Jya ugira gahunda
Kugira gahunda ntibisaba imihati myinshi, ariko bigira akamaro cyane. Bituma umuntu abona igihe, akagira amanota meza kandi bigabanya imihangayiko.
TEKEREZA ugiye kugura ikintu mu iduka, maze ugasanga ibintu binyanyagiye, mbese nta na kimwe kiri mu mwanya wacyo. Kugira ngo ubone icyo ushaka, byagusaba igihe kingana iki? Ese ibintu biramutse biri kuri gahunda, kandi bikaba bifite ibimenyetso bibiranga, kubona icyo wifuza ntibyarushaho kukorohera? Ibyo twabigereranya no kugira gahunda mu myigire wawe. Wabigeraho ute?
Gira ingengabihe.
Zachary wo muri Amerika ufite imyaka 18, yaravuze ati “hari igihe nibagiwe gukora umukoro bari baduhaye, nibagirwa no gukora imirimo yo mu rugo bitewe n’uko nari nagiye gusura incuti yanjye mu mpera z’icyumweru. Byabaye ngombwa ko kuwa mbere nsaba imbabazi abarimu kugira ngo nzakore uwo mukoro nyuma yaho. Ubu nkora urutonde rw’ibyo ngomba gukora kugira ngo ntazabyibagirwa.”
Umukobwa wo muri Papouasie Nouvelle Guinée witwa Celestine, na we yafashijwe no kwandika ibyo agomba gukora. Yavuze uko yabigenzaga akiri umunyeshuri, agira ati “nandikaga ibyo nagombaga gukora harimo imikoro, ibizamini no gusabana. Gukora urwo rutonde byamfashaga gushyira iby’ingenzi mu mwanya wa mbere kandi nkabikorera igihe.”
Inama: Ibyo uzakora byandike mu gakaye, muri telefoni cyangwa mu kindi gikoresho cyo mu rwego rwa elegitoroniki.
Ntukarazike ibintu.
Aho kuvuga uti “ndaba mbikora,” byaba byiza ugiye ukora ibyo wateganyije vuba uko bishoboka kose, cyane cyane imikoro.
Inama: Iyemeze kujya ukora umukoro wahawe ukigera mu rugo, mbere yo kureba televiziyo cyangwa kujya mu yindi myidagaduro iyo ari yo yose.
Jya wegeranya ibikoresho by’ishuri byose uri bukenere.
Ese wari wagera ku ishuri ugasanga wibagiwe ikaye, ikaramu cyangwa igitabo? Ariko kandi, ushobora kubyirinda. Wabyirinda ute? Umusore wo muri Miyanimari witwa Aung Myo Myat, yaravuze ati “nshyira ibyo nkeneye mu gikapu njyana ku ishuri hakiri kare.”
Inama: Jya upanga neza ibyo ukeneye mu gikapu cy’ishuri kugira ngo ushobore kubibona bitakugoye.
Umwanzuro: Kugira gahunda bizakurinda guteshwa umutwe n’uko hari ibyo wibagiwe, guhora ukererwa no kubura umwanya wo gukora ibindi bintu by’ingenzi.
Icyo wakora. Tekereza ahantu runaka ukeneye kugira gahunda. Noneho wowe n’umubyeyi wawe cyangwa incuti yawe, muvuge icyo mwakora kugira ngo muhanonosore.