Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Uko wakwirinda amoshya y’urungano

Uko wakwirinda amoshya y’urungano

AHO IKIBAZO KIRI

Igihe nigaga mu mashuri abanza, abanyeshuri twiganaga baranyangaga, kandi byarambabazaga. Ku bw’ibyo, igihe natangiraga amashuri yisumbuye nahinduye isura yanjye n’imyifatire yanjye, ariko biranga biba iby’ubusa. Numvaga nkeneye incuti cyane ku buryo nemeye kujya nkora ibyo bagenzi banjye bifuzaga, kugira ngo banyemere.—Jennifer ufite imyaka 16. *

Niba nawe ujya uhura n’amoshya y’urungano, iyi ngingo irakwereka uko wahangana na yo.

Iyo wemeye kuneshwa n’amoshya y’urungano, uba ubaye nk’imashini ya robo itagira ubwenge, kuko uba wemeye gukoreshwa n’abandi. Kuki wakwemera ko bakugiraho ububasha bungana butyo?—Abaroma 6:16.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Amoshya y’urungano ashobora gutuma abantu beza bakora ibibi.

“Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”—1 Abakorinto 15:33.

“Tuba tuzi ko ikintu runaka ari kibi, ariko twahura na cyo tukagikora kugira ngo dushimishe abantu.”—Dana.

Amoshya duhura na yo ntituyaterwa n’urungano gusa.

“Iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye.”—Abaroma 7:21.

“Akenshi amoshya mpura na yo ni jye uyiteza. Mu by’ukuri, ni jye ukunda ibintu urungano rwanjye ruba ruvuga, rukanabisiga amavuta kugira ngo binshishikaze.”—Diana.

Kutaba nyamujya iyo bijya birashimisha.

“Mugire umutimanama utabacira urubanza.”—1 Petero 3:16.

“Hari igihe kunanira amoshya y’urungano byangoraga cyane. Ariko ubu singitinya kuba umuntu utandukanye n’abandi no gukomera ku myanzuro yanjye. Nta cyandutira kugira umutimanama utancira urubanza.”—Carla.

 ICYO WAKORA

Mu gihe urungano rukoshya gukora ibibi, ujye ugerageza gukora ibi bikurikira:

Jya utekereza ku ngaruka. Ibaze uti “bizangendekera bite ninemera gukora ibyo bansaba maze ngafatwa? Ababyeyi banjye bazambona bate? Jyewe se nzumva ndi muntu ki?”—Ihame rya Bibiliya: Abagalatiya 6:7.

“Ababyeyi banjye bambaza ibibazo nk’iki kigira kiti ‘uramutse wemeye ibyo bagusaba gukora byose, byakugiraho izihe ngaruka?’ Ibyo bimfasha kwibonera ko urungano rushobora kunyobya.”—Olivia.

Itoze gusobanura ibyo wemera. Ibaze uti “ni iki kinyemeza ko iyi myifatire iteje akaga, haba kuri jye no ku bandi?”—Ihame rya Bibiliya: Abaheburayo 5:14.

“Nkiri umwana muto, iyo abantu bansabaga gukora ikintu narabahakaniraga gusa cyangwa nkabaha igisubizo kigufi. Ariko ubu nshobora gusobanura neza impamvu zatuma ngikora cyangwa singikore. Nkomeye ku mahame nizera arebana n’icyiza n’ikibi. Ni jye ubwanjye wisobanura; nta wundi muntu ubimfashamo.”—Anita.

Menya uwo uri we. Ibaze uti “nifuza kuba muntu ki?” Noneho, tekereza ku moshya uhanganye na yo, maze wibaze uti “umuntu nk’uwo ageze muri iyi mimerere, yakora iki?”—Ihame rya Bibiliya: 2 Abakorinto 13:5.

“Kubera ko nishimira kuba uwo ndi we, uko abandi baba bambona kose nta cyo bimbwiye. Uretse n’ibyo kandi, abantu benshi bankundira uko ndi.”—Alicia.

Jya ureba kure. Niba uri umunyeshuri, abo bantu ugerageza gushimisha ntuzaba ukibibuka mu myaka mike cyangwa amezi make ari imbere.

“Narebye ifoto y’abanyeshuri twiganye, mbona hari abo ntibuka n’amazina yabo. Nyamara tucyigana, ibitekerezo byabo nabihaga agaciro kurusha ibyo nizeraga. Mbega ubupfapfa!”—Dawn, ufite imyaka 22 muri iki gihe.

Jya witegura. Bibiliya igira iti “mumenye uko mwasubiza umuntu wese.”—Abakolosayi 4:6.

“Jye na murumuna wanjye ababyeyi badufasha gutekereza ku bintu bishobora kutubaho. Dukina udukino tugaragaza uko twabyitwaramo, kugira ngo niduhura n’ikigeragezo nk’icyo tuzabe tuzi icyo twakora.—Christine.

^ par. 4 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.