Soma ibirimo

Ni mu buhe buryo Yesu akiza?

Ni mu buhe buryo Yesu akiza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yesu yakijije abantu bizerwa igihe yatangaga ubuzima bwe ngo bube inshungu (Matayo 20:28). Ni yo mpamvu Bibiliya yita Yesu “Umukiza w’isi” (1 Yohana 4:14). Nanone igira iti: “Nta wundi muntu agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo.”—Ibyakozwe 4:12.

 Yesu ‘yasogongereye urupfu’ abantu bose bamwizera (Abaheburayo 2:9; Yohana 3:16). Icyakora “Imana yamuzuye mu bapfuye,” asubira mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka (Ibyakozwe 3:15). Ubu Yesu, ‘ashobora gukiza abegera Imana bamunyuzeho, kuko ahora ari muzima kugira ngo abasabire yinginga.’—Abaheburayo 7:25.

Ese ni ngombwa ko Yesu adusabira?

 Twese turi abanyabyaha (Abaroma 3:23). Icyaha kidutandukanya n’Imana kandi kikatuzanira urupfu (Abaroma 6:23). Ariko Yesu abera “umufasha” abantu bose bizera igitambo cye cy’inshungu (1 Yohana 2:1). Asaba Imana yinginga kugira ngo yumve amasengesho y’abantu kandi ibababarire ibyaha byabo ishingiye ku gitambo cya Yesu (Matayo 1:21; Abaroma 8:34). Imana yumva ibyo Yesu asaba yinginga kubera ko bihuje n’ibyo ashaka. Imana yohereje Yesu ku isi kugira ngo “isi ikizwe binyuze kuri we.”—Yohana 3:17.

Ese kwizera Yesu gusa birahagije kugira ngo tuzakizwe?

 Oya. Nubwo tugomba kwizera Yesu kugira ngo tuzabone agakiza, hari ibindi dusabwa (Ibyakozwe 16:30, 31). Bibiliya igira iti: “Nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye” (Yakobo 2:26). Kugira ngo tuzakizwe tugomba:

  •   Kwiga ibyerekeye Yehova na Yesu.—Yohana 17:3.

  •   Kubizera.—Yohana 12:44; 14:1.

  •   Kugaragaza ko twizera kandi tukumvira amategeko baduha (Luka 6:46; 1 Yohana 2:17). Yesu yigishije ko umuntu wese umwita ‘Umwami’ atari we uzakizwa keretse gusa ‘abakora ibyo Se wo mu ijuru ashaka.’—Matayo 7:21.

  •   Gukomeza kugira ukwizera nubwo wahura n’ingorane. Ibyo Yesu yabisobanuye neza igihe yavugaga ati: “Uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”—Matayo 24:13.