Hirya no hino ku isi
“Hafi kimwe cya kabiri cy’abantu [bo mu Bwongereza] barwara kanseri buri mwaka, ni ukuvuga abarenga 130.000, baba barayitewe n’ibintu bashoboraga kwirinda harimo itabi, ubusinzi no kurya ibyokurya biteje akaga.”—AMAKURU YA BBC, MU BWONGEREZA.
“Abacuruza inyamaswa mu buryo bwa magendu baragenda biyongera, kandi babikorana amayeri. Ubwo bucuruzi bukorwa n’abashimusi butuma inyamaswa zikundwa cyane ku isi zicika . . . mu rugero rutigeze rubaho.”—WILDLIFE CONSERVATION SOCIETY, AMERIKA.
Abantu bamara nibura amasaha atandatu buri munsi bareba televiziyo, bashobora gupfa mbere y’imyaka 4,8 ugereranyije n’abantu batayireba. Mu yandi magambo, iyo umuntu amaze isaha areba televiziyo, imyaka yari kuzarama igabanukaho iminota 22.—BRITISH JOURNAL OF SPORTS MEDICINE, MU BWONGEREZA.
Mu Budage, abagore barenga 90 ku ijana batwite, iyo basuzumwe bagasanga abana batwite bazavukana indwara yangiza ubwonko yitiriwe uwitwa Down, bahitamo gukuramo inda.—DER TAGESSPIEGEL, MU BUDAGE.
Imihangayiko yo mu migi minini
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko “iyo abantu bo mu migi minini bahangayitse bagira amahane kurusha ababa mu migi mito” (Przekrój, ikinyamakuru cyo muri Polonye). Nanone, umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu ukora muri laboratwari y’i Varsovie witwa Mieczysław Jaskulski, yaravuze ati “mu migi minini haba ibintu byinshi bitesha abantu umutwe. Imihangayiko y’ababa muri iyo migi iruta iy’ababa mu byaro ho 21 ku ijana. Naho abarwara indwara ituma ibyiyumvo bihindagurika, baruta abo mu cyaro ho 39 ku ijana.” None se ababa muri iyo migi bahangana n’icyo kibazo bate? Cya kinyamakuru twigeze kuvuga, cyaravuze kiti “ntugahangayikishwe n’ibintu udashobora kugira icyo ukoraho. Iby’akazi jya ubisiga ku kazi. Jya ugenda n’amaguru, [kandi] ntugatinye kujya mu kiruhuko.”—Przekrój.
Urubuga rwa Facebook rubika ibintu bingana iki?
Umunyeshuri wiga iby’amategeko wo muri Otirishiya, yifuje kumenya amakuru yashyize kuri urwo rubuga mu gihe cy’imyaka itatu, maze asaba kopi yayo. Ubuyobozi bw’urwo rubuga rufite abakiriya benshi ku isi, bwamwoherereje CD iriho amapaji 1.222 ariho amakuru yashyize kuri urwo rubuga. Ikinyamakuru cyo mu Budage (Der Tagesspiegel) cyasohoye raporo ivuga ko uwo munyeshuri yavuze ati “iyo [CD] yariho ibintu byose, byaba ubutumwa bwanditse, abo twavuganye, ndetse n’amakuru y’ibanga y’incuti zanjye.” Yariho n’amakuru yari azi neza ko yasibye.