Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bungabunga ubuzima bwawe

Bungabunga ubuzima bwawe

Kubungabunga ubuzima bwawe bishobora gutuma ugira amanota meza n’imibereho myiza.

UBUSANZWE, twagombye kwita ku buzima Imana yaduhaye (Zaburi 139:14). Reka dufate urugero: uramutse ufite imodoka, ariko ukaba utajya ufata igihe cyo kuyitaho, ntiyatinda kugupfiraho uri mu rugendo. Ibyo ni na ko bimeze ku mubiri wawe. None se wawitaho ute?

Jya uruhuka.

Kudasinzira bihagije bishobora gutuma uhora usa n’unaniwe, ugahorana umunabi, ukumva udatuje kandi umeze nk’uwihebye. Kuruhuka bihagije bishobora kukongerera imbaraga. Nanone bishobora gutuma ukura vuba, ubwonko bwawe bugakora neza, bikongerera umubiri ubushobozi bwo kurwanya indwara kandi bigatuma wumva umerewe neza. Ngibyo ibyiza byo kuruhuka, kandi ntibisaba byinshi!

Inama: Niba bishoboka, ujye ugerageza kugira isaha yo kuryama idahindagurika.

Ibyokurya.

Ingimbi n’abangavu bakura vuba. Urugero, iyo abana b’ingimbi bafite imyaka iri hagati ya 10 na 17, ibiro byabo byikuba kabiri. Abangavu na bo bakura vuba. Iyo abantu bagikura, baba bakeneye ibyokurya bikungahaye ku ntungamubiri n’ibitera imbaraga. Jya ukora uko ushoboye umubiri wawe ubone intungamubiri ukeneye.

Inama: Ujye ufata ifunguro rya mu gitondo. Kugira icyo ufata mbere yo kujya ku ishuri, bishobora kugufasha kutarangara no kudapfa kwibagirwa ibyo wize.

Jya ukora siporo.

Bibiliya ivuga ko “imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Bishobora gukomeza imikaya n’amagufwa yawe, bikakongerera imbaraga, bigatuma utabyibuha cyane kandi ubwenge bwawe bukiyongera. Nanone byongerera umubiri ubushobozi bwo kurwanya indwara, bikakurinda imihangayiko kandi bigatuma uhorana akanyamuneza. Uretse n’ibyo, ushobora gukora siporo ugamije kwishimisha, kuko iyo siporo ishobora kuba irimo imyitozo ukunda.

Umwanzuro: Kuruhuka bihagije, kurya neza no gukora siporo yoroheje, bizagufasha kugira ubuzima bwiza. Ibyo bizagufasha gutsinda mu ishuri. *

Icyo wakora. Shyiraho gahunda nziza kandi ihoraho yo gukora siporo. Kora gahunda y’ukwezi y’igihe uzajya uryamira n’ibyo uzajya urya, maze urebe ibyo ukeneye kunonosora.

“Kugenda n’amaguru binyongerera imbaraga, nubwo igihe nabitangiraga narangizaga naniwe.”—Jason, Nouvelle Zélande.

“Numva ko Imana yaduhaye ibyokurya kugira ngo bidutungire ubuzima; ubwo rero nifuza kurya ibyokurya byiza.”—Jill, Amerika.

“Nkora siporo yo kwiruka incuro eshatu mu cyumweru kandi nkagenda ku igare cyangwa n’amaguru incuro ebyiri. Siporo inyongerera imbaraga kandi ikangabanyiriza imihangayiko.”—Grace, Ositaraliya.

^ par. 9 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana no kwita ku buzima bwawe, reba igice cya 10 mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.