Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Imbuga nkoranyambaga zingiraho izihe ngaruka?

Imbuga nkoranyambaga zingiraho izihe ngaruka?

 Ese ababyeyi bawe bakwemerera gukoresha imbuga nkoranyambaga? Niba babikwemerera, iyi ngingo iragufasha mu bice bitatu bigize ubuzima bwawe.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Imbuga nkoranyambaga zigira izihe ngaruka ku gihe cyanjye?

 Gukoresha imbuga nkoranyambaga bimeze nko kugendera ku ifarashi ifite imbaraga nyinshi. Iyo bimeze bityo irakuyobora cyangwa ukayiyobora.

 “Hari igihe njya ku mbuga nkoranyambaga nibwira ko ndi bumare iminota mike, ngashiduka mazeho amasaha! Imbuga nkoranyambaga zishobora kukubata kandi zikagutesha igihe.”—Joanna

 Ese wari ubizi? Imbuga nkoranyambaga zibata abantu, kubera ko abazikora ari yo ntego baba bafite. Baba basobanukiwe ko uko urubuga rwa interineti rukundwa n’abantu benshi ari na ko barumaraho igihe kirekire. Ibyo bituma abarwamamazaho baba benshi kandi bakishyura amafaranga menshi.

 Ibaze uti: ‘Ese incuro nyinshi nkunda gutakaza igihe nkoresha imbuga nkoranyambaga? Ese icyo gihe sinagikoresha nkora ibindi bintu bimfitiye akamaro?’

 Icyo wakora. Jya wishyiriraho igihe ntarengwa ugomba kumara ku mbuga nkoranyambaga, kandi ucyubahirize.

Jya ugena igihe ntarengwa ugomba kumara ku mbuga nkoranyambaga

 “Muri telefone yanjye nashyizemo igihe ntarengwa porogaramu runaka nkoresha zizajya zihita zifunga. Nyuma y’igihe, nkurikiza izo ngamba nari narishyiriyeho, byatumye mbasha gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bushyize mu gaciro, aho kuzitakazaho igihe kirekire.”—Tina

 Ihame rya Bibiliya: ‘[Mwicungurire] igihe gikwiriye.’—Abefeso 5:16.

 Imbuga nkoranyambaga zigira izihe ngaruka ku gihe nsinzira?

 Impuguke nyinshi zemeza ko ingimbi n’abangavu bagombye gusinzira byibura amasaha umunani mu ijoro. Ariko abenshi ntibayagezaho. Akenshi biterwa n’uko baba bari gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe bagombye kuba baryamye.

 “Iyo ngiye kuryama mfata telefone ngira ngo ndebe niba nta butumwa abantu banyoherereje, gusa akenshi nshiduka maze amasaha menshi nirebera amafoto abandi bashyize ku mbuga nkoranyambaga. Iyo ni ingeso mbi nifuza gucikaho.”—Maria

 Ese wari ubizi? Iyo umuntu ataruhuka neza bihagije bishobora gutuma ahangayika kandi akiheba. Umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze y’abantu, Porofeseri Jean Twenge, yavuze ko imwe mu mpamvu ikomeye ituma abantu bumva batamerewe neza kandi bakabaho batishimye ari uko baba badasinzira bihagije. Yongeyeho ati: ‘“Kumara igihe,” udasinzira neza bishobora kugutera “ibibazo bikomeye byo mu mutwe.”’ a

 Ibaze uti: ‘Buri joro nsinzira amasaha angahe?’ ‘Ese igihe nagombye kuba nduhuka nkimara nkoresha telefone?’

 Icyo wakora. Jya ushyira kure ibikoresho bya elegitoronike mu gihe ugiye kuryama. Mbere yo kuryama, jya umara amasaha abiri udakoresha ibikoresho bya elegitoronike. Niba ukeneye inzogera yo kugukangura, jya uyishyira mu kindi gikoresho kitari telefoni cyangwa tabuleti.

Jya uhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga mbere yo kujya kuryama

 “Hari igihe ntinda kuryama nkoresha ibikoresho bya elegitoronike, rwose icyo ni ikibazo mpanganye na cyo. Nifuza kuba umuntu mukuru, uzi kwifatira imyanzuro. Nkeneye kujya ndyama kare kugira ngo ku munsi ukurikiyeho mbyuke mfite imbaraga zo gukora akazi neza.”—Jeremy.

 Ihame rya Bibiliya: “Mumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.”—Abafilipi 1:10.

 Imbuga nkoranyambaga zigira izihe ngaruka ku byiyumvo byanjye?

 Mu bushakashatsi bwakozwe, hafi kimwe cya kabiri cy’abakobwa bo mu mashuri yisumbuye babajijwe, bavuze ko bakunda kumva “bababaye cyangwa nta cyo bamaze.” Ibyo ahanini biterwa n’imbuga nkoranyambaga. Dr. Leonard Sax yaravuze ati: “Uko umara igihe ku mbuga nkoranyambaga bituma wigereranya n’abandi, ukumva ubabaye kandi wihebye.” b

 “Ni ibisanzwe ko abakiri bato bigereranya n’abandi, ariko rero imbuga nkoranyambaga zituma birushaho kwiyongera. Ushobora kureba amafoto abandi bashyize ku mbuga nkoranyambaga maze ugatangira kwigereranya nabo. Ukumva wowe hari ibintu wahombye.”—Phoebe.

 Ese wari ubizi? Nubwo imbuga nkoranyambaga zishobora kugufasha gukomeza kuganira n’incuti zawe, ibiganiro ugirana n’incuti imbonankubone byo nta cyo wabinganya. Dr. Nicholas Kardaras yaranditse ati: “Ibiganiro tugirana n’abandi ku bikoresho bya elegitoronike nta bwo bidushimisha nk’ibyo tugirana na bo turi kumwe imbonankubone. Ntibiba bihagije ngo twishimire ubucuti dufitanye n’abo bantu.” c

 Ibaze uti: “Ese iyo mbonye ibintu incuti zanjye zashyize kuri interineti numva ngize irungu? Ese iyo nigereranyije nabo, numva ubuzima bwanjye budashimishije? Ese numva mbabaye iyo ibyo nashyize ku mbuga nkoranyambaga bitakunzwe cyangwa ngo birebwe n’abantu benshi?”

 Icyo wakora. Gerageza gufata akaruhuko ko gukoresha imbuga nkoranyambaga, byibura umare iminsi mike, icyumweru cyangwa ukwezi utazikoresha. Ongera igihe wamaranaga n’incuti zawe, uzihamagare cyangwa muhure amaso ku maso. Uzibonera ko icyo gihe muzaba muri kumwe, bizatuma wumva wishimye kandi guhangayika bikagabanuka.

Ese ushobora kongera igihe umara uri kumwe imbonankubone n’incuti zawe?

 “Naje gusanga ko iyo nkoresha imbuga nkoranyambaga, bituma nibanda ku byo abandi bakora. Nyuma yaho nasibye imbuga nakoreshaga, maze numva meze nk’utuye umutwaro wari undemereye. Kandi naje kubona umwanya wo gukora ibintu bimfitiye akamaro.”—Briana.

 Ihame rya Bibiliya: “Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Abagalatiya 6:4.

a Byavuye mu gitabo iGen.

b Byavuye mu gitabo Why Gender Matters.

c Byavuye mu gitabo Glow Kids.