Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Indwara ya gute n’ibishobora kuyitera

Indwara ya gute n’ibishobora kuyitera

Indwara ya gute n’ibishobora kuyitera

INDWARA ya gute iri mu bwoko bwa rubagimpande, kandi irababaza cyane. Hari igitabo cyagize kiti “indwara ya gute iterwa n’uko umubiri uba wananiwe gusohora aside iba yabayeho nyuma y’igogorwa ry’ibyokurya” (Arthritis). Icyo gitabo cyunzemo kiti “igitera iyo ndwara kirazwi neza. Iterwa n’utubumbe tw’iyo aside tuba mu matembabuzi ari mu ngingo, . . .  cyane cyane mu rugingo rw’ino ry’igikumwe.”

Ubundi iyo aside ni umwanda utembera mu maraso, uba wabayeho biturutse ku igogorwa ry’ibintu byo mu rwego rwa shimi biboneka mu byokurya bikungahaye kuri poroteyine. Uko iyo aside igenda yiyongera, akenshi bitewe n’uko itashoboye gusohokera mu nkari, ishobora kuvamo utubuye twirundanya mu ino, nubwo dushobora no kwirundanyiriza mu zindi ngingo. Mu ngingo hashobora kubyimba, wahakora ukumva hahinda umuriro kandi hakababaza cyane. * Alfred urwaye iyo ndwara yaravuze ati “niyo umuntu yakoraho buhoro, ugira ububabare butavugwa.”

Ikigo cyo muri Ositaraliya gishinzwe kurwanya indwara ya rubagimpande, cyasohoye ingingo igira iti “iyo umuntu afashwe n’indwara ya gute ntafate imiti, ibimenyetso byayo bishobora kumara hafi icyumweru. Ibyo bimenyetso bishobora kongera kugaragara nyuma y’amezi cyangwa imyaka myinshi. Ariko mu gihe iyo ndwara itavuwe neza, ishobora kujya ifata uyirwaye kenshi, kandi yamufata ikaza ifite ubukana bwinshi kurushaho, ndetse n’ingingo zikaba zamugara burundu. Hari n’igihe iyo ndwara imubaho akarande.”

Indwara ya gute, iri mu bwoko bw’indwara za rubagimpande zishobora kuvurwa zigakira. Akenshi abarwayi bahabwa imiti ibarinda kuribwa no kubyimbirwa. Mu gihe iyo ndwara itangiye kubabaho akarande cyangwa ikaza ifite ubukana, bahabwa imiti ituma umubiri udakora ya aside itera indwara ya gute. Ariko se hari icyo umurwayi yakora kugira ngo adakomeza kwibasirwa n’iyo ndwara? Ibyo byashoboka mu gihe umurwayi azi ibintu bishobora kuyitera.

Ibintu bishobora gutuma wibasirwa n’iyo ndwara

Iby’ingenzi muri byo ni ikigero umuntu agezemo, igitsina n’akoko. Hari abaganga b’inzobere bavuze ko abarwayi ba gute barenga 50 ku ijana, baba bafite bene wabo bigeze kuyirwara. Alfred twigeze kuvuga, yaravuze ati “data na sogokuru bari barwaye iyo ndwara ya gute.” Nanone, iyo ndwara yibasira abagabo, cyane cyane abari hagati y’imyaka 40 na 50. Abagabo baba bafite ibyago byo kwandura iyo ndwara bikubye incuro eshatu cyangwa enye kurusha abagore. Abagore bakunze kuyirwara bamaze gucura.

Umubyibuho ukabije n’ibyokurya: Hari igitabo cyavuze kiti “muri iki gihe, iyo bavura indwara ya gute icyo bibandaho si ukubuza abarwayi ibiribwa bikungahaye kuri poroteyine. Ahubwo bavura ubumuga bw’umubiri butuma umuntu afatwa n’iyo ndwara, ni ukuvuga umubyibuho ukabije, indwara ituma umusemburo ugabanya isukari mu mubiri udakora neza, hamwe n’ibinure byinshi mu maraso.”​—⁠Encyclopedia of Human Nutrition.

Icyakora, hari abaganga batanga inama yo kugabanya ibyokurya bikungahaye kuri poroteyine, urugero nk’ibihumyo n’ubwoko bumwe na bumwe bw’amafi n’inyama. *

Ibyokunywa: Kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma ya aside itera indwara ya gute idasohoka mu mubiri, maze ikaba nyinshi.

