Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
‘Naganira nte n’ababyeyi banjye?’ ‘Nahitamo nte incuti?’ ‘Ese kuryamana tutarashakana hari icyo bitwaye?’ ‘Kuki numva mbabaye cyane?’
Niba ujya wibaza ibyo bibazo si wowe wenyine. Icyakora ushobora kuba warahawe ibisubizo bivuguruzanya bitewe n’aho wabishakiye. Igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1 gishobora kugufasha kubona ibisubizo byabyo. Inama zikubiyemo zishingiye ku mahame aboneka muri Bibiliya. Ijambo ry’Imana ryafashije abantu babarirwa muri za miriyoni guhangana n’ibibazo bahura na byo, kandi nawe rishobora kugufasha.
Uyu mubumbe ufite imitwe itandukanye:
Mu muryango
Uwo uri we
Ku ishuri
Ibitsina, amahame n’urukundo
Imyifatire yangiza
Igihe cy’ikiruhuko
Gahunda yawe yo gukorera Imana
Umugereka ugenewe ababyeyi
Ushobora kuvana icyo gitabo kuri interineti mu ifayili ya PDF cyangwa ukagisaba ku biro byacu.
Ikitonderwa: Ifayiri ya PDF yʼiki gitabo ushobora kuyandikamo. Niba porogaramu ukoresha ufungura amafayiri ya PDF ibishoboye, ushobora kugira ibyo wandikamo.