INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA
Kuki gusoma ari iby’ingenzi ku bana?—Igice cya 2: Gusoma igitabo gicapye cyangwa gusomera ku gikoresho cya eregitoronike?
Ese abana bawe bakunda gusoma igitabo gicapye cyangwa gusoma bakoresheje igikoresho cya eregitoronike?
Abakiri bato benshi bahitamo gusomera ku bikoresho bya eregitoronike. Umwanditsi witwa Dr. Jean M. Twenge a yaranditse ati: “Abantu bakuze bakoresha ibikoresho bya eregitoronike, gusoma bakoresheje ibitabo bicapye birabagora.”
Nta gushidikanya ko gusoma ukoresheje igikoresho cya eregitoronike bifite akamaro. Umusore witwa John ufite imyaka 20, yaravuze ati: “Ikigo nigagaho bakoreshaga ibitabo byo mu bikoresho bya eregitoronike. Kubikoreramo ubushakashatsi birihuta kuko uhita ubona icyo wifuza.”
Nanone muri ibyo bikoresho haba harimo ibintu bitandukanye byorohereza abantu gusoma. Urugero, umusomyi ashobora gukanda ahantu akabona ibisobanuro by’ijambo, videwo, amajwi n’ibindi bisobanuro bifitanye isano n’iryo jambo. Ariko se byaba bisobanura ko gusoma ibitabo bicapye bitagifite agaciro?
Abantu benshi bahitamo gukoresha impapuro zicapye igihe bakora ubushakashatsi. Dore impamvu zibitera:
Kutarangara. Umusore witwa Nathan yaravuze ati: “Iyo ndi gusoma nkoresheje igikoresho cya eregitoronike, ubutumwa bwamamaza butuma nterekeza ibitekerezo ku byo nsoma.”
Karen, ufite imyaka 20, na we afite ikibazo nk’icyo. Yaravuze ati: “Iyo ndimo gusomera kuri terefone cyangwa tabureti, ndarangara ngatangira gukoresha izindi porogaramu cyangwa ngatangira gukina imikino yo kuri interineti.”
Ihame rya Bibiliya: “Mwicungurira igihe gikwiriye.”—Abakolosayi 4:5.
Bitekerezeho: Ese umwana wawe ashobora kwifata akirinda ibimurangaza mu gihe yiga cyangwa asomera ku gikoresho cya eregitoronike? Niba atabishobora, ni iki wakora kugira ngo umufashe kutarangara?
Inama: Jya ufasha umwana wawe kumenya ko narangazwa n’ibindi bintu bitari ngombwa, bizamutwara igihe bigatuma atarangiza umukoro kandi ko bishobora gutuma atabona igihe cyo kugira ibindi akora.
Gusobanukirwa. Igitabo Be the Parent, Please cyaravuze kiti: “Abahanga benshi bagaragaje ko abantu basoma bakoresheje ibitabo bicapye, barushaho gusobanukirwa neza ibyo basomye kurusha abasomera ku gikoresho cya eregitoronike.”
Imwe mu mpamvu ibitera ni uko rimwe na rimwe abantu bakoresha igikoresho cya eregitoronike, iyo basoma babikora bihitira, nta mwanya bafata ngo batekereze ku byo basoma. Umwanditsi witwa Nicholas Carr we yaravuze ati: “Iyo turi kuri interineti, tuba twifuza kubona amakuru menshi ashoboka kandi mu buryo bwihuse.” b
Rimwe na rimwe gusoma wihitira bigira umumaro. Dukurikije uko Carr yabivuze, ikibazo ni uko gusoma twihitira “bimaze kuba akamenyero.” Ibyo bishobora gutuma umwana wawe na we agira akamenyero ko gusoma yihitira kandi ibyo bituma adasobanukirwa ibyo asoma.
Ihame rya Bibiliya: “Mu byo uronka byose, ntiwirengagize kugira ubuhanga.”—Imigani 4:7.
Bitekerezeho: Wafashe umwana wawe ute gukora ubushakashatsi ku byo asoma yaba akoresha igitabo gicapye cyangwa igikoresho cya eregitoronike?
Inama: Jya ushyira mu gaciro. Si byiza gukoresha uburyo bumwe gusa, kuko yaba igitabo gicapye cyangwa igikoresho cya eregitoronike byose bifite akamaro. Rwose bimwe mu bikoresho bya eregitoronike biba birimo ibintu bidufasha gusobanukirwa ibyo dusoma. Ubwo rero, jya ushyira mu gaciro mu gihe uganira n’abana bawe ku byiza n’ibibi byo gusoma ukoresheje uburyo runaka. Nanone jya uzirikana ko buri mwana yihariye.
Kwibuka ibyo wasomye. Mu ngingo yanditse mu kinyamakuru kitwa Scientific American, umwanditsi witwa Ferris Jabr yagereranyije gusoma ukoresheje ibitabo bicapye no gusoma ukoresheje igikoresho cya eregitoronike, avuga ko “ibyo bikoresho binaniza ubwenge . . . kandi bituma umuntu atibuka ibyo yasomye.”
Urugero, iyo usoma ukoresheje igitabo gicapye bigufasha kwibuka ibyo wasomye kandi ugasa n’ureba ipaji wabisomyeho. Ibyo bimera nk’aho hari “ikimenyetso” ufite wabitse mu mutwe kigufasha kwibuka ahantu ibintu runaka wasomye biherereye.
Ikindi nanone, abashakashatsi babonye ko abantu basoma bakoresheje impapuro, akenshi bibafasha kwibuka neza ibyo basomye. Bazirikana ibyo basomye kuko baba babisomye babyitondeye.
Ihame rya Bibiliya: “Rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.”—Imigani 3:21.
Bitekerezeho: Ese umwana wawe biramugora kwibuka ibyo yasomye cyangwa ibyo yize? None se niba ari uko bimeze, wakora iki kugira ngo umufashe kongera ubushobozi bwe bwo kwiga? Ese gukoresha ibitabo bicapye byamufasha?
Inama: Jya ugenzura urebe icyafasha umwana wawe kwiga neza aho kwibanda ku byo we yifuza gukoresha. Hari abantu batekereza ko gukoresha ibikoresho bya eregitoronike ari byo byiza.