Twiboneye ingagi zo mu bibaya
HAGATI mu ishyamba ry’inzitane ryo muri Santarafurika, hari umutungo kamere uzwi na bake. Kugira ngo tuwugereho, twakoze urugendo rw’amasaha 12 n’imodoka tugenda mu mihanda mibi, amaherezo tuza kugera muri pariki ya Dzanga-Ndoki, iri mu majyepfo y’iburengerazuba bw’icyo gihugu, hagati ya Kameruni na Kongo-Brazzaville. Twari tujyanywe no kureba ingagi yo mu bibaya by’iburengerazuba yitwa Makumba n’umuryango wayo.
Umuntu wari utuyoboye yatubwiye ko tugomba kuguma hamwe, kandi tukitonda mu gihe tubonye inzovu, kuko twari mu nzira zikunda gucamo zahutse. Ariko inzovu si zo zonyine zari ziduhangayikishije. Yaratubwiye ati “nubona ingagi ije igusatira uhagarare wemye maze urebe hasi; izasakuza ariko nta cyo izagutwara. Ntuzarebane na yo. Jye nasanze byaba byiza mpumirije.”
Twe n’uwari utuyoboye twari kumwe n’umuntu wo mu bwoko bw’Abaka. Bavuga ko abo bantu bari mu bwoko bw’impunyu bitewe n’imiterere yabo n’ubugufi bwabo. Umuntu wo
muri ubwo bwoko ashobora gutahura aho inyamaswa zidakunda kugaragara ziri, azitegereje, akumva umwuka wazo n’uko zivuga. Nanone twari dukikijwe n’amarumbo y’inzuki zari zatubujije amahwemo. Twagerageje kumukurikira nubwo yagendaga acengera mu bihuru bitsitse bitamugoye.Hashize igihe gito turi kumwe n’uwo muntu, twageze mu ishyamba ryagezwemo n’abazungu bake cyane. Nyuma yaho, mu buryo butunguranye yarahagaze maze azamura ukuboko atwereka ahantu hanini hafi y’inzira twanyuragamo. Icyo gihe yatwerekaga aho ibyana by’ingagi byari byahoze bikinira. Byari byavunaguye amashami kandi byaharibase ku buryo hari hahindutse nk’imbuga. Uko twakomezaga urugendo, ni ko twarushagaho kugira amatsiko menshi.
Tumaze gukora urugendo rw’ibirometero bitatu, wa muntu yatangiye kugenda buhoro. Kugira ngo yirinde gukanga ingagi, hari ukuntu yavugaga nk’uca ingoni. Hafi aho twumvaga urusaku rw’amashami yagendaga avunagurika. Uwari utuyoboye yadutungiye agatoki atubwira ngo twigire imbere. Yaduciriye amarenga atubwira ngo duceceke. Yaratubwiye ngo dupfukame maze atwereka mu biti. Twigiye imbere gato, maze tumaze kugenda metero zigera ku munani, tubona ya ngagi yitwa Makumba.
Rya shyamba ryari ryuzuye urusaku noneho twumvise rituje, ku buryo twumvaga gusa umutima wacu utera. Birumvikana ko twari duhangayitse, twibaza niba Makumba iri budusumire. Iyo ngagi yarahindukiye iratureba, imaze kutwitegereza irayura, kugira ngo itwereke ko itwishimiye. Twahise twumva turuhutse.
Nubwo mu rurimi rwa aka izina Makumba risobanura “ikintu kinyaruka,” mu gihe twamaranye na Makumba yari yiturije, yifatira ifunguro rya mu gitondo. Hafi aho hari ibyana bibiri by’ingagi byakiranaga kandi bikirigitana. Icyana cy’ingagi cy’amezi icumi cyitwa Sopo, cyakiniraga hafi ya nyina yitwa Mopambi, cyajya gucika kubera amatsiko, nyina ikakigarura mu bugwaneza. Izindi ngagi zo muri uwo muryango zabaga zica amababi zikanarya amashami y’ibiti cyangwa zigakina. Zaduteragaho akajisho, ubundi zikisubirira mu byazo.
Nyuma y’isaha, igihe twari dufite cyararangiye. Makumba na yo yasaga n’aho yarambiwe, kuko yahumye rimwe, maze irahaguruka yigira mu ishyamba. Mu masegonda make, ingagi zose zigize uwo muryango zari zimaze kugenda. Nubwo twamaranye igihe gito n’izo nyamaswa zitangaje, tuzamara imyaka myinshi tuzibuka.