moscow Times). Abantu baragurishwa bakagirwa indaya, bagakoreshwa imirimo y’agahato, cyangwa “ingingo z’imibiri yabo zigacuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.” Abacuruzi bafatirana abo bantu bahereye ku bukene, ibura ry’akazi n’ubusumbane bushingiye ku gitsina.

Nouvelle-Zélande

Ubushakashatsi bwakozwe ku bana bakiri bato hamwe n’ingimbi n’abangavu bareba televiziyo, bwagaragaje ko kureba televiziyo igihe kirekire cyane “bituma [abo bana] barushaho kwitarura abantu iyo batangiye kuba bakuru.” Abakoze ubwo bushakashatsi bavuze ko ibyo bagezeho bishimangira inama ivuga ko abana batagombye “kurenza igihe kiri hagati y’isaha 1 n’amasaha 2 buri munsi, bakurikirana ibiganiro bya televiziyo bidakemangwa.”

Alasika

“Imidugudu y’abasangwabutaka bo muri Alasika” hafi ya yose yubatse ku myaro no ku nkombe z’imigezi, kandi 86 ku ijana by’iyo midugudu, yibasirwa n’isuri n’imyuzure. Hari raporo zigaragaza ko ubushyuhe bugenda bwiyongera butuma ku nkombe hataba ibibuye bya barafu ngo bibarinde, ibyo bigatuma iyo midugudu yibasirwa n’inkubi z’imiyaga y’umuhindo.

Isi

Nubwo hari amafaranga menshi yashowe mu mishinga ibyara ingufu zitangiza ikirere, urugero nk’izituruka ku muyaga cyangwa ku zuba, umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu witwa Maria van der Hoeven, yavuze ko “n’ubundi muri rusange ibikorwa bibyara ingufu z’amashanyarazi bicyangiza ikirere nk’uko byacyangizaga mu myaka 20 ishize.”