Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urubuga rw’abagize umuryango

Urubuga rw’abagize umuryango

Ni ibihe bintu bidahuje n’ukuri biri kuri iyi shusho?

Soma muri Luka 17:​11-19. Ni ibihe bintu bitatu biri kuri iyi shusho bidahuje n’ukuri? Andika ibisubizo hasi aha, maze usige amabara muri iyo shusho.

MUBIGANIREHO:

Ni iki umubembe umwe yakoze abandi batakoze?

IGISUBIZO: Soma muri Luka 17:​15, 16.

Wakwigana ute uwo mubembe?

IGISUBIZO: Soma mu Bakolosayi 3:​15; 1 Abatesalonike 5:​18.

Ni nde wagombye gushimira buri munsi?

IGISUBIZO: Soma muri Zaburi 107:​8; Yakobo 1:​17.

UMWITOZO W’UMURYANGO:

Buri wese mu bagize umuryango yandike nibura ikintu kimwe ashimira Yehova Imana, icyo ashimira umwe mu bagize umuryango n’icyo ashimira imwe mu ncuti ze. Hanyuma, mukore urutonde rw’ibintu bitandukanye mwakora kugira ngo mushimire abo bantu.

Twige Bibiliya

AGAFISHI KA 21 BIBILIYA MOSE

IBIBAZO

A. Ni ibihe bitabo Mose yanditse ahumekewe na Yehova?

B. Ababyeyi ba Mose ni ․․․․․ na ․․․․․. Yarezwe na ․․․․․ ․․․․․.

C. Uzuza aya magambo yo muri Bibiliya: Mose “yakomeje gushikama . . .”

ICYO TWAMUVUGAHO:

Mose ni we muntu wa mbere uvugwa muri Bibiliya wahawe ubushobozi bwo gukora ibitangaza. Yabaye umuhanuzi w’Imana, aba umucamanza, atanga amategeko kandi ayobora ishyanga rya Isirayeli. Abisirayeli babonaga ko ari we muntu wakoze ibintu byinshi bitangaje. ​—⁠Gutegeka kwa Kabiri 34:​10-12; Kuva 4:​1-9.

IBISUBIZO

A. Intangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara, Gutegeka kwa Kabiri, Yobu hamwe na Zaburi ya 90. Ashobora no kuba yaranditse na Zaburi ya 91.

B. Amuramu,Yokebedi, umukobwa wa Farawo.​—Kuva 1:​15–2:​10; 6:​20.

C. “. .  nk’ureba Itaboneka.”​—Abaheburayo 11:​27.

Isi n’abayituye

Nitwa Mampionona. Mfite imyaka umunani, ntuye muri Madagasikari. Ugereranyije, muri Madagasikari hari Abahamya ba Yehova bangahe? Ni 10.000, 24.000 cyangwa ni 62.000?

kadomo kagaragaza igihugu mbamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri Madagasikari.

Agakino k’abana

Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.

 

IBISUBIZO

  1. Ababembe bagombye kuba 10, aho kuba 11.

  2. Ababembe bavugwa muri iyi nkuru bose bari abagabo.

  3. Umubembe wagarutse ‘yikubise ku birenge bya Yesu yubamye, aramushimira.’

  4. 24.000.

  5. B.