Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese abagore bagombye kwigisha mu itorero?

Ese abagore bagombye kwigisha mu itorero?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ese abagore bagombye kwigisha mu itorero?

HARI umugore w’Umugatolika wanditse mu kinyamakuru agira ati “ntangazwa n’uko nta gihinduka ku birebana no guha abagore inshingano, kandi ibyo birandakaza” (USA Today). Abantu benshi bemeranya n’ibyo uwo mugore yavuze. N’ubundi kandi, andi madini yemerera abagore kuba abayobozi, abapasiteri, abasenyeri na ba rabi.

Amadini yose, yaba abuza abagore kwigishiriza mu itorero cyangwa abibemerera, avuga ko ashingira ku Byanditswe. Ariko kandi, Bibiliya nta ruhande na rumwe ishyigikira. Ibyo bishoboka bite? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka tubanze dusuzume uko Bibiliya ikoresha ijambo di·aʹko·nos, akenshi rikoreshwa ryerekeza ku muntu ufite inshingano mu itorero.

Mu kinyejana cya mbere

Ni iki ijambo di·aʹko·nos risobanura? Abenshi bashobora guhita bumva ko risobanura umuyobozi w’idini, yaba umugabo cyangwa umugore, uyobora amateraniro y’itorero. Ariko kandi, Bibiliya ikoresha iryo jambo mu buryo bwagutse kurushaho. Reka dufate urugero rw’Umukristokazi witwaga Foyibe, intumwa Pawulo yavuze ko ari “mushiki wacu, ukorera umurimo [di·aʹko·nos] mu itorero ry’i Kenkireya.”​—Abaroma 16:1.

Ese urumva Foyibe yarahagararaga imbere y’abagize itorero ry’i Kenkireya, akayobora amateraniro? Ni uwuhe murimo mu by’ukuri Foyibe yakoraga? Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi, yavuze ko hari abagore ‘bamutabaye mu kogeza inkuru nziza.’​—Abafilipi 4:2, 3, Bibiliya Ntagatifu.

Uburyo bw’ibanze Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoreshaga bamamaza ubutumwa bwiza, ni ‘ukwigishiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu’ (Ibyakozwe 20:20). Ubwo rero, abantu bose babwirizaga, babaga bakora “umurimo.” Muri bo harimo abagore nka Purisikila. We n’umugabo we ‘basobanuriye inzira y’Imana,’ umuntu watinyaga Imana wari utarabatizwa ngo abe Umukristo, “kugira ngo ayimenye neza kurushaho” (Ibyakozwe 18:25, 26). Kimwe na Foyibe, Purisikila yari umubwiriza urangwa n’ishyaka, nk’uko byari bimeze ku bagore benshi.

Ni inshingano yiyubashye

Ese umurimo wo kubwiriza mu ruhame wari umurimo usuzuguritse, udafite agaciro ku buryo wagombaga guhabwa abagore, naho abagabo bagakora umurimo w’ingenzi wo guhagararira itorero? Ibyo si ko bimeze kubera impamvu ebyiri. Iya mbere, ni uko Bibiliya igaragaza neza ko Abakristo bose, harimo n’abagabo bari bafite inshingano zikomeye, bagombaga gukora umurimo wo kubwiriza (Luka 9:1, 2). Icya kabiri, ni uko haba mu gihe cyashize ndetse no muri iki gihe, umurimo wo kubwiriza ari bwo buryo bw’ibanze abagabo n’abagore b’Abakristo bagaragarizamo ko bumvira itegeko rya Yesu ryo ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose [no] kubigisha.’​—Matayo 28:19, 20.

Hari indi nshingano y’ingenzi cyane Abakristokazi bamwe na bamwe bafite mu itorero. Pawulo yaranditse ati ‘abakecuru na bo bigishe ibyiza, kugira ngo bafashe abagore bakiri bato kugarura agatima bakunde abagabo babo n’abana babo’ (Tito 2:3, 4). Ku bw’ibyo, abagore bakuze bamaze igihe ari Abakristo, bafite inshingano ikomeye yo gufasha abagore bakiri bato kandi bataraba inararibonye, kugira ngo na bo bakure. Iyo na yo ni inshingano yiyubashye kandi iremereye.

Kwigisha mu itorero

Icyakora, nta hantu na hamwe muri Bibiliya hagaragaza ko abagore bagomba kwigishiriza mu itorero. Ahubwo intumwa Pawulo yabahaye amabwiriza yo ‘gucecekera mu materaniro.’ Kubera iki? Yanditse avuga ko imwe mu mpamvu y’ibyo, ari ukugira ngo ibintu bikorwe neza “uko bikwiriye, no muri gahunda” (1 Abakorinto 14:34, 40, Bibiliya Yera). Kugira ngo itorero rikore neza, Imana yahaye itsinda rimwe gusa ry’abantu, inshingano yo kwigisha. Icyakora, ibyo ntibishatse kuvuga ko umuntu ahabwa inshingano y’ubugenzuzi mu itorero bitewe n’uko gusa ari umugabo; ayihabwa bitewe n’uko yujuje ibisabwa. *​—1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:⁠5-9.

Ese inshingano Imana yahaye abagore irasuzuguritse? Oya rwose. Wibuke ko Yehova Imana yabahaye inshingano ikomeye yo kwamamaza ubutumwa bwiza (Zaburi 68:11). Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe, baba abagabo cyangwa abagore, bafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kwihana kugira ngo bakizwe (Ibyakozwe 2:21; 2 Petero 3:9). Ubwo rero, iyo si inshingano yoroshye!

Iyo gahunda yo guha abagabo n’abagore inshingano zitandukanye, yimakaza amahoro kandi igatuma bubahana. Reka dufate urugero: amaso n’amatwi y’umuntu wambuka umuhanda biruzuzanya kugira ngo bimufashe kwambuka umuhanda urimo imodoka nyinshi. Uko ni na ko iyo abagabo n’abagore basohoza ibyo Imana ishaka buri wese ari mu mwanya yahawe, Imana iha imigisha itorero maze rikagira amahoro.​—1 Abakorinto 14:33; Abafilipi 4:9. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Nanone, uzirikane ko ubutware umugabo afite mu itorero bufite aho bugarukira. Agandukira Kristo kandi agomba gukurikiza amahame yo muri Bibiliya (1 Abakorinto 11:3). Abantu bafite inshingano mu itorero bagomba nanone ‘kugandukirana,’ bakicisha bugufi kandi bagafatanya n’abandi.​—Abefeso 5:21.

^ par. 15 Iyo Abakristokazi bubashye umwanya Imana yahaye abagabo mu itorero, babera urugero rwiza abamarayika bo mu ijuru.​—1 Abakorinto 11:10.

ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?

● Abagore bo mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, bigishaga bate?​—Ibyakozwe 18:26.

● Ni ba nde bafite inshingano y’ubugenzuzi mu itorero?​—1 Timoteyo 3:1, 2.

● Imana ibona ite umurimo ukorwa n’Abakristokazi bo muri iki gihe?​—Zaburi 68:11.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 23]

“Yehova ubwe yaravuze, abagore bamamaza ubutumwa bwiza baba umutwe munini w’ingabo.”​—ZABURI 68:11