Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Si jye uzarota mbabwira nti “twese turi hano!”

Si jye uzarota mbabwira nti “twese turi hano!”

Si jye uzarota mbabwira nti “twese turi hano!”

Byavuzwe na Abigail Austin

Umunsi umwe ari muri Mata 1995, jye na bamwe mu bagize itorero ry’Abahamya ba Yehova bo mu gace dutuyemo, twiyemeje kujya gutembera mu giturage cyo mu Bwongereza. Icyo gihe nari mfite imyaka icyenda. Twagiye mu modoka zitandukanye, maze jye na mukuru wanjye Sarah, incuti yacu Deborah n’ababyeyi banjye tugenda mu modoka imwe. Mu gihe twarimo tugenda, imodoka yaje yihuta ita umuhanda maze iratugonga. Ni jye jyenyine warokotse.

NAGARUYE ubwenge nyuma y’ibyumweru bibiri ndi mu bitaro. Umutwe wari wamenaguritse kandi abaganga bari bawuhambiriye, kugira ngo amagufwa asubire mu mwanya wayo. Icyakora sinatinze koroherwa. Amaherezo, bene wacu bambwiye ibyabaye ariko sinabyemeye. Nakomeje kwibwira ko ababyeyi banjye na mukuru wanjye baje kunsura bagasanga nsinziriye ntitubonane. Ariko maze kugera mu rugo ni bwo nemeye ibyabaye. Icyo gihe numvise bindenze.

Ni iki cyamfashije guhangana n’ayo makuba?

Natojwe gukorera Yehova

Ni jye bucura mu bana batanu. Igihe twagiraga impanuka, Sarah yari afite imyaka 22, Shane afite 20, Jessica yari afite 17, naho Luke yari afite 15. Twari dufite ababyeyi beza kandi batwitagaho cyane. Data witwaga Steve yari umusaza mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ry’i West Yorkshire muri Shipley, kandi yakundwaga n’abantu bose bitewe n’uko buri gihe yategaga abandi amatwi kandi akabafasha. Mama witwaga Carol, na we abantu baramukundaga cyane kandi yitaga ku bantu bakuze bo mu itorero, nk’uko umwana yita ku babyeyi be. Yajyaga atumira abakiri bato, bityo akadufasha kubona incuti nziza. Abantu bose bazaga iwacu bisanga. Nanone, ababyeyi bacu bari baradutoje kugira neza no kwita ku baturanyi bacu.

Buri wa gatatu nimugoroba, twigiraga Bibiliya hamwe mu muryango. Hari igihe twambaraga nk’abantu bavugwa muri Bibiliya maze tugakina ibibavugwaho. Kuva tukiri bato, data na mama bari baradutoje gutegura amateraniro y’itorero no kugeza ku bantu ubutumwa bwo muri Bibiliya, tubasanze mu ngo zabo. Nubwo gutunga abana batanu bitari byoroshye, twamaranaga igihe n’ababyeyi bacu, bityo bakadufasha gukomera mu buryo bw’umwuka.

Igihe Sarah, Shane, na Jessica bari barangije kwiga babaye abapayiniya cyangwa ababwiriza b’igihe cyose, kandi n’incuti yacu Deborah ni ko yabigenje. Jye na Sarah twari incuti ma­gara. Na we yari nka mama, kandi mu biruhuko buri gihe twabaga turi kumwe dufasha abandi kwiga Bibiliya. Ibihe nk’ibyo byaranshimishaga. Nabonaga ukuntu abapayiniya bose baba bishimye kandi nanjye nishimiraga kuba hamwe na bo. Nari mfite intego y’uko nindangiza ­kwiga nzaba umupayiniya maze nkifatanya na Sarah.

Mu biruhuko, umuryango wacu wakundaga kumarana igihe na bamwe mu bari bagize itorero ryacu. Twese twarakundanaga, yaba abato cyangwa abakuze. Icyakora, icyo gihe sinari nzi ko izo ncuti zari kuzamfasha kandi zikamumpuriza mu makuba nari hafi guhura na yo.

Nyuma y’impanuka

Maze kuva mu bitaro, nasubiye iwacu. Shane na Jessica barakoraga cyane kugira ngo bashake ibidutunga kandi batwiteho, dore ko bakoraga igihe gito bakanifatanya mu murimo w’igihe igihe cyose.

