Ubuzima
Menya icyagufasha kugira ubuzima bwiza cyangwa icyagufasha kwihanganira uburwayi bukomeye. Gushyira mu bikorwa inama Bibiliya itanga bishobora kugufasha kumva umeze neza uko ibibazo ufite byaba bimeze kose.
Ingorane
Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi?—Igice cya 1
Abana bane basobanura icyabafashije guhangana n’ibibazo by’ubuzima no gukomeza kurangwa n’icyizere.
Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi?—Igice cya 2
Soma inkuru z’abahanganye n’ibibazo bikomeye by’uburwayi ariko bagakomeza kurangwa n’icyizere.
Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi? (Igice cya 3)
Soma inkuru y’ingimbi n’abangavu yagufasha kwihangana.
Nakwitwara nte ngeze mu gihe cy’amabyiruka?
Menya icyo wakora kugira ngo uhangane n’iryo hinduka.
Uko wahangana n’ihinduka riba mu mubiri wawe
Uru rupapuro rw’imyitozo rwagufasha guhangana n’ihinduka riba mu mubiri wawe mu gihe cy’amabyiruka.
Ibintu byakwangiza ubuzima
Nakwirinda nte umunaniro ukabije?
Ni iki kibitera? Ese uhorana umunaniro? Niba ari uko bimeze se wakora iki?
Ese kunywa inzoga ni bibi?
Menya icyo wakora ngo wirinde guhanwa n’amategeko, kuvugwa nabi, gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gupfa no kubatwa n’inzoga.
Kunywa inzoga ubibona ute?
Uyu mwitozo uzagufasha kumenya icyo wakora hagize abaguhatira kunywa inzoga.
Tekereza mbere yo kunywa inzoga
Iyo abantu benshi banyoye inzoga bashobora kuvuga cyangwa gukora ibintu bakicuza nyuma yaho. Wakora iki ngo wirinde akaga ko kunywa inzoga nyinshi?
Ntukemere ko bagushuka ngo unywe itabi
Hari abantu benshi bakunda kunywa itabi ariko hari n’abandi bashaka kurireka. Kubera iki? Ese kunywa itabi ni bibi?
Ni iki ukwiriye kumenya ku birebana no kunywa itabi risanzwe n’itabi basharija?
Ibyo bagenzi bawe cyangwa ibyamamare bakora banywa itabi bigira ingaruka zirenze ibyo bita kwishimisha. Menya ibibazo itabi rishobora kuguteza n’uko wabyirinda.
Ubuzima
Uko wagira ubuzima bwiza
Ese kurya neza no kubona umwanya wo gukora siporo birakugora? Muri iyi videwo urabona uko wabigenza kugira ngo ugire ubuzima bwiza.
Nakora iki ngo nsinzire bihagije?
Reba ibintu birindwi bishobora kugufasha gusinzira neza.
Nakora iki ngo nshishikarire gukora siporo?
Uretse kuba siporo ituma umuntu agira ubuzima bwaza, haba hari ikiza cyo kuyikora buri gihe?
Nakora iki ngo ndye indyo yuzuye?
Kuva ukiri muto uba ugomba kurya indyo yuzuye kugira ngo uzakure neza.
Nakora iki ngo ngabanye ibiro?
Niba wifuza kugabanya ibiro, ntugahangayikishwe birenze urugero n’ibyo urya, ahubwo uge witoza kurya ibyokurya by’ingirakamaro.
Jya ugira isuku
Kugira isuku no kugira gahunda bigufitiye akamaro wowe n’abagukikije. Bishobora gutuma ugira ubuzima bwiza kandi bikakurinda guhangayika.