Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Uko wakwirinda abagizi ba nabi

Uko wakwirinda abagizi ba nabi

“Akenshi iyo nabaga ntashye bwije, incuti zanjye zaramperekezaga. Ariko umunsi umwe ari nimugoroba, numvise naniwe maze nkodesha ivatiri ngo intware.

“Aho kugira ngo umushoferi anjyane mu rugo, yanjyanye ahantu hadatuwe agerageza kumfata ku ngufu. Navugije induru uko nshoboye kose, maze asa n’usubiye inyuma. Igihe yongeraga kuza ansatira, nongeye kuvuza induru maze ndiruka.

“Kera nibwiraga ko gutabaza nta cyo bimaze, ariko niboneye ko bifite akamaro!”—Byavuzwe na KARIN. *

MU BIHUGU byinshi, ubugizi bwa nabi burogeye. Urugero, hari umucamanza wo mu gihugu kimwe wavuze ati “ubu nta wucyibaza niba azahura n’abagizi ba nabi, ahubwo yibaza igihe azahurira na bo.” Mu bindi bihugu, ubugizi bwa nabi bushobora kuba butogeye. Nubwo byaba bimeze bityo ariko, si byiza kwigira ntibindeba kuko ibyo ubwabyo bishobora gutuma wibasirwa n’abagizi ba nabi.

None se wakora iki ngo wowe n’abawe mwirinde abagizi ba nabi, mwaba mutuye mu gace kiganjemo ubugizi bwa nabi cyangwa aho butiganje? Zimwe mu ngamba wafata, ni ugukurikiza ihame riboneka muri Bibiliya rigira riti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga” (Imigani 22:3). Kandi koko, abashinzwe umutekano bagira abantu inama yo kugira icyo bakora mbere y’igihe, kugira ngo batibasirwa n’abagizi ba nabi.

Ingaruka z’ubugizi bwa nabi si ugukomeretswa no gutakaza ibyawe gusa. Abenshi mu bagirirwa nabi, bamara igihe kirekire barahungabanye. Ku by’ibyo, ni iby’ingenzi ko dukora ibishoboka byose kugira ngo turusheho kubungabunga umutekano wacu. Tukizirikana ibyo, reka dusuzume ingamba zimwe na zimwe twafata kugira ngo twirinde ubugizi bwa nabi butandukanye, harimo ubujura, gufatwa ku ngufu, ubutekamutwe bwo kuri interineti no kwibwa umwirondoro.

 UBUJURA

Icyo bisobanura. Ubujura bukubiyemo kwambura umuntu cyangwa kumwaka ibye, hakoreshejwe ingufu cyangwa iterabwoba.

Ingaruka bigira ku bantu: Igihe abagizi ba nabi bitwaje intwaro bari bamaze kwambura abantu mu Bwongereza, umushinjacyaha yavuze ko abambuwe ibyabo bose bahungabanye, nubwo batari bafite ibikomere ku mubiri. Yaravuze ati “abenshi muri bo bavuze ko bakomeje guhangayika kandi bakabura ibitotsi, kandi ko ibyo bahuye na byo byagize ingaruka zikomeye ku mibereho yabo ya buri munsi.”

Icyo wakora

  • Abajura bibasira indangare; jya ugenzura abo muri kumwe

    Jya uba maso. Abajura bakunda kwibasira indangare. Ku bw’ibyo, ujye ureba abantu bakwitegereza, umenye neza abo muri kumwe, kandi ujye wirinda kunywa ibiyobyabwenge cyangwa inzoga nyinshi, kugira ngo bitakubuza gutekereza neza. Hari inkoranyamagambo yagize iti “iyo umuntu yanyoye ibiyobyabwenge cyangwa inzoga,” ntaba ashobora “gutekereza neza ngo atahure ibintu bishobora kumuteza akaga.”

