Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Guhindurira umuntu irindi tama bisobanura iki?

Guhindurira umuntu irindi tama bisobanura iki?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Guhindurira umuntu irindi tama bisobanura iki?

HARI ikiganiro kizwi cyane Yesu yatanze bakunze kwita Ikibwiriza cyo ku Musozi, maze aravuga ati “ntukarwanye umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi.”​—Matayo 5:39.

Ni iki Yesu yashakaga kuvuga? Ese yateraga Abakristo inkunga yo kutajya birwanaho? Ese Abakristo bagomba guhohoterwa bagaceceka, ntibitabaze amategeko?

Icyo Yesu yashakaga kuvuga

Kugira ngo dusobanukirwe icyo Yesu yashakaga kuvuga, tugomba gusuzuma imirongo ikikije ayo magambo, tukareba n’abo yabwiraga. Igihe Yesu yatangaga iyo nama, yabanje kuvuga amagambo yo mu Byanditswe Byera, abari bamuteze amatwi bari basanzwe bazi. Yaravuze ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ijisho rihorerwe irindi n’iryinyo rihorerwe irindi.’ ”​—Matayo 5:38.

Ayo magambo Yesu yavugaga, aboneka mu Kuva 21:24 no mu Balewi 24:20. Birashishikaje kuba igihano cy’uko ‘ijisho rihorerwa irindi’ kivugwa muri iyo mirongo, cyaragombaga gutangwa ari uko uwakoze icyaha amaze kuburanira imbere y’abatambyi n’abacamanza. Ibyo babikoraga bamaze gusuzuma imimerere yagikozemo, bakareba niba yanagikoze ku bushake.​—Gutegeka kwa Kabiri 19:15-21.

Ariko kandi, Abayahudi baje kugoreka iryo tegeko. Intiti mu bya Bibiliya yo mu kinyejana cya 19 yitwa Adam Clarke, yaravuze iti “birashoboka ko Abayahudi bitwaje iryo tegeko [ijisho rihorerwe irindi, n’iryinyo rihorerwe irindi] kugira ngo barigire urwitwazo rwo kugira inzika no kwihorera. Akenshi abantu barihoreraga bakarenza urugero, ku buryo umuntu yituraga undi ibirenze ibyo yabaga yamukoreye.” Nyamara, Ibyanditswe ntibyemeraga ibyo bikorwa byo kwihorera abantu bakoraga.

Inyigisho ya Yesu irebana no ‘guhindurira [umuntu] irindi’ tama, iboneka muri cya Kibwiriza cyo ku Musozi, ihuje neza n’icyo Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yari agamije. Yesu ntiyashakaga kuvuga ko iyo abigishwa be bakubitwa urushyi, bagombaga guhindukira kugira ngo babakubite urundi ku rindi tama. Nk’uko bikunze kugenda muri iki gihe, gukubita umuntu urushyi mu bihe bya Bibiliya ntibyari uburyo bwo ku­rwana, ahubwo umuntu wabikoraga yabaga agamije kwiyenza kuri mugenzi we kugira ngo barwane.

Ubwo rero, Yesu yashakaga kuvuga ko mu gihe hari umuntu ugerageje gushotora mugenzi we kugira ngo barwane, amukubita urushyi cyangwa amubwira amagambo amusesereza, uwakubiswe urwo rushyi yagombaga kwirinda kwihorera. Aho kubigenza atyo, yagombaga kwirinda imyitwarire yari gutuma buri wese muri bo akomeza kwihorera.​—Abaroma 12:17.

Ayo magambo ya Yesu yasaga cyane n’ay’Umwami Salomo yavuze, agira ati “ntukavuge uti ‘nzamukorera nk’ibyo yankoreye. Nzitura buri wese ibihwanye n’ibyo yakoze’ ” (Imigani 24:29). Umwigishwa wa Yesu yagombye guhindurira abandi irindi tama, mu buryo bw’uko atagomba kubemerera ko basa n’aho bamuhatira guhangana na bo.​—Abagalatiya 5:26.

