Urubuga rw’abagize umuryango
NI IRIHE SOMO TUVANA KURI . . . Nowa?
ESE WIGEZE WIBAZA IMPAMVU KUMVIRA IMANA ARI IBY’INGENZI?
• Siga amabara mu mashusho. • Soma imirongo yo muri Bibiliya, maze wuzuze ahari utudomo. • Shakisha ibi bintu: (1) urwego n’(2) inzu y’igitagangurirwa.
Kuki kuba Nowa yarumviraga Imana ari iby’ingenzi?
IGISUBIZO: Yeremiya 7:23; 2 Petero 2:5.
Ni iki kizagufasha kumvira Imana?
IGISUBIZO: 1 Ibyo ku Ngoma 28:9; Yesaya 48:17, 18; 1 Yohana 5:3.
Iyi nkuru ikwigishije iki?
Ubitekerezaho iki?
Ni ba nde ugomba kumvira, kugira ngo ugaragaze ko wumvira Imana?
IGISUBIZO: Abefeso 6:1-3; Abaheburayo 13:7, 17.
Twige Bibiliya
AGAFISHI KA BIBILIYA 22 NEHEMIYA
IBIBAZO
-
A. Nehemiya yari ․․․․․ w’Umwami w’u Buperesi ․․․․․.
-
B. Izina Nehemiya risobanura iki?
-
C. Yasenze agira ati “Mana yanjye, ujye unyibuka, ․․․․․.”
IBISUBIZO
-
A. umuhereza wa divayi, Aritazerusi. —Nehemiya 1:11; 2:1.
-
B. “Yah arahumuriza.”
-
C. “. . . ungirire neza.”—Nehemiya 13:31.
Isi n’abayituye
Nitwa Taonga, mfite imyaka 6. Nanjye nitwa Mwelwa, mfite imyaka 8. Dutuye muri Zambiya. Ugereranyije, muri Zambiya hari Abahamya ba Yehova bangahe? Ni 90.000, 152.000 cyangwa ni 196.000?
Akadomo kagaragaza igihugu mbamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri Zambiya.
Agakino k’abana
Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.
IBISUBIZO
-
Urwego ruri inyuma ya Nowa.
-
Inzu y’igitagangurirwa iri hejuru ahagana iburyo.
-
152.000.
-
C.