Uko warwanya ibitekerezo biguca intege
Uko warwanya ibitekerezo biguca intege
WUMVA umeze ute iyo ibintu bitagenze uko wabyifuzaga? Abahanga benshi bavuga ko uko umuntu asubiza icyo kibazo, bigaragaza niba arangwa n’ikizere cyangwa niba atari ko bimeze. Twese duhura n’ibibazo, ariko hari abahura n’ibikomeye kurusha abandi. None se kuki hari abahura n’ibibazo byoroshye bakananirwa kubyihanganira, mu gihe abandi bo bahura n’ibibazo bikomeye ntibibace intege?
Reka tuvuge ko ugiye gushaka akazi. Ukoze ikizami uratsindwa, barakakwima. Wakumva umeze ute? Ushobora kumva ko ari wowe ufite ikibazo maze ugatekereza ko nta waha akazi umuntu umuze nkawe. Nanone ushobora kumva ko kuba utabonye ako kazi bigaragaza ko nta kintu na kimwe ushoboye. Gutekereza gutyo bigaragaza ko utarangwa n’ikizere.
Uko warwanya ibitekerezo bibi
Wakora iki ngo urwanye ibitekerezo biguca intege? Icya mbere ni ukumenya ko ufite ibyo bitekerezo. Ikindi ugomba gukora ni ukubirwanya. Reka tugaruke kuri cya kibazo cy’uko wabuze akazi. Tekereza impamvu zishobora kuba zaratumye batakaguha. Ese koko byatewe n’uko nta waha akazi umuntu umeze nkawe? Cyangwa byatewe n’uko hari ibintu uwagatangaga yashakaga, ariko ukaba utari ubyujuje?
Kugira ngo umenye niba koko ufite ibitekerezo bidakwiriye, gereranya ibitekerezo ufite n’impamvu nyakuri yatumye utabona akazi. Ese kuba utabonye akazi bisobanura ko nta kindi kiza wakora? Ese nta bindi bintu byiza ujya ukora, urugero nk’ibyo ukorera umuryango wawe, inshuti zawe cyangwa itorero? Mu gihe ugiye gukora ikintu, ntugatekereze ko biri bugende nabi. Ubundi se uretse ibintu wishyiramo, ni iki kikubwira ko utazigera ubona akazi? Hari ikindi kintu cyagufasha kurwanya ibitekerezo bibi.
Jya wumva ko ushobora kugera ku byiza
Mu myaka ya vuba aha, abashakashatsi basobanuye icyo kurangwa n’ikizere ari cyo, ariko babisobanura mu buryo butuzuye. Basobanuye ko kurangwa n’ikizere ari ukumva ko uzagera ku byo wifuza. Nk’uko tuzabibona mu ngingo ikurikira, kurangwa n’ikizere birenze ibyo. Ariko nanone ibyo bavuze, bidufasha kumva ko natwe dushobora gukora ibyiza.
Kugira ngo wumve ko hari icyo ushoboye, wagombye kwishyiriraho intego zoroheje. Iyo uzigezeho, uhita wumva ko n’ibindi bintu bikomeye uzabigeraho. Niba wumva ko nta ntego n’imwe wishyiriyeho ngo uyigereho, tekereza ku ntego zawe. Ese ubundi hari intego wumva ufite? Hari igihe duhugira mu bintu byinshi, ku buryo tubura akanya ko gutekereza ku bintu by’ingenzi mu buzima bwacu. Bibiliya idufasha kumenya ko hari ibintu tugomba gushyira mu mwanya wa mbere. Iravuga iti: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’—Abafilipi 1:10.
Iyo tumaze kumenya ibintu by’ingenzi, biratworohera kwishyiriraho intego zijyanye no gukorera Imana, kwita ku muryango no kwita ku buzima bwacu. Ariko byaba byiza twirinze kwishyiriraho intego nyinshi icyarimwe, kandi tukishyiriraho intego dushobora kugeraho. Iyo twishyiriyeho intego igoye, kuyigeraho bishobora kutunanira maze tugacika intege. Niba hari intego y’igihe kirekire wifuza kugeraho, byaba byiza uteganyije uko uzayigeraho buhoro buhoro.
Hari abantu bajya bavuga ngo: “Gushaka ni ko gushobora.” Kandi koko ibyo bavuga ni ukuri. Mu gihe tumaze kumenya intego dufite, tugomba kwiyemeza kuzigeraho. Nanone iyo dutekereje icyo izo ntego zizatumarira, bituma turushaho kwiyemeza kuzigeraho. Birumvikana ko hari igihe tuzahura n’ibintu bishobora kutubuza kugera ku ntego zacu. Ariko ibyo ntibigomba kuduca intege.
Nanone tugomba gutekereza icyo twakora ngo tugere ku ntego zacu. Umwanditsi witwa C.R. Snyder wakoze ubushakashatsi ku byiza byo kurangwa n’ikizere, avuga ko tugomba gutekereza ku buryo bwinshi bwadufasha kugera ku ntego yacu. Icyo gihe iyo bumwe bwanze, dushobora gukoresha ubundi.
Snyder anatanga inama ivuga ko hari igihe twahindura intego twari dufite. Iyo tunaniwe kugera ku ntego twari dufite maze bigakomeza kuduhangayikisha, nta kindi bitumarira uretse kuduca intege. Ariko iyo turetse intego tukayisimbuza indi, bituma tudacika intege.
Hari umuntu uvugwa muri Bibiliya na we wahinduye intego yafi afite. Umwami Dawidi yifuzaga cyane kubakira Yehova Imana urusengero. Ariko Imana yabwiye Umwami Dawidi ko umwana we Salomo ari we wari kuzarwubaka. Dawidi yarababaye, ariko ntiyihambiriye ngo avuge ko ari we ugomba kurwubaka byanze bikunze, ahubwo yashakishije amafaranga n’ibikoresho umwana we Salomo yari kuzakoresha yubaka urwo rusengero.—1 Abami 8:17-19; 1 Ibyo ku Ngoma 29:3-7.
Hari igihe twitoza kuba abantu barangwa n’ikizere tukabigeraho, ariko kwiringira iby’igihe kizaza bikatunanira. Biterwa n’iki? Biterwa n’uko muri iyi si hari ibibazo byinshi, abantu babona ko bitazigera bikemuka. None se ni hehe twakura ibyiringiro, nubwo ku isi hari ibibazo by’ubukene, intambara, akarengane, uburwayi n’urupfu?
[Ifoto]
Ese kuba bakwimye akazi, bisobanura ko utazigera ukabona?
[Ifoto]
Umwami Dawidi yahinduye intego yari afite