Abenshi mu Bahamya bo mu itorero ryacu na bo baradufashije. Badukoreye ibintu byinshi. Baradutekeraga, bakadukorera isuku, bakaduhahira, bakanatumesera kugeza igihe twashoboreye kubyikorera, kandi ibyo byaradushimishije cyane. Abahamya bo hirya no hino batwoherereje impano zitabarika n’udukarita two kudutera inkunga, ibyo bikaba bigaragaza ukuntu abagize umuteguro wa Yehova bakundana cyane.

Hashize hafi umwaka, basaza banjye na mukuru wanjye babonye ko nkwiriye kugira umuryango uhamye mbarizwamo. Kubera ko imwe mu miryango yo mu itorero yari yaratumenyesheje ko yiteguye kubidufashamo, abagize umuryango wanjye baricaye basuzuma icyo data na mama banyifurizaga cyari gutuma mbaho neza kandi kigatuma nkura nkunda Imana. Hari umuryango wari wihariye. Umusaza w’itorero witwa Billy n’umugore we Dawn bari bafitanye ubucuti bwihariye n’umuryango wacu, kandi bari bafite umwana w’umukobwa w’imyaka itanu witwaga Lois. Banyakiriye mu muryango wabo kandi kuva icyo gihe banyitagaho nk’umwana wabo babigiranye urukundo. Nubwo ababyeyi ba Lois batureraga twembi, ntiyigeze angirira ishyari, kandi na n’ubu dufitanye ubucuti nk’ubw’abantu bava inda imwe.

Uko nihanganiye ibyambayeho

Mu mizo ya mbere nibazaga impamvu ibyo byabaye ku muryango wanjye, cyane cyane ko ibyo ababyeyi banjye hamwe na Sarah na Deborah bari bagiyemo, byagaragazaga ko bakundaga Yehova kandi bagakunda n’abandi bantu. Ariko naje kwibuka inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Yobu, wakomeje kwizera Imana nubwo yapfushije abana be (Yobu 1:⁠19, 22). Naratekereje nti “Satani ni we wazanye imibabaro n’urupfu, kandi yashimishwa no kubona iyo mibabaro itubuza gukorera Imana” (Intangiriro 3:​1-6; Ibyahishuwe 12:​9). Nanone, nibutse ko Yehova yadukunze akaduha ibyiringiro bihebuje by’umuzuko (Yohana 5:​28, 29). Icyo gihe tuzongera tubone abagize umuryango wacu na Deborah muri paradizo ku isi. Koko rero, urukundo nkunda Yehova rwariyongereye.

Iyo mpuye n’abantu bahuye n’ingorane numva bimbabaje cyane iyo batazi isezerano rihebuje rya Bibiliya ry’umuzuko. Ibyo bituma numva nshatse kubabwira ibyiringiro dufite, kubera ko nemera ntashidikanya ko kuba twaravuye muri ibyo bihe bibi, twabifashijwemo na Yehova n’abagaragu be. Nanone twari dusobanukiwe ko hari ibyiringiro.

Birashoboka ko ibyatubayeho byafashije abantu mu bundi buryo, bigatuma ababyeyi bamwe bibaza bati “ese twahaye abana bacu urufatiro rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, ku buryo turamutse duhuye n’ingorane, bakomeza gukorera Yehova tutari kumwe?”

Nagerageje gukomeza kubaho nk’uko nari kubaho iyo data na mama baba bakiriho. Nzi neza ko bari kunsaba gufasha abandi mbigiranye umwete nk’uko na bo babigenzaga. Ndangije ishuri nabaye umupayiniya, kandi Lois na we ubu ni umupayiniya. Ubu basaza banjye na mukuru wanjye barashatse, kandi bose bakorera Yehova bishimye mu matorero yabo.

Ntegerezanyije amatsiko kuzabona isi nshya yasezeranyijwe n’Imana hamwe n’umuzuko. Ubwo ni bwo hatazongera kubaho agahinda n’urupfu (Ibyahishuwe 21:3, 4). Kumenya ko hari igihe tuzongera kubonana, bimfasha kwihangana. Si jye uzarota mpobera data, mama, Sarah na Deborah maze nkababwira nti “twese turi hano!”

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Abigail (uwa kabiri uhereye ibumoso), ari kumwe n’umuryango wamwakiriye, muri iki gihe