ESE BYARAREMWE?
Kore idasanzwe y’igitagangurirwa
IGITAGANGURIRWA cyo muri Amerika cyubaka inzu ifite ubushobozi bwo kumatira cyane ku rukuta, cyangwa ikaba ishobora no komoka ku butaka mu buryo bworoshye. Ibyo bituma iyo nzu iba nk’umutego ukweduka ushobora gufata udukoko twigendera. None se ni mu buhe buryo icyo gitagangurirwa gikoresha ubwoko bumwe bwa kore, kigakora ibifashi bimatira cyane kandi bishobora komoka mu buryo bworoshye?
Suzuma ibi bikurikira: Icyo gitagangurirwa gifatisha inzu yacyo ku rukuta, ku idari cyangwa ahandi hantu hameze hatyo, gikoresheje ubudodo bwacyo bumatira cyane kandi bukomeye ku buryo agasimba karimo kaguruka gashobora gufatirwamo ntikavemo. Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Akron yo muri leta ya Ohio muri Amerika, bavumbuye ko ubudodo icyo gitagangurirwa gifatisha ku butaka budasanzwe, kuko butagira udufashi nk’uko bimeze ku budodo gifatisha ku rukuta. Ibyo bituma iyo nzu y’igitagangurirwa ishobora kumaduka ku butaka bitagoranye, kandi igakurura agasimba ako ari ko kose gafatiwemo.
Dukurikije ibitangazwa na kaminuza ya Akron, abashakashatsi bavumbuye imiterere itangaje y’icyo gitagangurirwa, “barimo baragerageza gukora udufashi bagendeye ku buhanga bwihariye bw’icyo gitagangurirwa.” Abahanga muri siyansi bizeye ko bazakora kore izajya ikoreshwa mu gupfuka ibikomere bisanzwe no kuvura amagufwa yavunitse.
Ubitekerezaho iki? Ese icyo gitagangurirwa gifite ubushobozi bwo gukora ibifashi bimatira cyane kandi bishobora komoka mu buryo bworoshye gikoresheje ubwoko bumwe bwa kore, cyabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa cyararemwe?