  • Jya urinda ibyawe. Jya wita ku mutekano w’imodoka yawe, kandi ufunge neza imiryango n’amadirishya by’inzu yawe. Ntukemere ko hagira umuntu winjira iwawe utamuzi. Ntukandarike ibintu byawe by’agaciro. Mu Migani 11:2 hagira hati “ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.” Abajura, hakubiyemo n’abana b’inzererezi, bakunze kwibasira abantu bambaye ibintu by’imirimbo cyangwa ibikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki bihenze.

  • Jya ugisha inama. “Inzira y’umupfapfa iba ikwiriye mu maso ye, ariko uwumva inama aba afite ubwenge” (Imigani 12:15). Mu gihe uri ku rugendo, ujye ukurikiza inama z’abantu bo mu gace ugezemo, hakubiyemo n’abayobozi baho. Bashobora kukwereka ahantu ugomba kwirinda, kandi bakakubwira uko warinda umutekano wawe n’uw’ibyawe.

GUFATWA KU NGUFU

Icyo bisobanura. Gufatwa ku ngufu si ugukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato gusa; bikubiyemo n’ibindi bikorwa byo guhuza ibitsina, byaba bikozwe ku gahato, imbaraga cyangwa iterabwoba.

Ingaruka bigira ku bantu: Hari umuntu wafashwe ku ngufu wavuze ati “ikibabaje cyane ni uko umuntu wahuye n’icyo kibazo atagerwaho n’ingaruka mu gihe afatwa ku ngufu gusa. Ahora abyibuka bikamutesha umutwe kandi bigatuma yanga ubuzima. Nanone bigira ingaruka ku ncuti zawe.” Birumvikana ko ufatwa ku ngufu nta ruhare aba yabigizemo. Umugizi wa nabi ni we uba ugomba kubiryozwa.

Icyo wakora

  • Ntugapfukirane ibyiyumvo byawe. Urwego rwa Polisi muri leta ya Karolina y’Amajyaruguru muri Amerika, rwatanze inama igira iti “mu gihe uri ahantu cyangwa uri kumwe n’umuntu maze ukumva nta mutekano ufite, ujye wigendera. Ntihakagire ukwemeza ko ugomba kuhaguma mu gihe umutima wawe ubikubuza.”

  • Jya ugaragaza ko wifitiye icyizere kandi wirinde kujarajara. Abafata abandi ku ngufu bibasira abantu batagira amakenga kandi badashoboye kwirwanaho. Ku bw’ibyo, jya ugenda wifitiye icyizere kandi ube maso.

  •   Gira icyo ukora udatindiganyije. Jya uvuza induru (Gutegeka kwa Kabiri 22:25-27). Hunga cyangwa uhangane n’ushaka kuguhohotera ukoresheje uburyo bwose atari yiteze. Mu gihe bishoboka, ujye uhungira ahantu hari umutekano kandi uhamagare ku biro by’abapolisi. *

UBUTEKAMUTWE BWO KURI INTERINETI

Icyo bisobanura. Ni ubugizi bwa nabi bukorerwa kuri interineti. Hakubiyemo kwiba imisoro n’imfashanyo zihabwa abatishoboye, kwiba amakuru yo ku ikarita ikoreshwa mu guhaha no kwakira amafaranga y’ibicuruzwa utohereje. Bikubiyemo nanone kurya amafaranga y’abandi ukoresheje amayeri atandukanye, nko mu mishinga ikemangwa y’ishoramari no muri cyamunara zikorerwa kuri interineti.

Ingaruka bigira ku bantu: Ubutekamutwe bwo kuri interineti buhombya leta n’abaturage amafaranga abarirwa muri za miriyari. Reka dufate urugero. Sandra yabonye ubutumwa bwo kuri interineti yumvaga ko buturutse muri banki abitsamo, bumusaba gutanga amakuru ahuje n’igihe arebana na serivisi za banki aherwa kuri interineti. Hashize iminota mike atanze iyo myirondoro, yabaye nk’ukubiswe n’inkuba igihe yabonaga ubutumwa bumubwira ko hari amadolari 4.000 y’Amanyamerika yakuwe kuri konti ye akoherezwa mu yindi banki yo mu mahanga. Sandra yahise amenya ko ari abatekamutwe babikoze.

