Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ivangura ry’amoko

Ivangura ry’amoko

Amoko y’abantu yakomotse he?

“Adamu yita umugore we Eva, kuko ari we wagombaga kuzaba nyina w’abariho bose.” —Intangiriro 3:20.

ICYO IMPUGUKE ZIBIVUGAHO

. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco ryavuze ko “abantu bose ari ubwoko bumwe kandi ko bakomotse ku muntu umwe.”—Itangazo ryo mu wa 1978, rivuga ibirebana n’amoko n’urwikekwe rushingiye ku moko.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Imana yaremye abantu babiri ari bo Adamu na Eva, irababwira iti “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke” (Intangiriro 1:28). Ku bw’ibyo, abantu bose bakomoka kuri Adamu na Eva. Nyuma yaho, umwuzure warimbuye abantu hafi ya bose, harokoka gusa abagabo bane n’abagore babo bane, ari bo Nowa n’umugore we hamwe n’abahungu be batatu n’abagore babo. Bibiliya ivuga ko abatuye isi bose bakomotse ku bahungu ba Nowa.—Intangiriro 9:18, 19.

 Ese hari ubwoko buruta ubundi?

[Imana] ni yo yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe, kugira ngo ature ku isi hose.”—Ibyakozwe 17:26.

ICYO BAMWE BABIVUZEHO

. Mu kinyejana cya 20, hari amatsinda y’abantu yadukanye ingengabitekerezo y’ivangura ry’amoko. Urugero, Abanazi bavugaga ko kuba ubwoko bwabo buruta andi yose biri mu maraso. Ku rundi ruhande, ya nyandiko twigeze kuvuga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, yagaragaje ko “abantu bose bakomotse ku muntu umwe, bityo bose bakaba bareshya.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Mu Byakozwe 10:34, 35 hagira hati ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’ Ku bw’ibyo, nta muntu wagombye kumva ko hari ubwoko buruta ubundi.

Yesu yashyiriyeho Abakristo ihame bagomba gukurikiza, igihe yabwiraga abigishwa be ati ‘mwese muri abavandimwe’ (Matayo 23:8). Yasenze asaba ko bunga ubumwe ‘bakaba umwe rwose,’ ntibicemo ibice cyangwa ngo habeho ivangura hagati yabo.—Yohana 17:20-23; 1 Abakorinto 1:10.

Ese ivangura ry’amoko rizacika burundu?

‘Mu minsi ya nyuma, umusozi wubatsweho inzu ya Yehova uzakomezwa . . . , kandi amahanga yose azisukiranya awugana.’—Yesaya 2:2.

ICYO BAMWE BABITEKEREZAHO

. Kuba na n’ubu hakiri imyiryane ishingiye ku moko, bituma abantu bo mu bihugu byinshi bibaza niba hari ikintu gifatika cyagezweho mu kurwanya ivangura ry’amoko. Bamwe bageze ku mwanzuro w’uko amoko yose atazigera areshya.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Imana ntizakomeza kwihanganira urwango rushingiye ku moko. Ahubwo igihe Ubwami bwayo buzaba butegeka, abagabo n’abagore “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” bazayikorera bunze ubumwe, bagaragaze ko bakunda bagenzi babo by’ukuri (Ibyahishuwe 7:9). Ubwo Bwami ntibuba mu mitima y’abantu. Ahubwo ni ubutegetsi buzahindura isi, imere nk’ahantu Imana yari yarateganyirije gutuza abantu bose, hatarangwa ivangura ry’amoko. *

^ par. 15 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.