Bite se ku bihereranye no kwirwanaho?

Kuba Umukristo agomba guhindurira umuntu umukubise urushyi irindi tama, ntibisobanura ko atagombye kwirwanaho mu gihe hari abantu bashaka kumuhohotera. Yesu ntiyashakaga kuvuga ko tutagombye kwirwanaho, ahubwo yashakaga kuvuga ko twagombye kwirinda gukubita umuntu tubigambiriye, kandi ko tutagombye kwemerera umuntu kuturakaza ku buryo bituma twihorera. Nubwo mu gihe bishoboka byaba byiza duhunze umuntu ushaka ko turwana, birakwiriye ko dufata ingamba zo kwirwanaho, kandi tukitabaza abapolisi mu gihe duhohotewe.

Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bakurikizaga iryo hame igihe baharaniraga uburenganzira bahabwaga n’amategeko. Urugero, intumwa Pawulo yifashishije amategeko yariho mu gihe cye, kugira ngo aharanire uburenganzira Abigishwa ba Yesu bari bafite bwo gusohoza inshingano yabahaye yo kubwiriza (Matayo 28:19, 20). Igihe Pawulo na mugenzi we w’umumisiyonari Silasi barimo babwiriza mu mugi wa Filipi, abategetsi barabafashe, maze babashinja ko bishe itegeko.

Bombi bakubitiwe mu ruhame, kandi bashyirwa mu nzu y’imbohe batanaburanye. Igihe Pawulo yari abonye uburyo, yaburanye yifashishije uburenganzira yahabwaga no kuba yari afite ubwenegihugu bw’Abaroma. Abategetsi bakimara kumenya ko ari Umuroma, batinye ko ibyo byari kubakoraho maze binginga Pawulo na Silasi kugira ngo bagende batabateje ibibazo. Ku bw’ibyo, igihe Pawulo yaharaniraga ko “umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko,” yaduhaye urugero tugomba gukurikiza.​—Ibyakozwe 16:19-24, 35-40; Abafilipi 1:⁠7.

Kimwe na Pawulo, byagiye biba ngombwa ko Abahamya ba Yehova bajya mu nkiko kugira ngo baharanire uburenganzira bafite bwo gukomeza gukorera Imana. Ibyo kandi babikoze no mu bihugu ubusanzwe byihandagaza bivuga ko biha uburenganzira abaturage babyo bwo kujya mu madini bashatse. Nanone, mu gihe Abahamya ba Yehova bahohotewe cyangwa se hari umuntu ushaka guhungabanya umutekano wabo, ntibaba bitezweho ko bagomba kumuhindurira irindi tama, ngo bemere ko abagirira nabi nta kwirwanaho. Bitabaza amategeko kugira ngo abarenganure.

Ku bw’ibyo, kubera ko Abahamya ari Abakristo, bakora uko bashoboye kugira ngo bitabaze amategeko nubwo bazi ko akenshi ibyo bitagira icyo bigeraho. Ariko kandi, kimwe na Yesu bashyira ibyo bibazo mu maboko ya Yehova, bizeye ko azagira icyo abikoraho kubera ko azi neza aho ukuri kuri, kandi ko ibyo azakora bizaba bihuje n’ubutabera bwe bukiranuka (Matayo 26:51-53; Yuda 9). Abakristo b’ukuri bazi neza ko guhora ari ukwa Yehova.​—Abaroma 12:17-19.

ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?

● Ni ibihe bintu Abakristo bagombye kwirinda?​—Abaroma 12:17.

● Ese Bibiliya ntiyemera ko umuntu yakwitabaza amategeko kugira ngo amurenganure?​—Abafilipi 1:7.

● Ni ikihe cyizere Yesu yari afitiye Se?​—Matayo 26:51-53.