Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ESE BYARAREMWE?

Igikanka “gifite amaso” cy’ifi imeze nk’inyenyeri

Igikanka “gifite amaso” cy’ifi imeze nk’inyenyeri

IFI imeze nk’inyenyeri yibera hasi mu nyanja ifite utuntu dutangaje ku gikanka cyayo. Kuri icyo gikanka horosheho utuntu duto cyane kandi twinshi, tumeze nk’uturahuri dukorera hamwe tukayibera ijisho.

Udushyundu tubengerana turi ku gikanka tumeze nk’uturahuri duhambaye twohereza urumuri

Suzuma ibi bikurikira: Hari ikinyamakuru cyavuze ko igihe abahanga mu bya siyansi basuzumaga utugufwa tugize igikanka cy’iyo fi, babonye “udushyundu twinshi cyane twihariye tubengerana kandi dutsitse, buri gashyundu gafite umubyimba urutwa n’uw’umusatsi w’umuntu” (Natural History). Utwo dushyundu tubengerana kandi tugizwe n’uruvange rwa kalisiyumu na karuboni, basanze tumeze nk’uturahuri duhambaye twohereza urumuri ku myakura yakira urumuri iri munsi y’utwo dushyundu. Nanone kandi, utwo turahuri dufite ishusho ikwiriye idufasha koherereza ubwonko ifoto ikenewe.

Umuhanga mu bya shimi witwa Joanna Aizenberg, yavuze ko kuba iyo fi ifite igikonoshwa gikora imirimo ibiri icyarimwe, “bigaragaza ihame ry’ingenzi ibinyabuzima bigenderaho: mu binyabuzima, akenshi ibintu bigize igice runaka cy’umubiri biratunganywa kugira ngo birusheho gukora imirimo itandukanye.”

Abashakashatsi biganye imiterere y’iyo fi imeze nk’inyenyeri, maze bishyiriraho intego yo kuzakora utuntu tumeze nk’uturahuri tutabonwa n’amaso tugizwe n’uruvange rwa kalisiyumu na karuboni. Utwo turahuri dushobora gukoreshwa mu bintu byinshi, hakubiyemo n’ibikoresho by’itumanaho, aho dukoreshwa mu nsinga zijyana amakuru hifashishijwe urumuri.

Ubitekerezaho iki? Ese icyo gikanka “gifite amaso” cy’iyo fi, cyabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa cyararemwe?