Ishyirireho intego
Iyo uzi neza icyo kwiga bizakumarira, urushaho kwiga ushyizeho umwete kandi ukabyishimira.
KUJYA kwiga udafite intego, ni nko kujya mu isiganwa ry’amaguru ridafite aho rirangirira. Bibiliya igira iti “menya aho ujya” (Imigani 4:26, Contemporary English Version). Kugira intego bizagufasha kwerekeza ibitekerezo hamwe, kandi n’igihe uzaba utangiye akazi, ntibizakugora. Wakwishyiriraho intego ute?
Ibaze uti “nzabaho nte, nzatungwa n’iki?” Ntukumve ko uzasubiza icyo kibazo mu gihe kizaza. Ahubwo jya ubitekerezaho hakiri kare. Kubera iki? Reka dufate urugero: uramutse ushaka gukora urugendo, wabanza kumenya aho ujya. Hanyuma wareba ku ikarita, maze ugashaka inzira nziza yakugezayo. Ushobora no kubigenza utyo mu birebana n’ishuri. Tekereza ku mwuga uzakora, maze uhitemo amasomo azagufasha kumenya uwo mwuga.
Icyitonderwa: Abenshi mu bakiri bato, biyemeza bamaramaje gukora akazi bumva bishimiye gusa, urugero nko kuba umuhanzi, ku buryo bumva nta kandi kazi bakora. None se ni ubuhe buryo bwiza bwagufasha guhitamo umwuga?
Suzuma ubuhanga ufite. Ese ukunda akazi ko gufasha abandi? Ese usobanukiwe isomo ry’ubukanishi? Imibare se? Ni iby’ubukungu se cyangwa gusana ibikoresho?
Suzuma ibyo ushobora gukora. Ni iyihe mirimo ijyanye n’ubuhanga ufite? Kora urutonde rw’iyo mirimo, aho kwibanda gusa ku kazi ko mu “nzozi” zawe. Kandi ujye utekereza ibintu bishoboka. Urugero, ese ibyo ushaka kwiga biboneka n’ahandi, ku buryo ushatse kwimuka wabihasanga? Ese amashuri uziga azatuma wishora mu madeni atari ngombwa?
Tekereza ku kazi kaboneka. Numara kumenya akazi wifuza kuzakora, uzibaze niba gakunze kuboneka mu gace k’iwanyu. Ese hari ahantu uzi ushobora kuzakabona? Ese aho hantu batanga uburyo bwo kwimenyereza umwuga? Ese hari ibigo bitanga amahugurwa bishobora kuboneka?
Inama: Gisha inama ababyeyi bawe, abarimu n’abantu bakuru b’incuti zawe. Soma amatangazo y’akazi aboneka mu itangazamakuru.
Umwanzuro: Kugira intego bizatuma wiga ushyizeho umwete kuko uba uzi icyo bizakumarira.
Icyo wakora. Mu gihe ukiri umunyeshuri, ujye utekereza kuri ibyo bintu bitatu bimaze kuvugwa. Andika intego ufite, maze uziganireho n’ababyeyi bawe.