Icyo wakora

  • Jya ugira amakenga. Ntugahendwe ubwenge n’imbuga za interineti zisa n’aho zikora neza, kandi ujye uzirikana ko ibigo by’imari cyangwa amabanki bidashobora kugusaba kohereza amakuru yawe y’ibanga ukoresheje interineti. Mbere yo kugura ibintu cyangwa gushora imari ukoresheje interineti, ujye ubanza umenye neza abo ukorana na bo. Mu Migani 14:15 hagira hati “umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.” Nanone kandi, ujye uba maso mu gihe ukorana n’amasosiyete akorera mu mahanga, kuko iyo havutse ibibazo kubikemura bitoroha.

  • Menya neza sosiyete ukorana na yo n’imikorere yayo. Ibaze uti “ese ubundi iyi sosiyete ikorera he? Ese nomero zayo za telefoni ni zo? Ese hari amafaranga y’inyongera adasobanutse nzasabwa ku byo ngiye kugura? Ibyo natumije bizangeraho ryari? Nibitangeraho se nzasubizwa amafaranga?”

  • Jya uba maso mu gihe wizezwa ibitangaza. Abanyamururumba n’abashaka kurya ibyo bataruhiye ni bo bakunda kwibasirwa n’abajura bo kuri interineti. Amwe mu mayeri abo bajura bakoresha ni ukugusezeranya amafaranga atagira ingano nta kintu kigaragara ukoze, kukwemerera inguzanyo udashoboye kwishyura cyangwa se bakakwizeza ko nushora imari mu mushinga runaka, uzabona inyungu z’akataraboneka. Komisiyo ishinzwe ubucuruzi muri Amerika yatanze inama igira iti “mu gihe ugiye gushora imari, jya witonda ugenzure neza ko ibyo usezeranywa bishoboka. Uko wizezwa ko uzunguka menshi ni na ko ibyago byo guhomba biba ari byinshi. Ntukemere ko umuntu akugusha mu mutego, ngo ushore imari yawe mu mushinga ukemangwa.”

KWIBWA UMWIRONDORO

Icyo bisobanura. Kwiba umwirondoro bikubiyemo kuwubona mu buryo butemewe n’amategeko, ukawukoresha mu buriganya cyangwa mu bundi bugizi bwa nabi.

Ingaruka bigira ku bantu. Abatekamutwe bashobora gukoresha umwirondoro wawe kugira ngo bahabwe ikarita ikoreshwa mu guhaha, babone inguzanyo cyangwa bafunguze konti nshya. Bagira batya bakaba bahawe inguzanyo itagira ingano mu izina ryawe. Nubwo iyo nguzanyo ishobora guhagarikwa nyuma yaho, ushobora kumara imyaka myinshi waratakarijwe icyizere. Hari umuntu wigeze kwibwa umwirondoro, wagize ati “gutakarizwa icyizere n’ibigo by’imari bikugiraho ingaruka mu bintu byose; ndetse navuga ko birutwa no kwibwa amafaranga.”

Icyo wakora

  • Ntukandarike amakuru y’ibanga. Niba wifashisha interineti mu guhaha cyangwa mu gukorana  na banki, jya uhindura buri gihe ijambo ry’ibanga, cyane cyane mu gihe wakoresheje orudinateri ya rusange. Nanone nk’uko twigeze kubivuga, ujye witondera cyane ubutumwa bwo kuri interineti bugusaba gutanga amakuru yawe bwite y’ibanga.