Uburwayi: Dukurikije ibyavuzwe n’ibitaro bya Mayo byo muri Amerika, indwara ya gute ishobora guterwa n’ubundi burwayi, muri bwo hakaba harimo “umuvuduko ukabije w’amaraso hamwe n’izindi ndwara zidakira, urugero nka diyabete, ibinure byinshi na kolesiteroli nyinshi mu maraso hamwe n’indwara ituma imijyana y’amaraso iziba.” Nanone iyo ndwara ishobora guterwa “n’imvune cyangwa indwara ikaze kandi itunguranye. Uretse ibyo, ishobora guterwa n’uko umuntu yafashwe n’indwara imuheza mu buriri,” cyangwa indwara y’impyiko. Ino ry’igikumwe ni ryo ryibasirwa n’indwara ya gute bitewe n’uko amaraso ataritemberamo neza kandi rikaba rigira ubushyuhe buke. Ubusanzwe, ibyo bintu byombi ni byo bituma ya aside itera iyo ndwara iba nyinshi mu mubiri.

Imiti: Mu miti ishobora gutuma umuntu afatwa n’indwara ya gute, harimo igabanya amazi mu mubiri bakunze guha abantu bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, ibinini bya asipirine bidafite ubukana bwinshi, ibinini baha umuntu bateyeho indi nyama n’ibinini baha abarwayi ba kanseri.

Ibintu bitanu byagufasha kuyirinda

Kubera ko abantu bashobora gufatwa n’iyo ndwara bitewe n’uko babaho, ibitekerezo bikurikira bishobora gufasha abarwayi kudakomeza kwibasirwa na yo. *

1. Kubera ko indwara ya gute iterwa n’imikorere mibi y’umubiri, abayirwaye bagombye kwirinda umubyibuho ukabije, bagabanya ibyokurya bituma babyibuha. Nanone iyo umuntu afite ibiro bikabije kuba byinshi, bituma ingingo z’amagufwa ziremererwa.

2. Jya wirinda kurya ibyokurya bituma ibiro byawe bigabanuka mu buryo bwihuse, kuko bishobora gutuma ya aside yiyongera mu maraso.

3. Jya wirinda poroteyine nyinshi zikomoka ku matungo. Hari abatanga inama yo kutarenza garama 170 ku munsi z’inyama zitagira ibinure byinshi, harimo iz’ibiguruka n’amafi.

4. Niba unywa inzoga, ujye uyinywa mu rugero. Niba ujya ufatwa n’indwara ya gute, byaba byiza uretse inzoga burundu.

5. Jya unywa ibinyobwa byinshi bidasindisha. Ibyo bizafasha umubiri wawe gufungura ya aside kandi bitume isohoka mu mubiri. *

Izo ngamba zo kwirinda iyo ndwara tumaze kuvuga, zifitanye isano n’inama yo muri Bibiliya yo ‘kudakabya mu byo dukora,’ no kwirinda “kunywa inzoga nyinshi” (1 Timoteyo 3:​2, 8, 11). Twagombye kumenya ko Umuremyi wacu wuje urukundo azi ibyatubera byiza kurusha ibindi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Umuntu ashobora no kugira ibimenyetso nk’ibyo mu gihe utubuye dukungahaye kuri kalisiyumu twirundanyije mu ngingo, cyane cyane mu gahu korohereye gatwikiriye impera za buri gufwa. Icyakora nubwo ibyo bimenyetso bijya gusa n’iby’indwara ya gute, ubifite aba arwaye indwara yihariye ivurwa n’imiti yihariye.

^ par. 9 Hari ingingo yasohotse mu kinyamakuru ivuga ko “kugeza ubu, nta bimenyetso bigaragaza” ko kurya ibihumyo n’ibindi biribwa bikungahaye kuri poroteyine, urugero nk’ibishyimbo, inkori, amashaza, epinari na shufuleri “byaba bishyira umuntu mu kaga ko kwandura indwara ya gute.”​—⁠Australian Doctor.

^ par. 14 Iyi ngingo ntigamije gutanga inama mu birebana n’ubuvuzi. Buri murwayi yagombye gushaka umuganga umukurikirana ku giti cye. Nanone ntiyagombye kureka imiti imwe n’imwe bamwandikiye cyangwa ngo ahindure indyo yari asanganywe atabanje kubaza umuganga usanzwe umuvura.

^ par. 19 Izi nama zatanzwe n’ikigo gikora ubushakashatsi mu by’ubuvuzi cya Mayo cyo muri Amerika.

[Imbonerahamwe/​Ifoto yo ku ipaji ya 24]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

Urugingo rwabyimbye

Inyama iba hagati y’ingingo

[Ifoto]

Aside yirundanyije mu ngingo