Hirya no hino ku isi
Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umugi wa Los Angeles wo muri Leta ya Kaliforuniya, wahuje amatara yose atanga uburenganzira bwo guhita agera hafi ku 4.500. Ayo matara ari hirya no hino muri uwo mugi ku buso bugera kuri kirometero kare 1.215. Hari ikinyamakuru cyatangaje ko Los Angeles ari wo “mugi wa mbere ukomeye ku isi ukoze ibyo bintu.”—The New York Times.
Isi
Ubushakashatsi bwakozwe ku isi hose bwagaragaje ko hagati y’umwaka wa 1990 na 2010, umubare w’abafite umubyibuho ukabije wiyongereyeho 82 ku ijana. Nubwo mu bihugu byinshi hakiri ikibazo cy’imirire mibi, abantu bicwa n’umubyibuho ukabije bakubye incuro zirenga eshatu abahitanwa n’indyo ituzuye. Majid Ezzati, umwe mu bari bayoboye abakoze ubwo bushakashatsi, yaravuze ati “mu myaka 20 ishize abatuye isi ntibabonaga ibyokurya bihagije, ariko muri iki gihe abantu basigaye baterwa indwara no kurya ibyokurya byinshi kandi bigira ingaruka ku mubiri, ibyo akaba ari ko bimeze no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”
Ibirwa bya Midway
Hari amakuru yagaragaje ko inyoni ya alubatorosi “imaze igihe kirekire kurusha izindi,” iherutse guturaga undi mushwi wiyongera ku yindi myinshi yaturaze. Iyo nyoni imaze imyaka ingahe? Yashyizweho ikimenyetso bwa mbere mu wa 1956, icyo gihe ikaba yari ifite nibura imyaka 5. Ibyo byumvikanisha ko ubu ifite imyaka irenga 60. Muri iyo myaka yose, iyo nyoni yagenze ibirometero biri hagati ya miriyoni 3 na 4. Ingendo yakoze zikubye incuro ziri hagati ya 4 na 6 urugendo rwo kuva ku isi kugera ku kwezi, kugenda no kugaruka.
Afurika y’Epfo
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kimwe cya gatatu cy’abagore bo muri Afurika y’Epfo bakoresha amasabune n’amavuta yo kwitukuza. Ayo mavuta n’amasabune agira ingaruka zikomeye ku buzima, ku buryo ibihugu bitari bike byayaciye. Muri izo ngaruka harimo indwara zitandukanye za kanseri, indwara y’impyiko, indwara yo kwiheba, imihangayiko, ibiheri n’inkovu ku mubiri.