    Abatekamutwe biba imyirondoro y’abantu, ntibakoresha orudinateri gusa. Bakora uko bashoboye kose kugira ngo babone inyandiko z’ingenzi z’abantu, urugero nk’impapuro zigaragaza uko ubitsa amafaranga n’uko uyabikuza, agatabo ka sheki, ikarita ikoreshwa mu guhaha cyangwa nomero zawe z’ikigo cy’ubwiteganyirize. Ku bw’ibyo ntukandarike izo nyandiko, kandi ujye ubanza ucagagure inyandiko zose z’ibanga mbere yo kuzijugunya. Birumvikana ko mu gihe uketse ko hari inyandiko zawe zibwe cyangwa zabuze, ugomba guhita ubimenyesha ababishinzwe.

  • Jya ugenzura konti zawe. Komisiyo ishinzwe ubucuruzi muri Amerika, yavuze ko “kuba maso ari cyo kintu cy’ingenzi cyakurinda . . . kwibwa umwirondoro. Iyo umenye hakiri kare ko umwirondoro wawe ushobora kuba wibwe, bigira akamaro cyane.” Ku bw’ibyo, ujye ugenzura konti yawe buri gihe, urebe niba nta byayikozweho utabizi. Mu gihe bishoboka, ujye ujya mu kigo cyizewe wake raporo y’amadeni ufite, maze ugenzure konti n’amakarita akoreshwa mu guhaha bikwanditseho.

Icyakora ugomba kumenya ko muri iyi si udashobora kwirinda abagizi ba nabi mu buryo bwuzuye, kuko hari n’abantu bakoze uko bashoboye ngo babirinde ariko bakanga bakabatekera umutwe. Nubwo bimeze bityo ariko, gukurikiza inama zo muri Bibiliya zirangwa n’ubwenge n’ubushishozi, buri gihe bitugirira akamaro. Bibiliya igira iti “ntukareke ubwenge kuko buzagukomeza; ubukunde na bwo buzakurinda” (Imigani 4:6). Ikiruta byose, ni uko Bibiliya isezeranya ko ubugizi bwa nabi buzavaho.

Ubugizi bwa nabi buri hafi kuvaho

Twakwizezwa n’iki ko Imana izavanaho ubugizi bwa nabi? Suzuma ibi bikurikira:

  • Imana yifuza kuvanaho ubugizi bwa nabi. “Jyewe Yehova nkunda ubutabera, nkanga ubwambuzi no gukiranirwa.”—Yesaya 61:8.

  • Ifite ubushobozi bwo gukuraho ubugizi bwa nabi. “Ifite imbaraga nyinshi cyane, kandi ntizasuzugura ubutabera n’imirimo ikiranuka.”—Yobu 37:23.

  • Yadusezeranyije ko izarimbura ababi ikarokora abakiranutsi. “Abakora ibibi bazakurwaho. Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:9, 29.

  • Yasezeranyije abakiranutsi ko bazaba mu isi nshya irangwa n’amahoro. ‘Abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.’—Zaburi 37:11.

Ese ayo magambo ntaguhumurije? Niba ari uko bimeze, turagutera inkunga yo kwiga Bibiliya, kugira ngo umenye byinshi ku birebana n’umugambi Imana ifitiye abantu. Nta kindi gitabo kibonekamo ubwenge nyakuri cyangwa ngo kiduhe ibyiringiro nyakuri by’uko ubugizi bwa nabi bugiye kuvaho. *

Imana idusezeranya isi nshya y’amahoro itarangwamo ubugizi bwa nabi

^ par. 5 Amazina yarahinduwe.

^ par. 22 Abenshi mu bafatwa ku ngufu baba bazi ababahohoteye. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo igira iti “Nakwirinda nte abashaka kumfata ku ngufu?” mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1, ipaji ya 228. Icyo gitabo kiboneka no kuri interineti kuri www.isa4310.com/rw

^ par. 44 Niba wifuza gusobanukirwa izindi nyigisho z’ingenzi zo muri Bibiliya, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Ushobora kugisaba Abahamya ba Yehova, cyangwa ukagisomera kuri interineti kuri www.isa4310.com/rw.