Soma ibirimo

E+/IvanJekic via Getty Images

ESE BYARAREMWE?

Uburyo imbuto z’indabo zo mu bwoko bwa Taraxacum ziguruka

Uburyo imbuto z’indabo zo mu bwoko bwa Taraxacum ziguruka

 Imbuto z’indabo zo mu bwoko bwa Taraxacum, ni zimwe mu mbuto zizwiho kuguruka. Iyo umuyaga uhushye ku mutwe w’urwo rurabo, utubuto twarwo duhita tuguruka. Ubona dusa n’udufite umutaka udufasha kuguruka. Nubwo umuyaga uduhuha turi hafi y’ubutaka, hari udushobora gukomeza kuguruka tukaba twagera nko kuri metero 1000 cyangwa zirenga. Nonese ni iki kidufasha kuguma mu kirere igihe kirekire? Abashakashatsi baherutse kuvumbura ko biterwa n’uko tuguruka mu buryo bworoshye cyane kurusha uko imitaka iguruka ifasha abantu kugenda mu kirere. Ubwo buryo zigurukamo bukubye inshuro enye uburyo iyo mitaka iguruka.

 Suzuma ibi bikurikira: Kuri buri kabuto haba hariho akantu kameze nk’agaheha gafite umusatsi cyangwa utwoya twinshi twibumbiye hamwe. Utwo twoya dukora nk’umutaka uguruka, tugafasha utwo tubuto kuguma mu kirere.

Hari abashakashatsi bavuga ko iyo umuyaga wakoze akantu kameze nk’uruziga n’ejuru y’utwoya dufashe ku kabuto utuma tudahita tugwa hasi

 Icyakora utwo twoya twibumbiye hamwe dukora ibirenze gutuma ako kabuto kaguma mu kirere. Iyo umuyaga uhuha ujya hirya no hino maze ugahuha kuri utwo twoya, duhita dukusanyiriza umuyaga hejuru yatwo, ugakora akantu kameze nk’uruziga. Uwo muyaga wakoze akantu kameze nk’uruziga ni wo utuma twa twoya dufashe ku kabuto tuguma mu kirere ntitugwe hasi vuba.

 Mu by’ukuri, twavuga ko umuyaga wikusanyiriza hejuru ya twa twoya utuma dukora nk’umutaka wifashishwa mu kuguruka mu kirere, ariko nanone kakaba kawurusha gukora neza cyane kandi gashobora kumara mu kirere igihe kirekire kadahungabanye. Ikindi kandi hagati muri twa twoya haba harimo umwanya urimo ubusa ugera kuri 90 ku ijana, ibyo bituma tudakenera ingufu nyinshi.

 Abashakashatsi bari gushaka uko bakwigana uburyo imbuto z’indabo zo mu bwoko bwa Taraxacum ziguruka. Ibyo bizabafasha gukora ibintu bitandukanye, harimo na dorone ntoya (utudege duto twitwara) zidakenera ibintu byinshi ku buryo zizajya zikoresha ingufu nkeya. Izo dorone zishobora kuzakoreshwa mu bintu bitandukanye, harimo no kugenzura imyuka ihumanya ikirere.

 Ubitekerezaho iki? Ese ubushobozi bwo kuguruka imbuto z’indabo zo mu bwoko bwa Taraxacum zifite, bwabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa bwararemwe?