Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Kwiga Bibiliya bifasha n’abatumva”

“Kwiga Bibiliya bifasha n’abatumva”

“Kwiga Bibiliya bifasha n’abatumva”

IYO nkuru yasohotse mu kinyamakuru kigenewe abatumva cyo muri Repubulika ya Tchèque. Umunyamakuru wayanditse witwa Zdeněk Straka yashimagije Abahamya ba Yehova bize ururimi rw’amarenga, kugira ngo bafashe abatumva.

Ni iki cyatumye Straka yandika iyo nkuru? Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2006 yagiye mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu mugi wa Prague, aho inyigisho zatangwaga zasemurwaga mu rurimi rw’amarenga, kugira ngo abantu bagera kuri 70 batumva bari bateranye bashobore gukurikirana iyo porogaramu. Buri mwaka, Abahamya ba Yehova bategura amakoraniro y’intara ku isi hose, kugira ngo bageze ku bateranye inyigisho zishingiye kuri Bibiliya kandi baterane inkunga. Abatumva na bo ntibibagiranye. Vuba aha, ku isi hose habaye amakoraniro nk’ayo agera kuri 96 mu rurimi rw’amarenga gusa, haba n’andi 95, aho abatumva basemurirwaga mu rurimi rw’amarenga.

Igihe iryo koraniro ry’intara ryaberaga mu mugi wa Prague, itorero ryo muri uwo mugi rikoresha ururimi rw’amarenga ryigishaga Bibiliya abantu batumva bagera kuri 30. Nk’uko inkuru ikurikira ibigaragaza, kwiga Bibiliya bigirira akamaro abayiga.

Markéta akora urugendo rw’ibirometero birenga 100 buri cyumweru, kugira ngo yigishe Bibiliya umugore utumva ukomoka muri Mongolie. Kubera ko ururimi rw’amarenga rwo muri Mongolie rutandukanye n’urwo muri Repubulika ya Tchèque, Markéta aba agomba gukora uko ashoboye kose kugira ngo uwo mugore asobanukirwe ibyo amwigisha. Icyakora imihati ya Markéta ntiyabaye imfabusa. Kubera ko uwo mugore Markéta yigisha Bibiliya yari atwite inda y’ubuheta, yari yaratekereje kuzayikuramo, ariko aza kwisubiraho. Markéta yaravuze ati “igihe namubazaga impamvu yatumye yisubiraho, yanciriye amarenga aransubiza ati ‘gukuramo inda Yehova ntabyemera.’ Nanejejwe no kubona ko yari asobanukiwe uko Imana ibona ubuzima.” *

Ku isi hose, abantu benshi batumva baragenda bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana binyuriye mu kwiga Ijambo ryayo. Uko bagenda barushaho kwegera Imana kandi bakarushaho kugira ibyishimo, ni na ko imibereho yabo irushaho kuba myiza.—Yesaya 48:17, 18.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bihereranye n’uko Bibiliya ibona ibyo gukuramo inda, reba igazeti ya Nimukanguke! yo muri Kamena 2009, ipaji ya 3-9, mu gifaransa.

[Amagasaduku ku ipaji 10 n’iya 11]

ESE WARI UBIZI?

● Abahamya ba Yehova basohora za DVD z’amarenga mu ndimi 43. Ushobora no gukura imfashanyigisho za Bibiliya zagenewe abatumva ku muyoboro wacu wa interineti wa www.isa4310.com.

● Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bashyizeho amatsinda 59 ahindura mu ndimi z’amarenga, kugira ngo haboneke inyandiko nyinshi zagenewe abatumva.

● Ku isi hose, hari amatorero y’Abahamya ba Yehova agera ku 1.200 akoresha ururimi rw’amarenga.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 10]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

www.isa4310.com